Taliki 19/8/2020 Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamaliya Jeane D’Arc yandikiye ibaruwa mugenzi we w’Uburezi Dr. UwamaRiya Valentine amumenyesha ko Minisiteri ayoboye iri kwangiza ibidukikije muri bimwe mu bikorwa byo kubaka amashuli ndetse anamusaba raporo yihuse y’icyo iyi Minisiteri y’Uburezi iteganya gukora kuri ibyo bibazo.

Mu ibaruwa Umuryango wabashije kubonera kopi, Minisitiri Mujawamaliya avuga ko mu bugenzuzi Minisiteri ayoboye bakoreye mu Turere 7 hagaragaye ko mu mirimo ijyanye n’iyubakwa ry’amashuri hari ahirengagijwe ingamba zisanzwe zo kubungabunga no gukoresha neza umutungo kamere.

Ibaruwa igira iti:” Nk’uko byagaragaye, mu mirimo ijyanye n’iyubakwa ry’amashuri hirengagijwe ingamba zisanzwe zo kubungabunga no gukoresha neza umutungo kamere. Bimwe muri ibyo bikorwa ni icukurwa ry’ibumba mu bishanga no gutwika amatanura nk’uko byagaragaye mu igenzura ryakozwe mu Turere twa Gisagara, Huye, Ruhango, Nyanza, Gasabo, Kicukiro na Rwamagana”.

Iyi baruwa ivuga ko igenzura rigikomeza.

Ibaruwa ya Dr. Mujawamaliya ikomeza ivuga ko ibi bikorwa byo kwangiza ibidukikije bigira ingaruka ku bidukikije n’ubuhinzi muri rusange mu gihe cya bugufi no mu kizaza imbere igasaba ko iyubakwa ry’amashuli rigomba gukurikiza “imirongo ngenderwaho, amategeko n’amabwiriza yashyizweho hagamijwe kugeza Igihugu ku iterambere rirambye”.

Ntwabwo kandi Minisitiri Mujawamaliya yagarukiye aha kuko yaboneyeho umwanya wo gusaba mugenzi we w’Uburezi gukurikirana iyubakwa ry’amashuli kandi rigakorwa mu buryo bukurikije amategeko ariko hagati aho akanamuha raporo yihuse kucyo ateganya gukora kuri ibi bibazo yamugejejeho mu ibaruwa.

Mu ibaruwa Dr. Mujawamaliya agira ati:” Mboneyeho umwanya wo kubasaba gukurikirana ibi bibazo byavuzwe haruguru, amashuri akubakwa mu buryo buboneye, kandi mukatugezaho raporo igaragaza uko muteganya gukemura ibibazo byagaragaye no kubikumira mu yindi mishinga mufite yo kubaka amashuri ndetse no kuyateza imbere, ndetse n’ingamba Minisiteri y’Uburezi ifite mu kwimakaza ibungabungwa ry’Ibidukikije mu mashuri”.

Ntabwo ari ubwa mbere Minisiteri zishyamirana

Ubwo Umugenzuzi w’Imali ya Leta yerekanaga ibibazo byari muri Minisiteri y’Ubucuruzi aho abakozi bakurikiranaga imirimo y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahawe imishahara itagaragara ahantu na hamwe yemerejwe muri Leta, iyi Minisiteri yisobanuye ivuga ko yandikiye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ngo ibafashe kugena imishahara y’aba bakozi ariko ntibone igisubizo.

Ku ngoma ya Dr. Binagwaho muri Minisiteri y’Ubuzima, yandikiye Prof. Rwakabamba wayoboraga Minisiteri y’Uburezi amusaba ko yasinyira abaganga bari babonye inkunga yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, dosiye zavuye Minisante ziryama Mineduc habura n’uwibutsa undi kugeza igihe cyo kujya kwiga kirangiye amafaranga yari bwishyurire abo baganga umuterankunga arayasubirana.

Ubwo iki kibazo cy’uburangare n’amafaranga y’abaterankunga yasubiyeyo cyazamukaga icyo gihe ku munzani wa Politiki Dr. Binagwaho yari hejuru cyane, ni Prof Rwakabamba “wishyuye fagitire yose” kuko iki kibazo cyabaye imwe mu mpamvu zikomeye zatumye asezererwa muri Guverinoma.

Ibaruwa Minisiteri y’Ibidukikije yandikiye Minisiteri y’Uburezi

Isooko: Umuryango

LEAVE A REPLY