Iki ni ikiganiro twagiranye na Gahima Martin wakoze imirimo itandukanye muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK) kuva mu mwaka wa 2008. Uyu mugabo yabaye umuyobozi ushinzwe abakozi muri iyi kaminuza (HR), aba umuyobozi w’isomero ndetse aba n’umunyamategeko wa UNIK, ari na yo mirimo yakoze kugeza ubwo yasezeraga muri Gashyantare 2019. Iki kiganiro twakigiranye kuwa 17 Werurwe 2020 ubwo yarimo yishyuza iyi kaminuza ibirarane by’imishahara, imisanzu y’ubwiteganyirize atatangiwe muri RSSB, nyuma yo kuburana n’iyi kaminuza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma akarutsinda. Mu byo baburanaga harimo no kwirukanwa mu buryo budakurikije amategeko.
Ku bataza kubasha kumva iki kiganiro mu buryo bw’amajwi, uyu mugabo aragaruka ku bibazo yabonaga muri iyi kaminuza (iherutse gufungwa na Minisiteri y’Uburezi ariko ikiganiro twakigiranye itarafungwa). Muri ibyo bibazo, avuga ko ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo ku gihe cya Prof Karuranga Egide wayiyoboye kuva mu mwaka wa 2017, bwaranzwe n’icyenewabo mu gushyira abakozi mu myanya, imitangire y’amasoko mu buryo budakurikije amategeko, gufata icyari kaminuza kigahindurwa ikigo cy’ubucuruzi, gufata amadeni yo gushora mu bikorwa bidafitiye inyungu kaminuza birimo ideni ry’Amafaranga asaga Miliyoni 600 ryafashwe muri Banki y’Abaturage (BPR), ideni rya Miliyoni zisaga 200 ryafashwe muri Equity Bank; izo nguzanyo zashowe mu buhinzi bw’ibigori n’imbuto burahomba, ndetse andi mafaranga ashorwa mu bworozi bw’amafi na bwo burahomba. Byatumye kaminuza inanirwa guhemba abakozi bayo kuko baheruka umushahara wa Nzeri 2018, bivuze ko ejo bundi aha yafunzwe imaze amezi 18 idahemba abakozi.
Igice cya mbere cy’iki kiganiro
Igice cya kabiri
Inkuru yabanje: Abakozi ba Kaminuza ya UNIK bamaze amezi 8 badahembwa