Iki ni igice cya mbere cy’ikiganiro umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro yahaye Popote TV kuri Paul Rusesabagina uherutse gutabwa muri yombi. Tom Ndahiro avuga ko Rusesabagina agomba kuregwa n’ibyaha bya Jenoside.
Umwaka ushize ngo Rusesabagina yavuze ko umwanzi u Rwanda rufite kuva muri 1990 ari Inkotanyi, Tom Ndahiro ati “Rusesabagina ntaho ataniye na Bagosora, ufite iyo myumvire wese dukwiye kumubwira ngo ziba”.
Rusesabagina yabwiye VOA ko kuwa 3 Gashyantare 2000 yatumiwe muri Amerika ngo ajye gutanga ikiganiro ku buryo yarokoye Abatutsi muri Hotel des Milles Collines, ajyana na Odette Nyiramirimo, umwe mu barokokeye muri Mille Collines, wagiye ahagarariye Leta nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza, ndetse na Dr Richard Sezibera wari Ambasaderi w’u Rwanda i Washington; aba bombi bamuvuga imyato muri uwo muhango, bahamya ko yakijije Abatutsi basaga 1200.
Nyuma y’imyaka ine, ni ukuvuga muri 2004 muri Hollywood hasohotse filimi yiswe Hotel Rwanda yatumye Perezida wa USA George Bush yambika Rusesabagina umudari wa Presidential Medal of Freedom muri 2005.
Uyu munsi bamwe mu barokokeye muri Milles Collines bavuga ko filime Hotel Rwanda irimo ibinyoma, bakavuga ko batarokowe na Rusesabagina. Tom Ndahiro abivugaho iki?
Abarwanya Leta y’u Rwanda bavuga ko ikoresha Jenoside nk’iturufu, urwanyije Leta agashinjwa kugira ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Tom Ndahiro ati “Abo babiterwa n’ikimwaro cyo kuba bari mu mafuti n’icyaha, abantu nk’abo aho bari hose bakwiye guceceka kandi bagaceceka burundu”.
Avuga ko i Burayi ugaragayeho Jenoside yakorewe Abayahudi atihanganirwa, bityo ko n’iyakorewe Abatutsi ari ko bikwiye kumera, agashimangiora ko kuba hari abavuga ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri, cyangwa ko habayeho imwe hakabaho n’ubwicanyi ku rundi ruhande, ari “ibintu bikorwa bigamije korohereza mu mutima abantu bafite ipfunwe ryo kuba barakoze Jenoside.”
Yungamo ati, “Rusesabagina uku avuga RPF na Jenoside yakorewe Abatutsi abivugiye i Burayi akabivuga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi na Leta zayihagaritse nta wamuha n’amazi yo kunywa, yahabwa akato azahoramo karuta aka kovidi.”
REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE: