Umusaza witwa Nzabanita Joseph wari ufite imyaka 62 yahuye n’umupfumu amuha umuti ngo awunywe kugira ngo amenye uwamwiciye umwana w’umukobwa mu minsi mike ishize, awunyoyeho ahita yitaba Imana.
Ni urupfu rw’amayobera rwabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020, mu Mudugudu wa Karambarara mu Kagari ka Bwiza, mu Murenge wa Mukarange wo mu Karere ka Kayonza.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo musaza ngo yari aherutse gupfusha umwana w’umukobwa, aho yavugaga ko bamuroze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uru rupfu rwabaye mu buryo bw’amarabira, hagakekwa umupfumu wahaye umuti uyu mugabo ko yamuroze.
Ati “Umugabo yapfuye amarabira, ntabwo turamenya icyamwishe, ariko uko bivugwa ni umuntu wiyise umuvuzi gakondo ngo yaraje, aza asa naho amufiteho amakuru ye yo mu bihe byashize ko aherutse gupfusha umwana, hanyuma aramubwira ati ‘ndabizi wapfushije umwana apafa arozwe, mfite ububasha bwo kukwereka uwakwiciye umwana ariko kugira ngo umubone mfite umuti ngiye kuguha, uragura ibihumbi 30 Frw.”
Yakomeje avuga ko uwo musaza yabwiye uwo mugabo ko afite ibihumbi 12 Frw, amwemerera ko namara kubona uwamwiciye umwana andi ibihumbi 18 Frw ari buyamuhe.
Uwo mugabo ngo wiyitaga umupfu ngo yahise akuramo umuti arawumuha undi arawunywa, umupfumu ahita yigendera.
Ati “Akigenda wa musaza yahise atangira kuremba, araruka kugeza ashizemo umwuka. Abari aho bakomeza kuvugana na wa mupfumu kuri telefone bakamubaza ibyabaye akababwira ko uwo musaza yasinziriye, ngo bamureke araza gukanguka, bigera aho abaka ya mafaranga ibihumbi 18 Frw, agera n’aho abaka ibihumbi 200 Frw, ageze aho abatera ubwoba ko uwongera kumuhamagara ari bumusinzirize nawe.”
Murekezi yakomeje avuga ko abaturage bageze aho bakagira ubwoba bagahamagara ubuyobozi, bujya kureba uko bimeze, ngo bagezeyo bahise bamutwara ku bitaro bya Gahini kugira ngo umurambo we ujye gukorerwa isuzumwa, kuri ubu bategereje ibisubizo by’abaganga.
Uyu muyobozi yavuze ko bakurikiranye umuti uwo mupfumu yahaye uwo muturage bagasanga ni ibyatsi bya Kinyarwanda, bikaba byashyikirijwe ubugenzacyaha kugira ngo bijyanwe muri laboratwari hamenyekane ibyo aribyo.
Ati “Abaturage barasabwa kuba menge no kwitwararika ntibagapfe kwizera umuntu uwo ariwe wese uza abizeza ibitangaza binarenze ubushobozi bwa kamere muntu, urumva umuntu ukwizeza kukwereka uwakwiciye umwana, ni ubutekamutwe buhambaye.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukurikirana nimero y’uwo mugabo wiyise umupfumu, hanarindiriwe icyemezo cy’abaganga ku cyateye urwo rupfu.
Isooko: Igihe