Amatora yaraye abaye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku kibazo cy’ibitero u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, yagaragaje aho ibihugu byo muri aka karere bihagaze.

U Rwanda na Kenya byashyigikiye umwanzuro wamagana biriya bitero, ndetse usaba ko u Burusiya buhita bukura ingabo zabwo muri Ukraine vuba na bwangu.

Uganda, Tanzania, u Burundi, na Sudan y’Epfo, byo byifashe.

U Rwanda mu itangazo rwasohoye, rwasobanuye impamvu rudashyigikiye ibitero by’u Burusiya, buvuga ko ibibazo bihari bikwiye gukemurwa mu nzira y’ibiganiro.

U Rwanda ruhagaze ku kuvuga ko ibikorwa bya gisirikari by’u Burusiya kuri Ukraine bigomba guhagarara, ko bidakemura ikibazo ahubwo bituma kirushaho gukomera.

U Rwanda ruvuga ko nta gihugu kigomba kuvogera ubusugire bw’ikindi, nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizeho Umuryango w’Abibumbye.

Muri rusange, ibihugu 141 mu bihugu 193 byatoye, byashyigikiye umwanzuro wamagana ibikorwa bya Putin muri UKraine, ibindi bihugu 35 birifata.

Ibihugu bitanu gusa ni byo byatoye bivuga ko bitawushyigikiye, muri byo harimo n’u Bushinwa busanzwe bushyigikirana n’u Burusiya mu matora yo muri Loni.

Ubushize u Bushinwa bwashyigikiye u Burusiya mu kuvuga ko imbibi z’Umuryango wa OTAN zidakwiye kwaguka, ariko kuri iyi nshuro bwahagaze hagati.

Ibihugu bitanu bishyigikiye u Burusiya ni u Burusiya ubwabwo, Belarus, Koreya ya Ruguru, Syria na Eritrea.

Imyanzuro y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ntabwo ari itegeko ku gihugu kiwufatiwe, ariko ugira uburemere runaka mu rwego rw’igitutu cya politiki.

U Burusiya buvuga ko butazihanganira kubona Ukraine yinjira muri OTAN – Umuryango w’Ubutabarane mu bya Gisirikari uhuriyemo Amerika n’inshuti zayo z’i Burayi.

Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin aherutse kuvuga ko Ukraine yahoze ari igice cy’u Burusiya, ni bwo yatangije ibitero bimaze guhitana inzirakarengane nyinshi.

Yasabye ubuyobozi bwa OTAN kumwizeza ko Ukraine itazahabwa ubunyamuryango bwa OTAN, bumubwira ko ibyo ntabyo bwamwizeza, ni bwo yagabye ibitero kuri Ukraine.

Putin yigaruriye Intara ya Crimea yahoze ari iya Ukraine mu mwaka wa 2014. Kuri ubu akmeje kumisha ibibombe ku mijyi itandukanye ya Ukraine.

Ibihugu by’i Burayi n’Amerika byafatiye u Burusiya ibihano bitandukanye by’imari mu rwego rwo kujegeza Putin, ariko u Burusiya buvuga ko intambwe bwateye idasubira inyuma.

Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bakomeje kugaragaza aho bahagaze ku kibazo cy’u Burusiya na Ukraine. Bamwe bashyigikiye Putin, abandi baramwamagana.

LEAVE A REPLY