Imiborogo y’abagore n’abakobwa basaba ubutabera muri Afurika y’Epfo, bashinja umuhanuzi Bushiri kubasambanya ku ngufu, ikomeje kumvikana. Intimba n’agahinda byuzuye imitima yabo, nyuma y’aho uyu muhanuzi atorotse ubutabera bwa Afurika y’Epfo, agasubira iwabo muri Malawi mu buryo bukomeje kuba amayobera.

Bushiri yatorotse gato nyuma y’aho urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rumufunguye by’agateganyo, ariko atemerewe kurenga imipaka y’igihugu. Uburyo uyu mugabo yasohotse igihugu byahuriranye no kuba Perezida w’Igihugu akomokamo cya Malawi, Lazurus Chakwera, yari yasuye Afurika y’Epfo, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa. Urugendo rwa Perezida Chakwera rwo gusubira muri Malawi rwabanje gukerezwaho amasaha makeya kubera impamvu z’umutekano. Birakekwa ko umuhanuzi Bushiri yasohotse mu gihugu mu ndege ya Perezida wabo. Byateje igitotsi mu mibanire hagati y’Afurika y’Epfo na Malawi, nubwo Bushiri ahakana ko yatashye mu ndege ya Perezida wabo Chakwera. Ndetse si Bushiri gusa, kuko yasohokanye igihugu n’umugore we kandi bari bakurikiranwe muri dosiye imwe, ndetse bombi batemerewe kurenga imbibi z’Afurika y’Epfo.

Amaganya y’abagore n’abakobwa bavuga ko bafashwe ku ngufu n’uwo bafataga nk’umukozi w’Imana Bushiri, yahuriranye n’ibihe igihugu cyinjiyemo by’ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana. Ni ubukangurambaga bufite inkomoko mu 1989 ubwo Marc Lépine w’imyaka 25 yishe abanyeshuri 14 b’igitsinagore, akomeretsa abandi 13 ubundi na we yiyerekezaho umututu w’imbunda akora mu mbarutso, ubuzima bwe burangirira aho. Uyu munyeshuri wigaga amasomo ya engeneering muri Ishuri ry’Ubumenyingiro rya Montreal muri Canada, yinjiye mu ishuri afashe imbunda, atandukanya abanyeshuri b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore, ababwira ukuntu yanga abagore n’abaharanira uburenganzira bw’abagore. Nubwo yabanje gusobanura uko yanga abagore ndetse akabishimangira mu ibaruwa yanditse mbere yo kwiyahura, byasabye imyaka 30 ngo Umujyi wa Montreal uhindure amagambo yanditswe ku cyapa cy’urwibutso rw’ubwicanyi bw’izo nzirakarengane. Imyaka 30 yashize kuri icyo cyapa handitseho ngo ‘tragic event’ ni ukuvuga igikorwa kibabaje, byahinduwe ‘anti-feminist attack’, bivuze igitero cyagabwe ku bavuganira abagore. Ariko urumva ko byasabye imyaka 30. Muri iyo myaka yose, icyo gitero cyafatwaga nk’ibikorwa byakozwe n’umusazi aho gusobanuka ko byakorewe abagore bahorwa ko ari abagore. Ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, bwatangiye ubwo. Muri Afurika y’Epfo kuri iyi nshuro, byibanze ku ifatwa ku ngufu ry’abagore n’abakobwa ryakozwe n’uwo bashinja, umushumba wiyita umuhanuzi Bushiri.

Bushiri ni muntu ki?

Ejo bundi kuwa Kane Bushiri yagaragaye ashagawe n’abantu benshi ubwo yari asohotse mu Rukiko mu Murwa Mukuru wa Malawi, Lilongwe. Ni umugabo ufite abayoboke benshi ku buryo hari ubwo abwiriza ikibwirizwa cye kikitabirwa n’abantu hafi ibihumbi 100. Yishyikirije Polisi ya Malawi mu cyumweru gishize nyuma yo gucika ubutabera bw’Afurika y’Epfo bwari bumukurikiranyeho ibyaha by’ubujura n’ubutekamutwe.

Umumiliyoneri Bushiri, asobanura ko yahunze Afurika y’Epfo mu rwego rwo kurokora ubuzima bwe bwari mu kaga. Umuvugizi we, Ephrem Nyondo, akavuga ko Bushiri atatorotse ubutabera, ahubwo ko yahungiye mu gihugu cye cya Malawi ngo ahabwe ubutabera atashoboraga kubonera muri Afurika y’Epfo. Ikitaramenyekana ni uko yasohotse mu gihugu, ibintu byatumye hibazwa ku bushobozi n’ubushishozi bw’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’abashinzwe kurinda imipaka ku ruhande rw’Afurika y’Epfo.

Bushiri, ni izina rinini cyane muri Malawi na Afurika y’Epfo. Ubukire bwe abukesha ahanini impano ahabwa n’abayoboke b’itorero rye rya Enlightened Christian Gathering Church riri mu Murwa Mukuru wa Afurika y’Epfo, Pretoria. Uyu mugabo ariko akaba n’umushoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga mu isakazabumenyi n’itumanaho n’ibindi.

We n’umugore we, barekuwe n’Ubutabera bw’Afurika y’Epfo batanze ingwate, nyuma y’aho umucamanza avuze ko batawe muri yombi mu buryo butubahirije amategeko kuko ifatwa ryabo ritanyuze muri minisiteri bireba.

Ifungurwa rye, ryashimishije benshi mu bakilisitu be, aho muri Afurika y’Epfo honyine avuga ko ahafite abayoboke basaga miliyoni, kandi afite abayoboke mu bihugu byinshi by’Afurika.

Imitungo ye ibarirwa muri miliyoni 150 z’Idolari, aho igice kinini cyayo kigizwe n’indege ze bwite (private jets), imodoka z’agatangaza n’indi mitungo itandukanye.

Bushiri wavukiye muri Malawi mu Karere ka Rumphi agakurira mu gace ka Mzuzu kari hafi y’aho yavukiye, avuga ko yahuye n’umwuka wera afite imyaka 10, uwo mwuka wera umuha inshingano zo gukorera Imana ubuzima bwe bwose.

Urusengero rwe rwa Enlightened Christian Gathering, yarushinze mu mwaka wa 2010 muri Malawi mbere yo kwimurira icyicaro gikuru cyarwo muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Pretoria.

Abamuzi, bavuga ko yahereye hasi mu bukene, aho yahurizaga abantu hamwe bagasenga, hanyuma atangira kujya akodesha ibyumba binini byo gusengeramo ariko abantu bakibaza aho akura amafaranga yo kubikodesha, i Lilongwe.

Yabonye ko hari icyuho cy’agakiza muri Afurika y’Epfo anyarukirayo, yizeza byinshi abo yahasanze na bo bamubanira neza, ari na ko bamwuzuriza konti za banki binyuze mu maturo n’izindi mpano.

Bushiri yifata nk’umuhanuzi ndetse akabwira abayoboke be ko Imana ibakunda ndetse ko ishaka kubavugisha yo ubwayo bidaciye ku wundi muntu. Yigamba ko yavuye SIDA, agakiza abafite ubumuga bwo kutabona ndetse agahamya ko azura abapfuye. Imwe muri video ze imugaragaza aguruka.

Mu bihe bitandukanye, uyu mubwirizabutumwa yujuje Sitade ya FNB ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 95, iyi sitade yo muri Afurika y’Epfo ikaba ari yo ya mbere yakira benshi muri Afurika.

Ubucuruzi bwe yabuhurije mu cyo yise Shepherd Bushiri Investments, bivuze ngo Ishoramary ry’Umushumba Bushiri’ ribumbatiye ishoramari akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi bw’amazu, ishoramari mu bijyanye no gutwara abantu mu ndege n’ibindi bikorwa by’ubushabitsi.

Avuga ko abakozi b’Imana bagomba gukira, agasobanura ko ashora imari ahantu hatandukanye kugira ngo abashe kubeshaho umuryango we, gusa uburyo yahereye ku busa akaba umuherwe w’akataraboneka, bugatuma abantu bibaza aho iyo mitungo ayikomora, ari na ho hazira ibyaha ashinjwa byo gutekera imitwe abayoboke be.

Bushiri n’umugore we, ibyaha by’ubutekamutwe bakurikiranweho bishingiye ku mafaranga miliyoni 6,6 z’idolari batagaragaza neza aho bayakuye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mugabo n’umugore barekuwe by’agateganyo ndetse paseporo zabo zirafatirwa. Gusa, tariki 14 Ugushyingo bimenyekana ko barenze ku mabwiriza bari bahawe yo kutajya hanze y’igihugu, inkuru isakara ko bageze muri Malawi mu buryo bukomeje kuba ikiyoberabose.

Gusa, Bushiri nk’uko twabikomojeho mu kanya, akavuga ko yavuye muri Afurika y’Epfo ahungishije ubuzima bwe bwari buri mu kangaratete, agaragaza ibintu Afurika y’Epfo igomba gushyira mu bikorwa kugira ngo we n’umugore we basubire muri icyo gihugu kibakeneye, aho ashinja abagenzacyaha b’Afurika y’Epfo kubogama ndetse akabasabira ko na bo bakurikiranwa.

Hagati aho, Leta y’Afurika y’Epfo irashimangira ko irimo kuganira n’iya Malawi ngo barebere hamwe uko Bushiri we n’umugore we bakurikiranwa mu butabera, abasesenguzi bakavuga ko uko ibi bihugu bizitwara muri iki kibazo bizagaragaza urwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa SADEC Afurika y’Epfo na Malawi bihuriramo, mu bijyanye no kubahiriza amategeko ndetse no kurwanya ibyaha.

Hagati aho, Leta y’Afurika y’Epfo yafatiriye umutungo wa Bushiri ufite agaciro k’ibihumbi 335 by’idolari nyuma y’aho barenze ku mabwiriza bahawe bafungurwa by’agateganyo.

Mu gusoza iyi nkuru, reka turebere hamwe ibintu by’ingenzi bivugwa kuri Bushiri ndetse binaganisha ku byaha akekwaho by’ubutekamutwe n’ubujura.

Wenda duhereye ku byo gukiza agakoko  gatera SIDA, avuga ko nubwo ibitangaza ari we ubikora abantu bagakira ariko bikwiye kumvikana neza ko gukira k’umurwayi bituruka ku mbaraga za Yesu umurimo. Gusa kubera ibyo bitangaza bidatangirwa ibimenyetso, byatumye Botswana imushyira kuri blacklist, mbese mu bantu batemerewe kwinjira muri icyo gihugu by’agateganyo hanyuma ariko urukiko ruza kwanzura ko urusengero rwe rwemerewe gukomeza ibikorwa byarwo muri Botswana. Mbere yari yemerewe kwinjira muri Botswana uko abishatse, hanyuma aza gutegekwa kujya asaba Visa mbere yo kwinjira muri iki gihugu.

Amafaranga aca abitabira ibikorwa byo gusangirira mu ruhame na yo yakunze kutavugwaho rumwe. Byatangajwe ko aca umuntu amarand ibihumbi 25, amarand akaba ari amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo, ibyo bihumbi 25 by’amarand bikaba bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1,6. Ayo akaba ari ay’icyicaro cy’umuntu umwe muri gala dinner yabaye kuwa 27 Ukuboza 2017 i Pretoria, mbere yaho muri Mutarama 2016 abitabiriye gala dinner yaberehe i Windhoek muri Namibia, bo ngo umuntu umwe yaciwe igihumbi cy’amadolari ya Namibia, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 66. Gusa, aya makuru Bushiri yagaragaye kenshi mu itangazamakuru ayatera utwatsi, avuga ko ari amahimbano.

Ikindi kigarukwaho mu butekamutwe Bushiri avugwaho, ni ukuntu muri Werurwe 2017 yavuze ko ashaka kugira abamiliyoneri abayoboke b’urusengero rwe, abasaba abinyujije kuri email, ko buri umwe kumuha amarand ibihumbi 100, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 6,4, ukayamuha mu minsi ibiri yakurikiye iyo email, ubundi akakungukira 50% mu minsi 30. Abatarabashije kuzana ayo mafaranga mu buryo bwa kash bahawe nimero ya konti bayashyiraho, bahabwa konti ya company ya Bushiri yitwa Rising Estates. Nyuma y’imyaka ibiri, abahaye Bushiri amafaranga bagaragaje gutakamba kwabo basaba ko ubuyobozi bwabishyuririza kuko yabambuye.

Aya makuru tuyakesha ibitangazamakuru bitandukanye birimo eNews Channel Africa na Al Jazeera. Ntiwibagirwe gukora SUBSCRIBE kuri Popote TV niba utarabikora, kugira ngo uhore ku isonga mu makuru y’ubutengamare. Wari kumwe nanjye Janvier Popote, ni ah’ubutaha.

LEAVE A REPLY