Ines Ghislaine Nyinawumuntu, umunyamakuru wa KT Radio na Pax Press ahamya ko ibya Adam na Eva ari fiction, ni ukuvuga inkuru y’igitekerezo, bitandukanye n’uko benshi babyizera.
Avuga ko Bibiliya itahumentswe n’Imana ahubwo ko yanditswe n’abantu ubwayo.
Ati, “Ntabwo rero navuga ngo Bibiliya ni igitabo gitandukanye n’ibindi bitabo.”
Yemera ko Imana iriho ariko uburyo asobanura Imana, avuga ko ari imbaraga zimurenze yiyambaza akumva ko zamukemurira ikibazo adashoboye kwikemurira, ariko ko atari imwe ivugwa muri Bibiliya.
Iyo avuga kuri Adam na Eva, Ines avuga ko bitumvikana ukuntu Gahini yabonye umugore mu wundi mujyi mu gihe umuryango wa Adam na Eva ari wo wonyine wari ku Isi.
Ntiyemera ko Imana izarimbura Isi, ngo keretse iramutse nta mbabazi igira kuko na we ubwe nk’umuntu atakwica umwana we uko yaba yakosheje kose, nkanswe Imana bivugwa ko iri inyembabazi cyane.
Ibyo kuba Mwene Siraki avuga ngo umugaragu wawe nagukosoreza uzamukubite kugeza umuvushije amaraso, Ines asanga byaranditswe n’abantu bafite abacakara bityo bakandika ayo magambo bagamije gutakatifuza ibikorwa byabo.
Kuri Ines, amadini ni business, ni ukuvuga ubucuruzi, ndetse agahamya ko nubwo hari abo yafashije mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko atuma abaturage baba abanebwe.
Imana yemera, avuga ko iri hose, ko kwegerana na yo bitamusaba kujya mu rusengero, bityo akaba aheruka mu Kiliziya mu mwaka wa 2008 nyuma yo kubona byinshi bifite inenge mu madini.
Ati, “Hari abapadiri n’abapasiteri bakora ibintu ntemera. Ntabwo se urumva abasambanye bafatiye no mu nsengero basambana?”
Kuba Abakilisitu muri Isiraheli ari 2,1% by’abaturage, Ines avuga ko ari ikibazo kuba Abanyarwanda bemera Yes ku kigero kiri hejuru ya 90% mu gihe Yesu atemerwa na bene wabo.
Iyi ni inshamake y’ikiganiro Ines Ghislaine Nyinawumuntu yahaye Popote TV. Kirebe hano hasi kandi ntiwibagirwe gukora SUBSCRIBE.