Kabila Caude ashyikirizwa sheki y'amafaranga yatsindiye muri Fortebet mu Kuboza 2017. Ifoto/Igihe

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye yanzuye ko hasubukurwa mu byiciro ibikorwa by’imikino y’amahirwe byahagaritswe muri Werurwe 2020 kubera Koronavirusi.

By’umwihariko ‘betting companies’ zitunze benshi bari bamaze iminsi batakamba basaba ko zakwemererwa gusubukura imirimo, bavuga ko amafunguro abona umugabo agasiba undi.

Kuwa 11 Ukwakira 2020 umwe muri bo yagaragarije Popote.rw impungenge zo kuba hatagize igikorwa hazabaho no gucikiriza amashuri.

Ati, “Twiga twirihira, harimo ababyeyi batunze imiryango, harimo abafite abavandimwe b’imfubyi batunze, ni ukuri kuva mukwa 3 tubayeho mu buzima bubi.”

Yunzemo ati, “Ni ukuri Leta yacu idufashe natwe iturekure baduhe amabwiriza tuzayakurikize kuko aho dukodesha benshi ba nyir’inzu ibintu byarafatiriwe.”

Nyuma yo kumenya ko imikino y’amahirwe yemerewe gusubukura, ibyishimo byamurenze, agaragaza uko yiyumva agira ati,

“Umutima wuzuye ibyishimo byinshi ndetse byaturenze kuko ubu noneho umuntu yasaba ideni akajya kwiga ndetse n’ubuzima bukongera kuba bushya.”

“Kandi turashima Leta yacu yadutekerejeho kunda cyaneeeeeeeeeeee.”

Isubukurwa ry’imikino y’amahirwe ryemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

“Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizasubukurwa mu byiciro nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19”, nk’uko umwanzuro ureba imikino y’amahirwe ubivuga.

Abitabiriye iyi nama banzuye kandi ko “amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.”

Nubwo amabwiriza abigenga atarasohoka, ariko nibura biratanga icyizere cy’izamuka ry’imibereho y’abakozi bo muri uru rwego bari bamaze amezi 7 mu buzima busharira.

Umwe muri bo aherutse kubwira Popote.rw ati, “Njye nkora muri Fortebet ndi cashier, mudufashe pe nk’ubu mfite murumuna wanjye wigaga ULK abandi amasomo arimo gutangira kandi ni njye wamenyaga iby’ibanze none sinkora pe.”

Abajijwe ingaruka zo kuba imikino y’amahirwe idakora, yasubije agira ati, “Ni nyinshi cyane abakozi bazikoragamo kuva mukwa 3 contracts zabo zarahagaze kandi bari batunze imiryango.”

“Banyiri company na bo kumara amezi 8 badakora kandi inzu zishyurwa ni ikibazo.

Uwitwa Iyakaremye Innocent na we bari bahuje impungenge. Ati, “Mwiriwe twifuzaga gusaba ko mwakorera ubuvugizi gaming activities (companies) amashuri aratangiye kandi bamwe mu bahakora turi banyeshyuri ni ukuri mudufashe.”

Uyu mugabo avuga ko yakoreraga Sosiyete ya Premier Bet kugeza ubwo amasezerano y’akazi yabo yahagaritswe muri Werurwe 2020, kuva ubwo ibibazo birabokama.

Ati, “Mu by’ukuri betting companies zitunze imiryango myinshi, urugero abakozi ba company, aba cleaner, aba security (abashinzwe isuku n’abashinzwe umutekano), amazu y’ubucuruzi bakoreramo na yo ni ikibazo, ba nyir’amazu batangiye kuyabaka ahenshi barabasohoye.”

Icyorezo cya koronavirusi cyadindije byinshi mu iterambere ry’igihugu, nyuma y’aho umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020.

Nyuma y’icyumweru kimwe Leta yashyizeho amabwiriza ategeka abaturage kuguma mu ngo zabo (Guma mu Rugo), mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu.

Guma mu Rugo yamaze ukwezi n’igice, ibikorwa bitandukanye bitangira gufungura, ubuzima busa n’ubwongeye kugira icyanga kuri bamwe, ariko abandi bakomeza kuganya.

Mu batarafungurirwa harimo utubari nubwo tumwe twagiye twifubika ikoti rya resitora tugasubukura ibikorwa; hari kandi n’ibikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi.

Ntitwakwibagirwa n’ibijyanye na sauna na massage, aho abari batunzwe na byo na bo basaba ko byasubukurwa kugira ngo imibereho yabo yongere kuba myiza.

COVID-19 imaze guhitana abantu 35 mu Rwanda, barimo umubyeyi w’imyaka 88 waguye mu Karere ka Kirehe ejo kuwa 26 Ukwakira 2020.

Abanduye bo, imibare igezweho ya Minisiteri y’Ubuzima irerekana ko bamaze kuba 5.084 barimo 11 bagaragaye ejo kuwa Kabiri, mu gihe abakirwaye ari 198.

Kwirinda birashoboka

Iyo uganiriye n’abakora muri sosiyete z’imikino y’amahirwe, bakubwira ko bishoboka gusubukura imirimo birinda ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi.

“Biroroshye cyane kuko tugira guichet nko muri bank hajya hinjira 2 umwe kuri guichet n’undi kuyindi kandi dufite abakozi benshi ku buryo bamwe bareba ibijyanye na distance abandi bakira aba clients ubundi kwerekana match muri salle bikavaho bakagura basohoka.”

Abahanzi bo mu rwego rw’umuziki, na bo bamaze iminsi basaba ko ibikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi byafungurwa, hagakazwa ubwirinzi.

Uwitwa Frankay aherutse kubwira iki gitangazamakuru ko bishoboka ko nka sitade yakira 1/2 cy’ubushobozi ifite ku buryo abantu bahana intera, noneho igiciro cya tike kikaba cyazamurwa ariko umuhanzi akabasha gutaramira abafana be bamukumbuye.

Yanditswe na Janvier Popote.

LEAVE A REPLY