Niba hari ikiganiro abantu bageraho bakagitindaho ni ikivuga ku mikoreshereze y’ibitsina. Iyo bigeze mu muziki bikaba ibishegu. Si ko mubyita se?
Ntabwo ntanga ingero nyinshi ku ndirimbo zavuzweho ibishegu mu myaka mike ishize. Saa Moya, Ntiza, Micro, Igare, Umunamba ngira ngo zirahagije.
Si mu Rwanda gusa ibishegu bicurangwa cyane, no mu Karere birakinwa nubwo amaleta aca bene izo ndirimbo, nko muri Tanzania twumvise nyinshi za Diamond zafunzwe.
Hari yewe n’iz’abandi nka Nay wa Mitego waririmbye iyitwa Pale Kati Patamu (bivuze ngo hariya hagati hararyoshye). Nubwo atasobanuye aho ari ho, iyi ndirimbo yahise icibwa.
Buri uko Leta ifashe umwanzuro wo gufunga indirimbo ariko, hari abakoma amashyi bakavuga ko ari icyemezo kiziye igihe, abandi bakayishinja kwima abahanzi ubwisanzure.
Hari n’abavuga ko Leta niba ntacyo ikora gifatika ngo ifashe abahanzi mu mirimo yabo, nta n’icyo yakabaye ibabaza mu gihe baririmbye ibishegu kuko ngo ni byo bicuruza.
Ariko se koko ni byo bicuruza? Hari uwo duherutse kubiganiraho kuri Twitter, arambaza ati My Vow ya Meddy ko yariye ‘hit’ irimo ikihe gishegu? Ampa n’izindi ngero nyinshi.
Mu bashyirwa mu majwi, ntitwarenza ingohe abanyamakuru. Basabwa kureka gucuranga indirimbo zirimo ibishegu, nubwo hari andi majwi ababwira ko nta ribi ryabyo.
Ari umuhanzi akeneye kuririmba ibigezweho ku isoko kuko umuziki ni yo ‘business ye’, n’umunyamakuru ntakeneye ko ukura urushinge kuri radiyo ye ngo ujye ahandi.
Byaba bivuze se ko ikibazo ari sosiyete ikunda ibishegu, noneho abahanzi n’abanyamakuru bakaba bayigemurira ibyo ikeneye? Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana.
Aha dushaka twakwinjira no mu byitwa ‘agenda setting’, nko mu itangazamakuru ni kumwe rishobora guha abantu umurongo w’ibyo baganiraho bitewe n’ibyo ryibandaho.
Ikibazo kidahangayikishije gishobora kwibandwaho mu itangazamakuru bigatuma abaturage bumva ko byacitse, kandi wenda ari ibintu biri aho bitanashinga.
Nanone ariko itangazamakuru rishobora kugaragaza ikibazo cyasaga n’icyarengejweho uruho rw’amazi n’izindi nzego, rubanda bakakimenya kandi bigafasha mu iterambere.
Ni na ko bigenda mu muziki, umuhanzi agira atya agasohora akaririmbo karimo ibishegu, abaturage bamwe bakumva ko izo ndirimbo ziroga abana babo, ko zibashora mu bibi.
Ejo ariko ukumva minisiteri cyangwa sosiyete runaka yahamagaye abahanzi ngo bayifashe kwamamaza ibikorwa byabo, ijwi ryabo rikagera kure, icyiza kigasakara hirya no hino.
Uyu munsi nta bitekerezo bishya mbasangiza kuri iyi ngingo binturutsemo, ahubwo ndagusangiza iby’abandi barimo abakunzi b’umuziki n’abandi batandukanye.
Dusubire hejuru aho twahereye, iterambere ry’ibishegu mu muziki, ni ikibazo cy’abahanzi, abanyamakuru cyangwa abo bombi baha sosiyete ibyo igaragaza ko ikeneye?
Umusileyikwini yigeze kubaza kuri Instagram ati Banyarwanda mukunda iki, ko nambara birebire ntimumpe izo ‘likes’ nakwambara mpenebarimbuke mukazimpundagazaho?
Ntiyiyumvishaga ukuntu yambara tugufi ntibabitindeho ntibanamuhe likes, yakwambara ibyo bita bibi bakabiha likes iryaguye, kuri we akabifata nko kwinyuraguramo.
Uyu munsi kuwa 10 Mutarama 2022, nanditse kuri Twitter nti, “Indirimbo nyinshi zihitinga zivugwamo ibishegu. Bamwe bati abahanzi bacu baraturarurira abana, abandi bati abahanzi baririmba ibyo isoko rikeneye hanze aha abantu barashegutse, abandi bati ikibazo ni abanyamakuru baporomotinga ibyo biririmbo. Ukuri ni ukuhe? #Tuganire”
Indirimbo nyinshi zihitinga zivugwamo ibishegu. Bamwe bati abahanzi bacu baraturarurira abana, abandi bati abahanzi baririmba ibyo isoko rikeneye hanze aha abantu barashegutse, abandi bati ikibazo ni abanyamakuru baporomotinga ibyo biririmbo. Ukuri ni ukuhe? #Tuganire
— Janvier POPOTE (@JanvierPopote) January 10, 2022
Ikiganiro kirarimbanyije.
Elhamid yanenze kuba indirimbo z’abanyamahanga zirimo abambaye batikwije zikinwa kuri RTV, ariko mu kanya hacurangwa iy’umuhanzi nyarwanda isa na yo ikaba ari yo itukwa.
Ati, “Kubera iki ari sawa ndetse bigahabwa umugisha ko TV y’Igihugu (RBA) icuranga indirimbo za #Konshens #VybzKartel #BusySignal #Mavado #MrVegas abagore bakazunguza amabuno bakanerekana ibitsina byabo ku mwanya y’ihangu abana barora?”
“Brother ndibutsa Abanyarwanda muri rusange #RwOT ko kuri TV y’Igihugu ntibatinya kunyuzaho indirimo zirimo ibikorwa bihungabanya umwana/ #Content #Risks bivugwa muri Rwanda Child Online Protection Policy. Nibareke kurenganya abahanzi babanyarwanda rero.”
“Izo TV channels ntiziba zanashyizemo akamenyetso ka Parental Guidance/#PG n’ugushyiraho gusa #urutambi filime zikazunguruka bakereka abana bacu #uburozi /Content Risks bagahungabana mu bwonko ugasanga abangavu n’ingimbi barashyushye mu mutwe ubushyuhe bukabashora mu busambanyi”
“rimwe mba nicaranye n’abana banjye (akakobwa bakuru 18+,umusore wa 16 n’umuhungu wa 5) muri salon turi kureba nka RTV/ ukajya kubona bashyizemo #muzika cq #movie irimo abantu bakorana imibonano mpuza bitsina neza neza umubyeyi ugapapa ugashaka ko isi ikumira bikagucanga”
“Ariko umuhanzi w’umunyarwanda yakora bimwe bisa nka byo induru zikavuza ubuhuha. Icyo navuga n’uko Abanyarwanda turi sosiyete irangwa n’uburyarya no kuryaryana abacu ngo ibyo bakora byose ni kirazira ariko ibyo abanyamahanga bigisha abacu ngo ni sawa biraziruye.”
Uwiyise Business Advisor we ati, “Ntabwo abahanzi bararura abana cyangwa se na sosiyete muri rusange kuko aho Isi igeze abo bana birirwana amatelefoni kandi afite interineti kandi njye nawe tuzi ibiba biriho ko biruta ibyo abahanzi baririmba. Njye sinzi impamvu Umunyarwanda aririmba bikitwa ibishegu kandi kuri televiziyo zabo hirirwaho abanyamahanga babiririmba bambaye n’ubusa abana babo babireba, mbona ahubwo Abanyarwanda tugirana amashyari ku buryo ntawumva ko undi yatera imbere mu byo akora, niba ibishegu bisohoka bigahitinga n’uko aribyo sosiyete ikeneye bivuze ko uruganda.
MC Monday wamenyekanye mu itangazamakuru no mu muziki mu myaka yashize we ati, “Buri wese kuruhande rwe afite ukuri ariko ikibazo nyamukuru kiri kuri Ministere ifite umuziki mu nshingano hamwe na RDB abahanzi bariho nta mabwiriza abagenga, nta kirengera, iyo haza kuba hariho censorship muri minisiteri cyangwa RDB twari kuba tugira cleaned na dirty version.”
Baraka Claudine we ati, “Nubwo buri ruhande rufite ukuri ariko ndahamya ntashidikanya ko media idapromotinze bene izo ndirimbo zacika pe!n’abahanzi bahita bahindura umuvuno bagahimba izindi nzima zizaba promoted!Nawe usibye kwirengagiza uzi abahanzi benshi bazimye kubera kubura promotion! A vous la balle”
Uwiyise Ubuguyiguyi ati, “yewe niyo abahanzi bataririmba izi social media zirahagije kugirango bararuke…..”
Igihwitihwiti na we arasa n’aho ari byo ashimangira, ati, “Ukuri nuko abahanzi batanga ibikenewe kwi isoko abo ngo abana babo babarinde social media niba bakiri bato”
Uwitwa Birashoboka we ati, “Bareke ibishegu ni uburozi , ibyaha biri kubera aha hanze bishingiye kumibonano mpuzabitsina , biraterwa na biriya bishegu kukigero cyo hejuru , abantu babaye nkamahene yo mu mpeshyi kubera ibishegu.”
Umwojo wa Nyagatare we ati, “Ukuri nuko abantu twashegutse Abo banyamakuru nibadakina izo ndirimbo tayali bazongera bage bikinira inyamahanga.”
Umunyamakuru Martin Nyilijabo we ati, “Ukuri ni ugushaka icyakubeshaho (ibiceri), ibindi ubundi. Après tout, la fin justifie les moyens.”
Mwene Kayiranga ati, “Ukuri Ni uku Popote dukora ibintu biri aniprofeshono izi ndirimbo zi bishegu no mu bihugu byateye Imbere zibaho Ariko nti zishobora kujya ku ma radio station cg ku ma tvs ahubwo zijyanwa muri night club gusa Kandi kajyamo Abantu bagejeje ku mwaka y’bukure.”
Philos Muhire ati, “Uko bigaragara ibyo baririmba nibyo isoko rikeneye kuko ritabikeneye ntibakomeza kubiririmba ahubwo buri wese akeneye gufata ingamba ku giti cye , niba Ari umubyeyi akamenya uko arinda abana be, naho abanyamakuru bararengana rwose kuko itantazamakuru rigaragaza ibiriho!!!”
Pelly Iraguha we ati, “Ikibazo si abahanzi, ahubwo ubuhanzi bwo mu Rwanda “ntabiganza” burimwo. Hanze aha uko haba hameze kose, si ah’ibishegu! Hakeneye Indangagaciro Hari minisiteri isa nkaho itumva neza inshingano zayo, mubijyanye n’iki kibazo.”
Kgats we ati, “Ikibazo ni abazifata (producers) baba bishakira amafranga. Hari izadakwiriye gusohoka rwose!! Ngo “Hahiye…ngo bahatwitse…buriya bazi ibyo bacengeza mu rubyiruko!??”
Birashoboka nanone ati, “Nibaza uzarogora iyi generation yibereye mu bishegu ? Ababyeyi n’abarimu twirirwa turwana ningaruka zibintu bishobora gukumirwa , kuki Leta idahagarika ibi bishegu ?”
Donatien Sabushimike ati, “I think BYOSE ni UKURI. 1. Ni byo izo ndirimbo zirarura abana. 2. Ariko ni na zo zicuruza cyane hanze aha. 3. Zitabonye media promotion zagira impact nto, ariko n’iyo media ikeneye gucuranga ibiri kuri top.”
Bertin ati, “Nge mbona ikibazo atari abahanzi ikibazo nabasobanura icyo abahanzi bashakaga kuvuga kuko hari nizo twita karahanyuze zirimo ibyo bishegu kandi twagiye tumenya icyo zisobanuye dukuze rero ikibazo nuko abana basigaye bafite uburyo bwishi bwo kubona ibyo bashatse byose kuri phone.”
“Umuhanzi n’umucuruzi nk abandi Bose akeneye gufata isoko muburyo bwe, ahubwo ababyeyi ntibateshuke kunshingano, ijisho bakwiye kurihoza k’ubana kurenza abahanzi kuko na ads ziza kuri apps dikoresha hari izakwangiza umwana, abana biga indimi yakumva n’ibyahandi utarebye neza.”
Ibishegu wabikunda utabikunda ariko, ntibyambuza kugusangiza zimwe mu ngingo z’amategeko zivuga ku byitwa urukozasoni. Umunsi umucamanza yakwemeza ko ibyo wakwirakwije bigize urukozasoni wakwisanga ufungiranye mu nyubako runaka.
Ingingo ya 143 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iragira iti, “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”
Ingingo ya 38 mu Itegeko rigamije gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga yo iragira iti, “Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.0000 FRW).
Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.0000 FRW).
Ingingo ya 34 y’iri tegeko yo, ivuga ku “Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.”
Iragira iti,
Umuntu wese, iyo :
1º atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho;
2º usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ariwo wose hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina;
aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarennze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Iyo uwakoze icyaha yashyize ahagaragara amashusho y’umwana yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa agatuma amashusho y’umwana aboneka cyangwa agerwaho hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).
Agapfa kaburiwe ni impongo harya cyangwa ni umuntu? Ubizi kundusha.