U Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021 bwatangiye kuburanisha umugabo wa gatatu ukekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Claude Muhayimana w’imyaka 60 yari umushoferi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu gihe cya Jenoside; yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa muri 2010.
Yitabye Urukiko (Cour d’Assises de Paris) yambaye ipantalo y’i jeans n’ikoti rikoze mu ruhu (cuir), afite agakapu ku rutugu, yasobekeranyije amaboko aho yari yicaye ku ntebe.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoreraga ikigo cy’ubukerarugendo, ashinzwe Guest House yo ku Kibuye mu nkengero z’ikiyaga kiruta ibindi mu Rwanda, Kivu.
Akurikiranweho ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bishingiye ku kuba ngo yarafashije abasirikari n’Interahamwe aho yabatwaraga azi ko bagiye kwica.
Uruhande rumushinja rusobanura ko yabajyanaga mu misozi ya Kibuye mu bice bya Gitwa na Bisesero, aho Abatutsi biciwe mu buryo bwa kinyamaswa.
Interahamwe zifite imipanga, ibibando n’amasuka ni zo zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni n’ibihumbi 74 mu mezi atatu gusa.
Claude Muhayimana usabirwa igifungo cya burundu, ni impunzi mu Bufaransa. Atuye i Rouen mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu cyo ku Mugabane w’i Burayi.
Yatawe muri yombi muri 2014 nyuma y’itangwa ry’ikirego cy’impuzamiryango iharanira icika ry’umuco wo kudahana abakoze Jenoside bari mu Bufaransa (CPCR).
Uru rubanza rutangijwe nyuma y’imyaka 10 rutegurwa, ndetse rwari rumaze gusubikwa kabiri kubera impamvu z’uburwayi zatangwaga n’uruhande rw’uregwa.
Biteganyijwe ko hazumvwa abatangabuhamya babarirwa muri 50, barimo 15 bazaturuka mu Rwanda.
Iburanisha ryo kuwa Mbere, igihe kinini ryibanze ku mpaka ku iyakirwa ry’imiryango mishya ishaka kwitabira uru rubanza ndetse n’abatangabuhamya bashya.
Uruhande rw’uregwa ntirubikozwa.
Perezida w’iburanisha yatangiye asoma raporo ye ku byaha Claude Muhayimana akekwaho n’uburyo byakozwemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwihariko w’uru rubanza ni uko rukurikiranweho umuturage usanzwe; ebyiri zabanje ni izabahoze ari ba burugumesitiri, n’uwahoze ari kapitene mu Gisirikari.
Abo bahoze ari ba burugumesitiri bakatiwe gufungwa burundi, uwo mukapitene akatirwa gufungwa imyaka 25.
“Hakurikiranwe umugabo usanzwe utari afite ubuyobozi bwaba ubwa gisivili, ubwa gisirikari cyangwa ubw’idini washyizwe mu bibazo bizwi” nk’uko byatangajwe n’umwe mu bunganizi ba Muhayimana, Philippe Meilhac mbere y’iburanisha aganira n’itangazamakuru.
Yunzemo ati, “Twiteguye kumufasha kugirwa umwere, ibyo akekwaho ntiyabikoze.”
Alain Gauthier uri mu bashinze CPCR, we ntakozwa ibyo kuvuga ko Muhayimana yari umuntu usanzwe cyangwa udasanzwe, ibyo ngo ntibikorwa mu byaha bya Jenoside.
Avuga ko uruhare rwose ukekwaho Jenoside yaba yaragize mu gutuma ishoboka rukwiye gusuzumanwa ubushishozi hatabayeho kurutubya; ibi abihuriraho na Richard Gisagara, umunyamategeko w’umwe mu miryango ishyigikiye CPCR.
Muri uru rubanza, harimo abatangabuhamya bashinjura uregwa, bavuga ko hari Abatutsi yahishe iwe ndetse abandi abafasha guhunga.
Byitezwe ko mu iburanisha hazitabwa ku kuba Muhayimana ahakana ko yageze aho ashinjwa gukorera ibyaha, ndetse no kuba avuguruzanya n’abatangabuhamya.
Mu bo batavuga rumwe harimo uwahoze ari umugore we. Muhayimana ashinjwa kuba yarabeshye ndetse akotsa igitutu abatangabuhamya.
Alexandre Kiabski, umwunganizi wa CPCR, avuga ko “hari ubuhamya busaga 12 bwemeza ko Muhayimana yajyanaga abantu ahakorerwaga ubwicanyi.”
“Si uko bidashoboka ko yaba yarategetswe (kujyana abicanyi aho bakoreye ubwicanyi), ariko biramutse byaranabaye yashoboraga guhunga)” nk’uko Alain Gauthier abivuga.
Yunzemo ati, “Ntabwo umuntu apfa kujya ahakorewe icyaha nta mpamvu”.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri iburanisha ryibanda ku mwirondoro w’uregwa nk’uko bitangazwa na Le Point dukesha iyi nkuru.