Aha ni mu 1965 ubwo Kayibanda yari mu ruzinduko mu Burayi

Imyaka 44 irashize Kayibanda Grégoire wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda apfuye, azize ubuzima yabayemo nyuma y’imyaka itatu ahiritswe ku butegetsi n’inshuti ye magara Gen. Maj. Habyarimana Juvénal wari Minisitiri we w’Ingabo.

Kayibanda yabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda rumaze kubona ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962 kugeza kuwa 5 Nyakanga 1973.

Tariki 15 Ukuboza 1976 ahagana saa kumi za mu gitondo nibwo yashizemo umwuka ari kumwe n’umwana we w’imfura witwa Kayibanda Pie. Amakuru atandukanye ku rupfu rwe avuga ko yapfuye nyuma yo kwicishwa inzara.

Ibyo bishingirwa ku buzima bubi yabayemo nyuma yo guhirikwa ku butegetsi. Mu ijoro rishyira uwa 5 Nyakanga 1973, nibwo Kayibanda yavanwe ku butegetsi mu buryo bwasaga n’ubwanogejwe bifatika by’icyo gihe.

Abasirikare baramugose baramushimuta, avanwa i Kigali bajya kumufungira i Rwerere muri Komini Cyeru, Perefegitura ya Ruhengeri mu Ishuri ryigishaga ibijyanye n’ubuhinzi. Yari acunzwe n’abasirikare 15 kandi nta burenganzira yari afite bwo gusurwa nk’izindi mfungwa zose.

Nyuma y’ibyumweru bike abari ibyegera bye n’abayobozi muri Leta batawe muri yombi barafungwa, baza no gukatirwa urwo gupfa, abandi bagenda bapfa uruhongohongo mu buryo budasobanutse.

Mu mpera za 1973, Habyarimana yohereje i Rwerere uwari Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Abaminisitiri, Col Elie Sagatwa, ngo abwire Kayibanda kutiyumva nk’imfungwa, ko kandi igihe kizagera bakaganira.

Icyakora tariki 4 Gashyantare 1974, Kayibanda yagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare, ku wa 26 Kamena akatirwa igihano cyo kwicwa we na bagenzi be batandatu. Igihano cyaje guhindurwamo igifungo cya burundu akomeza gufungirwa i Rwerere, ahakurwa ku wa 11 Nzeli 1974 ajyanwa mu rugo rwe ruri i Kavumu mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga hafi y’icyicaro cya Diyosezi ya Kabgayi.

Icyo gihe asubizwa mu rugo rwe, umugore we Mukagatare Verediana yari arembye ndetse yaje gupfa mu Ukwakira uwo mwaka.

Mu rugo rwe nabwo yari imfungwa kuko abasirikare bahamucungiraga. Yasurwaga gake gashoboka nabwo agasurwa n’abo ubutegetsi bwahaye uruhushya.

Yasurwaga n’ababyeyi be n’abantu ba hafi, mushiki we Anne Marie na murumuna we Ladislas.

Baudoin Paternostre wari mu nshuti ze za hafi yigeze kuvuga ko yari abayeho mu gahinda. Ati “Yatuye Imana imibabaro yose yacagamo icyo gihe. Ubwigunge, agahinda ko kubura umugore we, kwitazwa n’inshuti ze, kubuzwa guhura n’abandi, ubukene, guteshwa agaciro […] ariko akabyihanganira.”

Igitabo Toute ma Vie pour vous mes frères cyanditswe na Baudoin Paternostre, kivuga ko mu gitondo cya tariki 14 Ukuboza 1976, Kayibanda yatangiye kuribwa mu gituza hafi y’umutima.

Ku mugoroba bamuzaniye umuganga aramusuzuma, avuga ko indwara arwaye idakanganye amwandikira imiti mike. Indwara yakomeje kumuzonga muri iryo joro, Kayibanda apfa saa kumi z’ijoro tariki 15 Ukuboza.

Bivugwa ko Kayibanda yaba yararozwe cyangwa agahotorwa na Komanda Elie Sagatwa ariko nta n’umwe ugaragaza ukuri kwabyo.

Amakuru y’urupfu rwe yabanje kugirwa ibanga rikomeye kuko Abanyarwanda batahise bayamenyeshwa. Yamenywe bwa mbere n’Abihayimana b’i Kabgayi, bayahererekanya hagati yabo mu ibanga rikomeye.

Ahagana saa cyenda z’amanywa tariki 15 Ukuboza 1976, Musenyeri André Perraudin, Musenyeri Aloys Bigirumwami, Gahamanyi na Nikwigize bahuriye ku rugo rwa Kayibanda i Kavumu basoma misa yo kumusezeraho, uwo munsi ashyingurwa iwe mu rugo hafi y’imva y’umugore we.

Hari hitabiriye uwari ushinzwe ibiro bya Perezida Habyarimana ari we Elie Sagatwa, abo mu muryango wa Kayibanda n’abasirikare bagera kuri 20.

Ubutegetsi bwa Habyarimana bwakomeje kwigengesera cyane ku makuru ajyanye n’urupfu rwa Kayibanda ndetse n’urw’abandi banyapolitiki bari bakomeye mu gihe cye.

Mu myaka ya 1980, Perezida Habyarimana yashwanye na Col Theoneste Lizinde umwe mu bamufashije kugera ku butegetsi, Lizinde ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi. Yagejejwe mu rukiko mu byaha ashinjwa hazamo n’icyo kwica Kayibanda n’abandi banyapolitiki bo muri Repubulika ya Mbere.

Col Lizinde na Komanda Biseruka nibo bahamijwe guhitana abo banyapolitiki, bakatirwa gufungwa burundu muri gereza kugeza kuwa 23 Mutarama 1991 ubwo Lizinde yatorokeshwaga n’Inkotanyi mu gitero zagabye kuri Gereza ya Ruhengeri.

Kayibanda yabanje gufungirwa mu Ruhengeri nyuma afungirwa iwe mu rugo ari naho yaguye

Isooko: Igihe

LEAVE A REPLY