Mu itangazo rya Deparitoma ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ku matora ya Perezida n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda, amatora yabaye kuwa 14 Mutarama 2020, haravugwamo guterwa ubwoba kw’abadashyigikiye Leta ya Yoweli Kaguta Museveni.

Umuvugizi wa Deparitoma ya Leta y’Amerika, Morgan Ortagus, asobanura ko Amerika ibabajwe n’ibikorwa bibisha byaranze inzego zishinzwe umutekano zibikorera abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora, ndetse n’ibikorwa by’imigendekere mibi y’amatora nyirizina, Amerika igasaba ko habaho iperereza ritabogamye ndetse igasaba Leta ya Uganda kubaha uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, Museveni akanasabwa guhana abashinzwe umutekano bibasiye abatavuga rumwe na we.

Ni itangazo rije nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora yemeje ko Yoweli Museveni ari we wegukanye intsinzi, akurikiwe na Bobi Wine wamaganye ibyavuye mu matora, ndetse agatangaza ko ari we watowe.

Bobi Wine yamaganye umwanzuro wafashwe na Leta wo gukata interineti no gufunga imbuga nkoranyambaga, Amerika ikaba yasabye ko ibi byombi byongera gufungurwa ari na ko isaba impande zihanganye kwirinda imvururu zishobora kujyana igihugu mu manga.

Guhagarika imbuga nkoranyambaga kuri Bobi Wine, umugabo w’imyaka 38 uzwiho kuzikoresha cyane mu kumenyekanisha ibyo akora no kuganira n’abamukurikiye, ni umwanzuro wafashwe nk’ihwa mu kirenge cye. Usibye imbuga nkoranyambaga, yanavuze ko ku munsi w’amatora telephone ye n’iy’umugore we zitabashaga guhamagara.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yemeje ko intsinzi yegukanwe na Yoweli Museveni wafashe ubutegetsi mu 1986, ni ukuvuga abumazemo imyaka 35, mu yandi magambo agiye gutangira kuyobora igihugu muri manda ya gatandatu, aya matora Museveni akaba yemeza ko ari yo ya mbere atarimo uburiganya na buke mu mateka ya Uganda.

Bobi Wine ariko, yijeje ko aza gutanga gihamya zerekana uko amatora yibwe. Uyu akongeraho ko yabangamiwe bikomeye n’abashinzwe umutekano kuko we n’umugore we babujijwe kuva mu rugo, ndetse nta muntu wemerewe kwinjira mu rugo rwabo, baba abaturanyi, inshuti n’abanyamakuru bo mu gihugu no mu mahanga.

Bobi Wine yari yizeye gutsinda aya matora ngo ahagararire inyungu z’urubyiruko, dore ko urubyiruko rwihariye ababarirwa muri 80% by’abaturage ba Uganda, mu gihe Museveni uvuga ko ari inkingi ya mwamba mu ituze ry’igihugu afite imyaka 76, wareba impuzandengo y’imyaka y’abaturage ba Uganda, ni imyaka 16.

Mu kumugumisha mu rugo no kwanga ko asohoka, umuvugizi wungirije w’igisirikari Deo Akiiki akavuga ko bigamije kumurindira umutekano ushobora kwangirika agiye hanze

Perezida wa Komisiyo y’Amatora Simon Byabakama hagati aho, yasabye Bobi Wine kugaragariza rubanda gihamya avuga ko afite zo kwibwa kw’amatora, Byabakama akavuga ku ruhande rwe ko amatora yakozwe mu mucyo usesuye. Mu baturage miliyoni 18 bari biyandikishije gutora, abatoye ni 57%, bivuze ko hafi ½ cy’abari biyandikishije batatoye, imibare ya Komisiyo y’Amatora ikatwereka ko, muri abo batoye, miliyoni 5.85 batoye Museveni, bihwanye na 58,64%, mu gihe abatoye Bobi Wine ari miliyoni 3,48, bihwanye na 34,83%.

Hagati aho, indorerezi ibihumbi 2 za Africa Elections Watch Coalition, zatangaje ko aya matora yaranzwe n’ibibazo bitandukanye ariko Museveni akaba yavuze ko ataza kwihanganira abanyamahanga bivanga mu matora ya Uganda. Ni mu gihe Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi n’indi miryango yanenze imigendekere y’aya matora nubwo itari iyahagarariwemo, mu yandi magambo indorerezi zo ku rwego rw’Afurika ni zo zonyine zayakurikiranye.

Perezida Museveni yahatanye na benshi mu matora amaze kwiyamamazamo inshuro nyinshi mu myaka isaga 30 amaze ku butegetsi, akabifashwamo no guhindurwa kw’itegeko nshinga rigatuma yemererwa kongera kwiyamamaza. Umutekano n’iterambere ry’ubukungu yagejeje ku gihugu ugereranyije na Leta zamubanjirije, bituma abanya-Uganda bakomeza kumubonamo icyizere nubwo hari urundi ruhande ruvuga ko yiba amajwi barimo Bobi Wine.

Abajyanama ba Bobi Wine, bamwe batawe muri yombi abandi bari mu bwihisho. Ariko ikigaragara azakomeza kugira ijambo muri politiki ya Uganda. Ishyaka rye rya National Unity Platform ryitezweho kuba ishyaka rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko. Ibyo avuga bifite kinini bisobanuye ku baturage ba Uganda n’Afurika muri rusange aho urubyiruko rukomeza kwishyira hamwe.

Yoweli Museveni, umuyobozi w’ishyaka rya NRM, National Resistance Movement, asobanurwa mu maso y’abaturage ba Uganda nk’umuntu wababohoye ndetse akabubakira amahoro. Kugumana ubutegetsi, ni ibintu akesha gushyira mu myanya abayobozi bamwumva ku buryo inzego zimushyigikira ndetse hakabaho no kwigizayo abatavuga rumwe na we.

Bobi Wine, politiki yayinjiyemo ejo bundi aha muri 2017, mbere yaho ariko akaba yarakundaga kwiyita Perezida wa Ghetto Republic of Uganja, Repubulika ya Ghetto ya Uganja, akaririmba indirimbo zitandukanye zirimo izivuga ku bibazo byugarije sosiyete. Mu ndirimbo ye yise Freedom, anenga ubutegetsi bwa Museveni, ati what was the purpose of the liberation if we cannot have a peaceful transition, ati kuvuga ko yabohoye igihugu bivuze iki mu gihe adashobora guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, ati what was the purpose of the constitution if the government disrespects the constitution, ati Itegeko Nshinga rimaze iki mu gihe Leta itaryubahiriza.

Ibitekerezo bye binenga ubutegetsi bwa Museveni ariko byamugizeho ingaruka zitandukanye zirimo gufungwa no gukorerwa iyicarubozo, ni ko we abisobanura, nubwo Leta itanga izindi mpamvu ku ifungwa rye rya hato na hato, zirimo kurenga ku mategeko no ku mabwiriza aba yashyizweho mu nyungu rusange. Uyu mugabo akaba yarakuriye ahitwa Kamwokya mu Murwa Mukuru Kampala, aho yanashinze studio ikomeye itunganya umuziki.

Museveni mu myaka yashize yahatanye kenshi na Kizza Besigye, Besigye afungwa kenshi, kuri iyi nshuro akaba yarafashe umwanzuro wo kutongera kwiyamamaza. Urubyiruko ariko kuri ubu, ruribona muri Bobi Wine kurusha Kizza Besigye kuko na we ashaje, Bobi Wine watangiye umuziki mu myaka ya 2000, kwinjira muri politiki kwe kwazamuye amatsiko y’abakiri bato, batangira gushyuha mu bya politiki mu gihe mbere batayitagaho.

Bobi Wine mu maso ya Museveni ariko, agafatwa nk’igikoresho cy’abanyamahanga bagamije gutesha Uganda ubwigenge ifite mu buryo ifata imyanzuro yayo, ndetse Museveni akavuga ko Bobi Wine n’abandi banyepolitiki batavuga rumwe na we bayobya urubyiruko bagatuma rwishora mu bikorwa by’urugomo.

Ibyo ariko ntibikuraho urukundo abakiri bato bamufitiye, bamwibonamo kurusha uko bibona muri Museveni, dore ko nubwo na we atakiri urubyiruko kuko afite imyaka 38, ariko nibura afite ½ cy’imyaka ya Museveni ufite imyaka 76. Uganda ikaba ari igihugu gifite abaturage biganjemo abato muri Afurika nyuma ya Niger, aho 48% by’abaturage ba Uganda bafite munsi y’imyaka 15.

Byari bimenyerewe ko abatavuga rumwe na Museveni bagira abayoboke benshi mu mijyi, Museveni agakundwa cyane mu byaro. Kuri iyi nshuro ariko, si ko bimeze kuko Bobi Wine yagaragaje gushyigikirwa mu byaro, aho ibihumbi n’ibihumbi byazaga mu bikorwa bye byo kwiyamamaza bititaye ku mabwiriza yo kwirinda koronavirusi, ikintu abayobozi bamushinja ko yagize uruhare mu ikwirakwira ry’iki cyorezo mu gihugu kuko wasangaga aho ari abaturage babyigana, ari nako hamwe na hamwe batana mu mitwe n’inzego zishinzwe umutekano zigerageza kubatatanya, bamwe baterwa ibyuka biryana mu maso ndetse yewe abandi bararaswa bahasiga ubuzima.

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch ariko, ukavuga ko Leta ya Museveni yitwaza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi mu gucecekesha abatavuga rumwe na yo. Uyu muryango, kuwa 20 Ugushyingo 2020 umwaka ushize wasohoye raporo ivuga ko Uganda ikoresha koronavirusi nk’intwaro yo kuburizamo ibikorwa by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, icyo gihe hari hagezweho itabwa muri yombi rya Bobi Wine n’imyigaragambyo yarikurikiye yaguyemo abantu benshi.

Bobi Wine yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano kuwa 18 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Luuka mu Burasirazuba bw’Igihugu mbere y’igikorwa yari yapanze cyo kwiyamamaza, Polisi isobanura ko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda koronavirusi, uwo munsi Polisi ita muri yombi undi mukandida utavuga rumwe na Museveni witwa Patrick Oboi wo mu Ishyaka rya FDC, uyu akaba yari atawe muri yombi ubwa kabiri mu minsi ibiri kubera icyo ubuyobozi bwise gukoresha inama itemewe.

Human Rights Watch ikavuga ko mu gihe abatavuga rumwe na Museveni babuzwa guhura n’ababashyigikiye, abashyigikiye Museveni bo bahura na we uko abishaka. Bobi Wine, kuwa 2 Ugushyingo 2020 akaba yari yanatawe muri yombi muri kaminuza ya Kyambogo mu Mujyi wa Kampala, aho yatangaje ko polisi yamuteye urusenda mu maso mu gihe cyo kumuta muri yombi, yajyanwe iwe ahitwa Magere hanyuma aza kurekurwa. Mu masaha ya mbere y’uwo munsi, Patrick Oboi wa FDC na we yari yatawe muri yombi ubwo yerekezaga Kyambogo, hanyuma aza kurekurwa atambaye inkweto.

Kuwa 26 Ukuboza 2020, ni bwo Leta ya Uganda yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza bihuza abantu benshi muri Kampala n’ahandi mu gihugu, nyuma y’aho bigaragaye ko iyo bahuye ari benshi batabasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi.

Bobi Wine akavuga ko ikibazo atari korona, ahubwo ari inzego zishinzwe umutekano zikora nk’aho atari iz’igihugu ahubwo zirwana ku nyungu z’umuntu umwe. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuwa 7 Mutarama 2020, yavuze ko ahora yiteguye kuraswa ndetse ngo yasabye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) gukurikirana Museveni ku byaha yakoze mu gihugu kuva mu mwaka wa 2018, aho ngo yategetse ko abatavuga rumwe na we bajya baraswa bagapfa, bagakubitwa ndetse ngo yategetse ko bakorerwa urugomo rwose rushoboka.

Umwe mu barinzi ba Bobi Wine yararashwe arapfa, hakomereka n’abanyamakuru babiri mu bushyamirane bwabaye hagati y’abashinzwe umutekano n’abayoboke ba Bobi Wine kuwa 27 Ukuboza. Bobi Wine yavuze ko uwo mubodyguard we yapfuye nyuma y’aho imodoka yamunyuze hejuru, uyu ngo akaba yarahuye n’iri sanganya ubwo yafashaga umufotozi wa Bobi Wine wari warashwe mu gahanga, ariko igisirikari kivuga ko uwo mubodyguard yaguye ubwo yahanutse mu modoka. Umunsi wakurikiyeho, Patrick Oboi, umukandida w’ishyaka rya Forum for Democratic Change, FDC, yituye hasi ajyanwa kwa muganga nyuma y’aho polisi imuteye urusenda mu maso ubwo yerekezaga aho abayoboke be bari bateraniye.

Amakuru menshi ari muri iyi nkuru yakuwe mu bitangazamakuru bitandukanye birimo BBC, The Guardian na France24.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY