Ntibisanzwe ko umuntu apfa akamara umwaka umwe, ibiri, itatu atarashyingurwa nk’uko byagenze kuri Hans Pope, umwe mu bapolisi bakomeye ba Tanzania wishwe n’Abagande.
Yari yungirije Umukuru wa Polisi mu Ntara ya Kagera (Tanzania) ubwo ingabo za Uganda zinjiraga muri Tanzania kubohoza bagenzi babo bari bafashwe n’Igipolisi cya Tanzania.
Abo basirikari ba Uganda bagize batya bajya muri Tanzania mu byafashwe nk’ubuzererezi, bagezeyo bacakirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu cy’amahanga.
Hari mu 1971.
Ingabo za Uganda zagiye kubabohoza zari ziyobowe na Lt Col Abdul Kisule.
Mu ndebakure ze, Lt Col Kisule aribuka abona Hans Pope ari hakurya ye mbere y’uko imodoka yarimo ya gisirikari iraswa.
Kisule asobanura ko azanzamutse, yisanze mu bitaro bya Mulago i Kampala.
Mu mirwano yakurikiye iraswa ry’imodoka ye, Hans Poppe yarishwe.
Ikitazwi ni ukumenya niba Poppe yararashwe mu mirwano nyirizina cyangwa yaba yarafashwe mpiri akicwa nyuma.
Icyo gihe James Makumbi yari umuganga mu Bitaro bya Mulago mu 1971 ubwo umurambo wa Poppe wahagezwaga.
“Ubwo batuzaniraga uwo murambo bwa mbere, yari yarashwe mu gituza. Yazanwe ku bitaro n’abasirikari, badusaba kubereka aho ushobora kuba ubitswe.”
“Bashakaga aho kuwubika by’igihe gito nk’uko bigenda no ku yindi mirambo,” nk’uko byaje gutangazwa na Dr Makumbi nyuma y’imyaka myinshi aganira na Sunday Monitor.
Umurambo wajyanwe mu ishuri ryigisha ubuganga ngo uhite uhabikwa. Nyuma yo kuhamara igihe gito abasirikari bambaye imyenda ya gisirikari baraje barawutwara.
“Icyakurikiyeho twumvise ni uko uwo murambo we wajyanwe kwerekanwa ku kibuga cy’indege cya Kampala (Kololo Airstrip), Perezida Idd Amin avuga ko ari uw’Umushinwa.
Idd Amin wayoboraga Uganda icyo gihe, yatangaje ko umurambo ari uw’umwe mu bacancuro b’Abashinwa bakodeshejwe na Tanzania mu bikorwa byo gutera Uganda.
Dr Makumbi yari afite muramu we uba muri Tanzania, amakuru yaje kumugeraho amubwira ko uwo murambo ari uw’umuturage wa Tanzania.
Se wa Poppe yari Umudage, nyina akaba Umutanzania.
Nyuma yo kwerekana (parading) uwo murambo mu gihe cy’iminsi itatu, bashatse uburyo bwo kuwujugunya.
Abashinzwe ubutasi bwa Uganda baribwiye bati kuko ishuri ryigisha ubuvuzi rya Mulago ari ryo ryakira imirambo rikayibika, haba ari ahantu heza ho guta umurambo wa Poppe.
Ni ko byagenze, umurambo barawujyanye bawujugunya hagati y’icyumba nimero 16 n’ahitwa Department of Anatomy (Ishami ry’Ubumenyamuntu).
Dr Makumbi avuga ko bikekwa ko bawuhajugunye mu masaha y’igicuku cyangwa mu rukerera.
Ahagana saa tatu z’igitondo, umutekinisiye wo muri icyo gice cya Department of Anatomy yamenyesheje abamukuriye ko wa murambo werekanwe Kololo wajugunywe hafi aho.
Yabajije Dr Makumbi icyo uwo murambo ugomba gukorerwa. Prof Stanley Tumwine yari akuriye iyo Department of Anatomy.
Dr Makumbi yabajije Stanley ikigomba gukorwa.
Kuba bawufata bakawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro byari ibintu bisanzwe ariko batinye ko abaturage bamenya ko ari ho uwo murambo washyizwe.
Bombi banzuye ko umubiri ubikwa neza muri Anatomy Department, ubundi bakizera ko wenda igihe kizagera abavandimwe ba nyakwigendera bakazigaragaza bakawuhabwa.
Kubika umurambo imyaka 8
Iryo Shami ry’Ubumenyamuntu (Anatomy Department) rifite icyumba gisanzwe kibwikwamo imirambo.
Icyo bakoze, kuko imirambo iba ipanze mu tubati tugerekeranye, bafashe uwa Poppe bawushyira munsi y’iyindi, indi yose bayishyira hejuru.
Ubusanzwe muri icyo gisanduku kinini kimeze nka firigo haba harimo imirambo ibarirwa hagati ya 15-20.
Ibanga ryagumye hagati ya Dr Makumbi, Prof Tumwine na wa mutekinisiye wabonye umurambo mbere yabo ari na we warindaga ubwo bubiko bw’imirambo.
Dr Makumbi ati, “Icyo twakoze ni byo bita kubika umurambo mu buryo burambye, ni nka bimwe byakorewe Edward Mutesa II. Umurambo twawubitse kuva mu 1971-1979. Akabati twawushyizemo kagumye hasi, ntikigeze gafungurwa.”
Uko iminsi yicumye, hari abandi bantu bamenye ibyabaye, amakuru aragenda agera muri Tanzania.
Abashinzwe ubutasi bwa Tanzania byarangiye bamenye ko hari umuntu wabo umaze imyaka umunani abitswe muri Uganda.
Umwe mu ntasi nkuru za Tanzania, Gen Lupogo yari yariganye na Prof Tumwine muri Kaminuza ya Makerere.
Kampala imaze gufatwa, Prof Tumwine yasabye Dr Makumbi kujya kubonana na Gen Lupogo.
Dr Makumbi ati, “Inama ya mbere twakoranye n’abayobozi ba Tanzania yabereye ku Bitaro bya Mulago nyuma y’ifatwa rya Kampala mu 1979”
“Gen Lupogo twamweretse umurambo wa Hans Poppe.”
Ifatwa rya Kampala rivugwa aha, ni igihe ingabo za Tanzania zanesheje Idd Amin wayoboraga Uganda zigahirika ubutegetsi bwe, zikigarurira igihugu harimo na Kampala.
Nyuma y’iyo nama yabereye mu Bitaro bya Mulago, hari indi nama yahuje impande zombi yabereye kuri Nile Hotel, ari na bwo noneho batumiwe i Dar es Salaam.
Uko ari batatu, ni ukuvuga Dr Makumbi, Prof Tumwine na wa mutekinisiye, batumiwe muri Tanzania ngo bajye guhura n’Umuyobozi w’Igisirikari, bamutekerereza uko byagenze.
Abana babiri ba Hans Poppe bari mu ngabo za Tanzania zanesheje Idd Amin, bari barumvise ko se yaba yarishwe umurambo we ukabikwa ahantu runaka.
Nyuma y’inama yabereye muri Tanzania kuwa 23 Gicurasi 1979, Leta ya Uganda yashyikirije iya Tanzania umurambo wa Poppe mu muhango wabereye i Kampala.
Uwo muhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Otema Alimadi; mu bawitabiriye ku ruhande rwa Tanzania harimo Benjamin Mkapa waje kuba Perezida.
Dr Makumbi agasoza agira ati, “Uko turi batatu twatumiwe mu muhango wo gushyingura uwo murambo wabereye Iringa muri Tanzania.”