Umukinnyi wa filime z’indagi w’ibihe byose, Charlie Chaplin, ikimenyabose ku Isi dutuye, Umwongereza ufite amateka akeye n’ayijimye bitewe n’ibihe yanyuzemo.

Uwo Imana yakuye ku cyavu akicazwanya n’abakomeye, Abarokore ni bo bakunda gukoresha iyi mvugo iyo bavuga umuntu wabayeho mu buziba busharira nk’umuravumba ariko akaza kugira amahirwe mu buzima, akagwiza imitungo.

Uwo ni Charlie Chaplin wavukiye mu muryango wari ubayeho mu buzima bwa gitindi, ariko akaza kuba umukinnyi uhembwa akayabo muri Hollywood kubera ubuhanga bwe ntagereranywa mu gukina filime z’indagi.

Ni umugabo utarahiriwe n’urushako, watandukanye n’abagore batandukanye, umugabo wakoze mu jisho ry’Amerika agakurikiranwa na FBI bikamuviramo kwirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu cy’igihangange kubera gushyigikira Abarusiya mu Ntambaa y’Ubutita.

Mu bihembo bihabwa abakinnyi ba filime beza kurusha abandi ku Isi bya Academy Awards “The Oscars” byo mu 1971, Charlie Chaplin yahawe  Lifetime Achievement Award, cyangwa se igihembo cy’umukinnyi wa filime w’ibihe byose.

Icyo gihe yari afite imyaka 82, yari amaze imyaka 20 abujijwe kongera gukandagira ku butaka bw’Amerika kubera ibitekerezo bye bya kikomunisiti.

Charlie Chaplin ni muntu ki? Kurikira iyi documentaire (inkuru mbarankuru) hano hasi:

LEAVE A REPLY