Nyakwigendera Nkurunziza

Perezida wa Repubulika y’u Burundi Pierre Nkurunziza yitabye Imana mu gitondo cy’ejo kuwa Mbere.

Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Nkurunziza yaguye mu bitaro byitwa “Hopital du Cinquantenaire de Karusi” azize uburwayi bw’umutima.

Amakuru y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza yabanje gutangazwa n’abantu batandukanye baruhuza na Koronavirusi, ariko anyomozwa na Willy Nyamitwe, umujyanama wa Nkurunziza.

Kuri iyi nshuro ariko, Willy Nyamitwe na we yemeje urupfu rwa Nkurunziza, aboneraho gutangaza ikiriyo cy’iminsi irindwi ku rwego rw’igihugu.

Urupfu rwa Nkurunziza ruje rutunguranye, kuko nk’uko itangazo rimubika ribivuga, kuwa Gatandatu tariki 6 Kamena ari mu barebye umukino wa Volleyball i Ngozi.

Mu ijoro ry’uwo munsi ni bwo yatangiye kumererwa nabi, ajyanwa kwa muganga, bukeye aroroherwa ndetse aganira n’abantu bari kumwe na we.

Ku munsi wakurikiyeho, ni ukuvuga mu masaha ya mbere ya saa sita kuwa Mbere tariki 8 Kamena, yamerewe nabi mu buryo butunguranye umutima uhita uhagarara.

Itangazo rya Guverinoma y’u Burundi rivuga ko itsinda ry’abaganga banyuranye ryakoze ibishoboka byose ngo riramire ubuzima bwe, hakoreshwa imashini zongerera abantu umwuka, ariko biba iby’ubusa.

 

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY