Nsengimana Herman, Umuvugizi w’Ingabo za FLN yerekwa itangazamakuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2019, rweretse itangazamakuru abagabo babiri bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bafatiwe muri Congo.

Abo ni Nsengimana Herman, Umuvugizi w’Ingabo za FLN na Mutarambirwa Théobald, Umunyamabanga Mukuru (SG) w’Ishyaka PS-Imberakuri rya Mé Bernard Ntaganda ritemewe n’amategeko y’u Rwanda.

FLN (Forces de la Liberation Nationale) yavutse muri 2016 nk’umutwe wa gisirikari wiyomoye kuri FOCA, ishami rya gisirikari rya FDLR, nk’uko Nsabimana Callixte wari umuvugizi wa FNL yabibwiye urukiko.

FLN ngo yatangiye ari iya CNRD, hanyuma CNRD iza kwihuza na PDR-Ihumure barema ihuriro rya MRCD riyoborwa na Paul Rusesabagina, umwe mu barwanya Leta y’u Rwanda uba mu mahanga.

Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara yabaye umuvugizi wa FLN, aho yigambye ibitero bitandukanye byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda. Yatawe muri yombi umwaka ushize, ashyikirizwa ubutabera.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwe, umwanya we w’ubuvugizi wa FLN wahawe Herman Nsengimana wari usanzwe ashinzwe itumanaho. Uyu ngo yavuye mu Rwanda muri Mata 2014.

Umuhoza Marie Michelle uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko Nsengimana yiyunze ku ishyaka rya RRM (Rwandetse revolutionary Movement) rya Sankara, ashingwa itumanaho.

Yunzemo ati “Herman yihuje n’ihuriro rya CNRD ndetse na MRCD ya Rusesabagina mu ngabo zayo za FLN, aribera umuvugizi mu gihe Sankara yari yamaze gufatwa, ndetse akaba yarigambye ibitero byo guhungabanya umutekano byabaye mu Burengerazuba muri Bweyeye” mu Karere ka Rusizi.

Mutarambirwa Théobald, Umunyamabanga Mukuru wa PS-Imberakuri, we ngo “yavuye mu Rwanda muri Kanama 2010, akaba muri MRCD, bamaze gukora ihuriro rya P5 ajya mu ngabo za FLN, yari ashinzwe gutwara urubyiruko rw’Abanyarwanda arujyana abajyana muri uriya mutwe w’iterabwoba.”

Umuhoza yasobanuye ko aba bagabo bombi “bakekwaho ibyaha by’iterabwoba birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana  no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse  n’ibindi.”

Aba bagabo bombi bazanwe mu Rwanda kuwa 16 Ukuboza 2019 nyuma y’ibitero bagabweho n’ingabo za Congo mu mashyamba babagamo, iperereza ku byaha bakekwaho rikaba ryaratangiye.

Mbere yo kubereka itangazamakuru, Umuhoza yabwiye abanyamakuru ko Herman na Théobald “uyu munsi bashyikirijwe ubugenzacyaha”, yungamo ati, “uyu munsi ntimuza kubavugisha kuko batarabazwa.”

Nyuma yaho gato aba bagabo bazanwe bambaye amapingu, buri umwe afashwe n’abapolisi babiri, umwe iburyo undi ibumoso, imirabyo y’amafoto iracicikana, basohorwa mu cyumba barekaniwemo.

Herman na Theobald beretswe itangazamakuru ariko ntacyo baribwiye

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yahise atangira kuganiriza abanyamakuru, ati, “Uyu munsi rero kwari ukubabereka kugira ngo mumenye ko tubafite muri ya gahunda yacu yo gusangira amakuru ndetse no gufashanya, ndetse ngira ngo murabizi ko mu myaka yashize byavuzwe ko aba bantu bishwe, n’ibindi byinshi byagiye bivugwa n’ibitangazamakuru ndetse n’imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe ariko murabibona ko batari barabuze cyangwa ngo bishwe, ahubwo bari baragiye mu bikorwa byo gusenya igihugu.”

Yunzemo ati, “RIB iboneyeho umwanya wo gusaba Abanyarwanda kwima amatwi abantu bose babashora mu bikorwa byo gusenya igihugu, ibakangurira kucyubaka.

Ikindi dusaba Abanyarwanda cyangwa Abaturarwanda ni ugukomeza gusangira amakuru y’ibyaha ibyo ari byo byose, ndetse baba babona umutekano utameze neza bakabigeza ku nzego z’umutekano kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Hanyuma tukababwira ko amategeko ahari kugira no akore, aho uzakora uzakora icyaha icyo ari cyo cyose cyangwa uzahemukira u Rwanda ntabwo bizamugwa amahoro.”

Mu Kuboza 2019 Abanyarwanda benshi bari mu mashyamba ya Congo baratahutse, nyuma y’aho ingabo za Congo zigabye ibitero ku barwanyi ba FDLR. Ibyo bitero ni byo aba bagabo bafatiwemo.

Umuvugizi wa RIB yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyamakuru ati, “Mu Kuboza haje abantu benshi, harimo abaje bagera ku munani niba nibuka neza, bari barakatiwe n’Inkiko Gacaca, bashyikirijwe amagereza uyu munsi bakaba barimo bakora ibihano bari barakatiwe, ni process (urugendo rukomeza) n’abandi bazakurikiranwa, uzaba afite icyo akekwaho bigize icyaha azakurikiranwa.”

Abagabo beretswe itangazamakuru uyu munsi, bombi bari abarimu mbere yo kujya mu mahanga kwifatanya n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Yanditswe na Janvier Popote itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya; amafoto yafashwe na Modeste Nkurikiyimana

 

LEAVE A REPLY