Abafite ubumuga bwo kutabona baravuga ko bakuwe mu bwigunge n’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) binyuze mu kubafasha gushinga amashyirahamwe abahuza.

Uyu muryango wigenga ariko ukorana bya hafi na Leta, umaze gufasha abatabona gushinga amashyirahamwe 64 hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kuzamura imibereho yabo.

Iyo uganiriye na bo, bamwe bakubwira ko bafata RUB nk’umubyeyi wabo, abandi bakakubwira ko yabakuye ku ndiba y’ubukene, aho ngo mbere  bari bandagaye.

Ubu abanyamuryango bashyiraho uburyo bubafasha kuzamurana mu mibereho, burimo kwizigama hanyuma amafaranga bazigamye bakayagurizanya, cyangwa bakayaguramo amatungo.

Nk’abo mu Ishyirahamwe Twiheshe Agaciro-Mukingo ryo mu Karere ka Nyanza, baterana buri wa Kabiri w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi, buri wese agatanga umusanzu wa Frw1.000.

Musabyimana Charles Lwanga uyoboye iri shyirahamwe ati, “Twafashije abanyamuryango bagize ibibazo byo kurwara kugira ngo bumve ko kuba mu ishyirahamwe bifite agaciro.”

Iri tsinda rifite abanyamuryango 20; muri bo abagore 7 n’abagabo 2 babiyunzeho bafite indi gahunda yihariye yo kwizigama, aho bizigama igiceri cya 50, bagwiza ibihumbi 3 bakorozanya inkoko.

Mu mahugurwa bahawe na RUB, harimo ajyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere, imirimo ya buri munsi, ubuvugizi, kwihangira imirimo n’uburenganzira, bahamya ko yabafashije mu mibereho yabo.

Mu Ishyirahamwe Abantu nk’Abandi-Nyagisozi na ryo ryo mu Karere ka Nyanza, abanyamuryango batangiye bizigama amafaranga 200 ku kwezi, basanga ari make barayongera aba 500.

Bizimana uyoboye iri shyirahamwe ribumbatiye abanyamuryango 36 ati, “Buri kwezi twinjiza Frw16.500 tukagenda tuyagurizanya ku nyungu ntoya (5%), ntawe uratwambura.”

“Turizigama tukagurizanya ariko ntiturenza Frw10.000, abo tumaze kuguriza bakaba ari 21.”

“Uyamarana amezi atatu ukayagarura akagurizwa undi, kandi ubu twagurije abantu badufitiye Frw56.000.”

Abanyamuryango b’itsinda Abantu nk’Abandi-Nyagisozi, bafite intego yo guhuriza hamwe amafaranga bizigama bakagura ihene, yaba menshi bagakora n’ubucuruzi bw’imyaka.

Mu Karere ka Muhanga ho, hari itsinda ry’ababana n’ubumuga bwo kutabona ryitwa Umucyo n’Ubukire; abanyamuryango baryo na bo barorozanya, ariko bo borozanya ingurube, aho ubu bafite 16.

Bakora ubuhinzi bw’inyanya, imboga, ibigori, bakaba bafite intego yo gutera intambwe ndende bakagura urusyo rya Rwf2.500.000 ndetse Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibangu bukaba bwabijeje kubibafashamo.

Cléophas Rukiramacumu ubayoboye, avuga ko baterana buri wa Mbere w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi, bagatanga umusanzu w’ubwizigame wa Frw500, hanyuma bakagurizanya.

Kanda hano urebe video y’abaturage basobanura uko RUB yabakuye mu manga

LEAVE A REPLY