
Banki NKuru y’u Rwanda yazamuye ingano y’amafaranga umuntu ashobora kubikuza kuri konti ye akoresheje sheki agera kuri miliyoni 5 Frw, mu gihe ihawe undi muntu ubusanzwe utari wemerewe kuyatahana mu ntoki, yemererwa kubikuza atarenze miliyoni 2 Frw.
Ni amabwiriza ya BNR agomba gusimbura ayashyizweho ku wa 21 Werurwe, ubwo abaturarwanda basabwaga kuguma mu ngo, hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ayo mabwiriza yavugaga ko abakiliya ba banki bakwiye kongera uburyo bakoresha serivisi z’imari nko guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe kugabanya uburyo abantu bahererekanya amafaranga mu ntoki, kuko bishobora kugira uruhare mu gukwirakwiza COVID-19.
Yakomeje iti “Mu rwego rwo kwirinda no kugabanya ibyago byo gukwirakwiza COVID-19, umuntu uzaba yishyuwe hakoreshejwe sheki ntazemererwa gufata amafaranga kuri ‘guichet’, ahubwo amafaranga ye azajya ashyirwa kuri konti ye. “
“Mu gihe ariko sheki ari iy’umukiliya wa banki akayikoresha agiye kubikuza kuri konti ye, umubare w’amafaranga afatira kuri ‘guichet’ ntushobora kurenga miliyoni imwe y’amanyarwanda ku munsi.”
Mu mabwiriza mashya, BNR yavuze ko mu gihe umuntu atari yemerewe kubikuza kuri konti ye amafaranga arenga miliyoni imwe akoresha sheki ndetse uwayihawe ntiyemererwe kuyibikuza, abakora ubucuruzi bakomeje gusaba ko byahinduka.
BNR yakomeje iti “Nyuma y’ubusabe butandukanye abakora ubucuruzi bagejeje uri Guverinoma, kandi mu rwego rwo guteza imbere uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga, Banki Nkuru y’u Rwanda iramenyesha abaturage ko guhera ku wa 21 Gicurasi 2020, amafaranga umuntu yemerewe kubikuza akoresheje sheki ye araba 5 000 000 Frw, mu gihe undi wayihawe atazarenza 2 000 000Frw.”
Impinduka muri aya mabwiriza zikozwe mu gihe guhera ku wa 4 Gicurasi 2020, bijyanye n’intambwe yari imaze guterwa mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, Guverinoma yemeye ko ibikorwa bimwe bisubukurwa, ariko bigakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakorera mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga, aho bishoboka.
Gusa abakora ubucuruzi bakomeje kugaragaza ko kwishyurana hakoreshejwe sheki ari bumwe mu buryo bifashisha cyane, ku buryo miliyoni imwe ari amafaranga make cyane.
Aya mafaranga azamuwe mu gihe guhera ku wa 1 Kamena hazafungurwa ibindi bikorwa birimo nk’ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ingendo za moto zitwara abagenzi, ibikorwa bizarushaho kongera ubucuruzi bufunguye.
Ibigikomeje gufungwa harimo utubari, insengero, amashuri, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi bihuza abantu benshi.
Kugeza kuri uyu wa Gatatu, mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 314 banduye Coronavirus mu bipimo 53 317 bimaze gufatwa. Muri abo harimo abantu 216, basezerewe mu bitaro nyuma yo kuvurwa bagakira.
