Eliane Niyonagira, umuvugabutumwa mu itorero rya Zion Temple arashimira abantu bose bamufashije akabasha kuvuza umwana we wari warazahajwe na kanseri.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu 2022 ni bwo umwana yarangije imiti, Eliane amenyeshwa ko umwana we yakize neza, ko kanseri yamushizemo.
Asobanura ko kwakira inkuru yo gukira k’umwana we byamugoye cyane kurusha inkuru yo kurwara.
Ati, “Kwakira uburwayi bw’umwana ntabwo byangoye cyane kuko nari nsanzwe muvuza, byarangoye yego urabyumva kubwirwa ngo umwana wawe ntazabaho, kandi urabizi ko kanseri idakira, byarangoye cyane ariko nkumva nta kundi nabigenza, ikintu rero cyangoye cyane nkanaremba nkajya no mu bitaro ni ukumbwira ngo umwana yakize.”
Yunzemo ati, “Barabimbwiye mpita ndwara ikintu bita igitengo, mu nda haranyica ku buryo icyumweru cya mbere bakitubwira ko umwana yakize nararwaye ndaremba njya no mu bitaro. N’ubu ako kantu k’igitengo karacyamfata ariko ni rimwe na rimwe, urumva hashize ukwezi kumwe kurengaho iminsi mike tubimenye, ariko n’ejo nari ngafite ako kantu k’igitengo, nsigaye ngira ibyishimo, nkagira ubwoba bwinshi ariko birimo biragenda bishira. Ni ibintu bitangaje kubyumva, umubiri kubyakira biragoye.”
Umwana wa Eliane yavujwe kubera ubukangurambaga bwo kumutabariza bwatumye haboneka amafaranga yamufashije kujya kumuvuza mu Bubigili, akaba amenyesha abamubaye hafi bose ko umwana ubu “atengamaye” kubera ubufasha bamuhaye.
Ati, “Umwana aratengamaye, mbonereho nanashimire aba ‘influencers’ bo mu Rwanda mwese mwarakoze, nzi ko iki gikorwa kitakozwe n’abarokore dusengana gusa, cyakozwe na buri muntu wese, nagiye mbona ama ‘shares’ yanyu, ukuntu mwasheyaringaga, ukuntu mwatabazaga ni ukuri ndabashimira byimazeyo.
“Ndashimira umuntu wese wagize uruhare mu gutabariza umwana wacu, umuntu wese wagize uruhare mu kudutera inkunga, yaba ifatika y’amafaranga, yaba amasengesho, uyu munsi umwana ameze neza na murumuna we nabyariye hano arimo kubashimira.”
Eliane yabitangarije mu kiganiro cya Space cyaraye kibereye kuri Twitter, ku mugoroba wo kuwa 9 Nyakanga 2022, aho mbere yo gutanga ubuhamya ku bagerageje kumujyana mu mitwe irwanya ubutegetsi akabananira, yabanje gusobanura uko umwana we amerewe.
Yagize ati, “Turashima Imana umwana yarangije kuvurwa, imiti ya nyuma yayifashe mu mpera z’ukwa Gatanu ubu twatangiye contrôle (isuzuma), kandi amakuru meza rwose twababwira abaganga baremeza ko kanseri yashizemo neza mu mubiri.”
Umana wa Eliane yari yafashwe na kanseri yo mu mpyiko y’ibumoso, ariko mbere y’uko kanseri igaragara abaganga bavugaga izindi ndwara zitandukanye.
Ati, “Batubwiraga infections, bakatubwira amibe, tukibaza uko umwana w’imyaka ibiri, itatu arwara amibe, byaje kumenyekana ko ari kanseri umwana abura ukwezi kumwe akuzuza imyaka itanu ku itariki 18 Ukuboza 2020.”
Ababyeyi b’umwana bakimenya ko arwaye kanseri bamwihutanye mu Bitaro bya Butaro basanga kanseri igeze mu cyiciro cya kane ndetse yarakwirakwiye hirya no hino mu mubiri.
Eliane ati, “Yari yarakoze métastase, yarageze mu muyoboro w’amaraso, mu mutima, mu bihaha, dusanga mu Rwanda adashobora kuvurwa, yewe rimwe na rimwe baduhaga igihe asigaje cyo kubaho, ni bwo rero twaciye ku mbuga nkoranyambaga tureba ko twahabonera ubufasha, bari batubwiye ko ubuvuzi yabubonera mu Bubiligi nta handi, dogiteri yari yatubwiye ko n’iyo twajya mu Buhinde ntacyo byatanga, atubwira ko ahantu ha nyuma na nyuma ari mu Bubiligi.”
Bageze mu Bubigili tariki 13 Werurwe 2021, umwana atangira kuvurwa, impyiko ziravurwa, umutima urozwa, ariko biba ngombwa ko umuyoboro w’amaraso bawusimbuza.
Eliane ati, “Umuyoboro w’amaraso wo bawukuyemo, ubu harimo artificiel (uw’umukorano) ibihaha na byo harimo ama caillots arindwi, caillots navuga ko ari nk’ibibumbe, harimo ibibyimba birindwi, igihaha cy’iburyo harimo bitatu icy’ibumoso harimo bine, babiharuyemo, no ku muhogo yari yagezeho, umuhogo baragakase akari kagezeho, ubu biragenda umwana ari aho, amaraso bayakuyemo bamutera amaraso mashyashya.
Uyu mwana ubu arangije amashuri y’incuke, ku buyro ndetse muri Nzeri 2022 byitezwe ko azatangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Isuzuma rya kanseri ryo rirakomeza, biteganyijwe ko rizamana imyaka itanu.