Dr Francis Habumugisha nyiri Goodrich TV yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ejo tariki 12 Ukuboza 2019.
Uyu mukire ukurikiranweho ibyaha birimo gukubita yagiye mu mahanga adafunzwe iminsi 30 y’agateganyo yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 7 Ukwakira 2019.
Mu nama ya Alliance in Motion Global yabaye muri Nyakanga 2019, Dr Francis aregwa ko yakubise urushyi Kamali Diane akanamumenera telefone, agatuka undi ngo ni umwanda kandi ngo yamuha nyina.
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Dr Francis yireguye avuga ko yambuye Kamali Diane telefone ubwo uyu mukobwa yari atangiye gufata video, akagira impungenge ko aza kuyohereza muri Uganda bikamugiraho ingaruka, kuko mbere yaho ngo yagiye muri Uganda bamufatirayo baramufunga, bamubwira ko akekwaho kuba intasi y’u Rwanda bitewe n’amafoto yageze muri Uganda amugaragaza ari kumwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, uyu mugabo akavuga ko Kamali Diane ari mu bayohereje Uganda.
Nyuma yo kumena iyo telefone, Dr Francis avuga ko yumvikanye na Diane akamubwira agaciro ka telefone ye undi akamuha amadolari yo kugura indi nka yo, hanyuma agatangazwa no kumva ibintu byajyanwe mu butabera kandi yari azi ko biyunze.
Nyuma yo kuburana ahakana ibyaha no gutanga ingwate z’imitungo itandukanye irimo televiziyo ye, ibibanza n’amazu ndetse akagaragaza n’abishingizi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, umwanzuro utaranyuze Ubushinjacyaha.
Ubushunjacyaha bwajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rugaragaza ko Umucamanza wo mu Rukiko rw’Ibanze atashishoje neza, dore ko mu mwanzuro we hari aho yavugaga ko ibyo Ubushinjacyaha busaba by’uko uregwa yafungwa iminsi 30 y’agateganyo bifite ishingiro ariko ku rundi ruhande akavuga ko n’ibyo uregwa asaba byo gufungurwa agakurikiranwa ari hanze na byo bifite ishingiro, bikarangira rumurekuye.
Umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wo kuwa 7 Ukwakira 2019 waje utesha agaciro uw’Urukiko rw’Ibanze, hanzurwa ko Dr Francis afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo adatoroka Ubutabera cyangwa akaba yasibanganya ibimenyetso, ariko uyu mwanzuro ntiwashyizwe mu bikorwa.
Icyo gihe Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, SSP Sengabo Hillary yabwiye Imvaho Nshya ko Dr Francis ntawe bafite mu mfungwa, bishimangira amakuru yavugaga ko yatorotse ubutabera.
Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, amaze guha Imvaho Nshya, yavuze ko Dr Francis kuri ubu ari mu maboko ya RIB mu gihe ategereje kujyanwa muri Gereza.
Yagize ati, “Ejo ni bwo yizanye yishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha avuga ko icyemezo yafashe cyo gutoroka ubutabera yasanze atari cyo.”
Uku kwisubiraho kwa Dr Francis ariko, Umuhoza yirinze kugira amakuru atangaza ajyanye na ko, avuga ko byaba ari ukumena amabanga y’akazi.
Ati, “Details (amakuru arambuye) rero buriya uko ibintu bigenda ntabwo twabivuga twaba turi kumena amabanga y’akazi, ariko ikigiye gukurikiraho ni uko ajyanwa i Mageragere (Muri Gereza ya Nyarugenge) kuko Urukiko rwari rwaramaze gufata icyemezo.”
Abajijwe impamvu uyu mugabo yagarutse akishyikiriza RIB aho kwishyikiriza Ubushinjacyaha, Umuhoza yasubije ati, “Ni amahitamo ye.”
Ikigiye gukurikiraho, nk’uko Umuvugizi wa RIB abisobanura, “ni ukureba icyo icyemezo cy’urukiko kivuga, ibirimo ni byo umuntu yasoma akaba ari byo yaheraho.”
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yamenyesheje ko Dr Francis Habumugisha yishyikirije RIB, ati, “Ubutabera bugiye gukora akazi kabwo.”
Kutubahirizwa k’umwanzuro w’Urukiko ufunga by’agateganyo Dr Francis, byakuruye amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga, abantu bibaza uko yageze mu mahanga.
Uyu mugabo yageze hanze yakomeje kumenyesha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook na Whatsapp (status) ko ari hanze y’igihugu.
Ahenshi wasangaga abantu bamubaza impamvu yatorotse ubutabera, abandi bakamushinja kwishongora, bibaza ukuntu abandi batoroka ubutabera bakihisha ariko we akaguma amenyesha abantu aho ari, rimwe na rimwe bikarangira ateranye na bo amagambo, asaba abantu kutita ku bibi gusa kuko ngo yakoze n’ibyiza.
Mu gihe bamwe bibwiraga ko yagiye hanze anyuze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, dore ko ubushize yatangaje ko ari i Paris, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko yanyuze mu nzira za panya.
Kuwa 7 Ukuboza 2019, Minisitiri Busingye Johnston yagize ati, “Habumugisha yari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka igihugu, yageze hanze aciye mu nzira za panya, yatorotse ubutabera.”