Abakozi ba Kaminuza ya Kibungo (UNIK), kuva ku mukozi wo hasi kugera ku bayobozi, baheruka umushahara w’ukwezi kwa cyenda 2018 kubera ibihombo kaminuza imazemo iminsi.
Ni ikibazo kigira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri no ku ireme ry’uburezi muri rusange, aho abarimu bavuga ko imyigishirize yabo nta wuyigenzura kuko badaheruka guhembwa.
Umwarimu uri kuri gahunda yo kwigisha, ahabwa amafaranga ibihumbi 10 yo kwifashisha agomba kumara icyumweru, ariko abakozi bakavuga ko atavamo na lisansi y’imodoka.
Ayo mafaranga bayahabwa nka avanse ku mishahara yabo, bisobanuye ko umukozi ahabwa ibihumbi 40 ku kwezi afatwa na bamwe nk’igitonyanga mu nyanja bagendeye ku makene bafite.
Umwe muri bo yagize ati, “Abana babaye disappointed (batakaje icyizere) kuko umwarimu nta kuntu yajya kwigisha neza amaze ayo mezi yose adahembwa, ni yo mpamvu usanga abanyeshuri bagenda, hasigaye bakeya.”
Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) iravuga ko iki kibazo itari ikizi, ariko ko aho ikimenyeye igiye kugicukumbura mu rwego rwo kukivugutira umuti urambye.
Umuyobozi wa HEC wungirije, Dr Hakizimana Venant, ati, “Ntitwari tubizi, ariko icyumvikana ni uko bifite ingaruka ku ireme ry’uburezi. Icyo kibazo tugiye kugikurikirana rwose.”
Dr Hakizimana avuga ko nta mpamvu ikwiye gutuma umunyeshuri atigishwa cyangwa ngo yigishwe nabi kandi yarishyuye amafaranga y’ishuri, avuga ko ibyo bidashobora kwihanganirwa.
Mu mwaka wa 2014 iyi kaminuza yari ifite abanyeshuri babarirwa muri 4.400, ariko ubu isigaranye 1.200 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwayo.
Iyo uganiriye n’abarimu, bakubwira ko kuba bacyigisha biterwa ahanini no kuba badafite ahandi bajya, abandi bakakubwira ko babiterwa n’urukundo rw’akazi no kwanga gutererana abanyeshuri.
Hari uwagize ati, “Nk’umuntu w’umurezi wabyigiye, w’umunyamwuga, ureba gufata umunyeshuri ukamujugunya ukavuga uti reka nkorere Imana, ukavuga uti ntabwo nkorera Isi gusa, Isi ntabwo ari iyacu.”
Imiterere y’ibibazo byugarije UNIK
Raporo y’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’umutungo (External Audit) y’umwaka ushize wa 2018, yakozwe n’ikigo cyitwa Baker Tilly Meralis CPA Limited yagaragaje ikinyuranyo kinini hagati y’amafaranga kaminuza yinjiza (income) n’ayo isohora (expenditure).
Amafaranga yinjiye ni 920.309.607Rwf, mu gihe umwaka wabanje wa 2017 hari hinjiye 1.298.803.383Rwf. Bisobanuye ko habayeho igabanuka rya 378.493.776Rwf.
Ayasohotse ni 2.046.744.717Rwf mu mwaka wa 2018, mu gihe mu mwaka wa 2017 hari hasohotse 1.555.442.552Rwf. Bisobanuye ko ayasohotse yiyongereyeho 491.302.165Rwf.
Mu yandi magambo, kaminuza yasohoye amafaranga menshi ugereranyije n’ayo yinjije (deficit), aho mu mwaka wa 2018 habayeho icyuho cy’amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni ijana (1.126.455.110Rwf), mu gihe mu mwaka wabanje harimo icyuho cya 256.639.169Rwf. Bisobanuye ko icyo cyuho (deficit) cyiyongereyeho hafi miliyari (896.515.491Rwf) mu gihe cy’umwaka umwe.
Bamwe mu bari mu buyobozi bwa kaminuza twaganiriye basabye ko amazina yabo tutayatangaza, bavuga ko kaminuza igenda ifata imyenda mu mabanki kuyishyura bikayinanira.
Iyo myenda ishorwa ahanini mu bikorwa by’ubuhinzi bw’ibigori n’imbuto kaminuza ikora, aho bamwe babufata nk’ipfundo ry’ibihombo kuko ngo butunguka, ariko kaminuza si ko ibibona.
Ubuyobozi bwa kaminuza buvuga ko iyo myenda yashowe mu bikorwa byo kubangurira ibigori (hybrid seeds) no guhinga imbuto bifitiye umumaro munini kaminuza ndetse n’igihugu muri rusange mu bijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi.
Umwe mu bakozi basaba Leta kwinjira muri iki kibazo, uri mu nzego z’ubuyobozi bwa kaminuza (twamuhimbye izina rya Kamanzi kuko yasabye ko amazina ye nyakuri atatangazwa), ahuza iryo shoramari no kuba kaminuza inanirwa guhemba abakozi.
Ati, “Hari amafaranga menshi yashowe mu mishinga y’ubuhinzi arahomba. Iyo abanyeshuri bishyuye ntuhite wishyura abakozi ahubwo ugakora ishoramari mu bindi, byagerayo na byo bigashya, ubwo nyine mwese murihanagura.”
Kamanzi avuga ko hatagize igikorwa ikibazo gihari cyakomeza kwiyongera ndetse bikagera aho kaminuza inanirwa gukomeza gukora, kuko imaze gufata amadeni menshi itabasha kwishyura.
Abakozi baherutse gusezererwa bajyanye kaminuza mu nkiko
Abakozi 32 ba Kaminuza ya UNIK basezerewe muri Werurwe 2019, bareze kaminuza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, bavuga ko birukanwe hatisunzwe amategeko.
Bamwe muri bo twavuganye, basobanura ko mbere yo gusezererwa bagombaga nibura kubanza guhembwa ibirarane by’imishahara bafitiwe ndetse bagahabwa imperekeza.
Bavuga ko kumara amezi menshi badahembwa byabagizeho ingaruka zikomeye kuko bamwe bari bafite inguzanyo za banki, bituma banki zibatereza cyamunara kubera kubura ubwishyu.
Abasigaye basabwe kuguriza kaminuza 25% y’imishahara yabo
Kuwa 1 Gicurasi 2019, Umuyobozi wa Kaminuza (Vice-Chancelor), Karuranga Gahima Egide, yakoresheje inama abakozi, ababwira ko bakwiye kuguriza kaminuza 25% by’imishahara yabo kugira ngo kaminuza ibone amafarana yo gukemuza ibibazo byihutirwa ifite.
Byabaye nk’ibitungura abakozi, nk’uko babidutangarije, aho ngo batiyumvishaga ukuntu basabwa kuguriza kaminuza bataranahembwa. Bamwe marasinye abandi banga gusinya.
Mu gihe ubuyobozi bwa kaminuza bufata iyo 25% nk’ubwizigame bw’umukozi, abanze gusinya bavuga ko nta wizigama icyo adafite.
Umwe muri bo yabwiye Imvaho Nshya ati, “Wasevinga utahembwe se? Usevinga kuko wamaze gusagura ku bigutunga, ntabwo wajya gusevinga rero ku kintu utanafite.”
Ubuyobozi bwa Kaminuza bubivugaho iki?
Umuyobozi w’iyi kaminuza, Dr Karuranga Gahima Egide, avuga ko ishoramari UNIK ikora mu buhinzi ritanga icyizere, aho kaminuza ishaka indi soko y’amikoro itari minerivali z’abana.
Umushinga wo kubangurira ibigori n’ubuhinzi bw’imbuto zitandukanye kaminuza ikora, awitezeho byinshi byiza nubwo hari abawufata nk’ipfundo ry’ibibazo kaminuza irimo.
Mu rwego rwo kwimakaza ireme ry’uburezi no kugabanya ibihombo by’asaga miliyari kaminuza yagize mu mwaka ushize, hafashwe icyemezo cyo gusezerera abakozi badashoboye.
Mu kugabanya abakozi muri Werurwe 2019, Dr Karuranga avuga ko harebwe ku musaruro (performance), qualification (impamyabumenyi ye), uburambe mu kazi n’ibindi.
Ku musaruro, Dr Karuranga ati, “Hari abo warebaga ugasanga umuntu amaze amezi ane ataza ku kazi, ugasanga umuntu arigisha 20% by’amasaha yakabaye yigisha kandi agahembwa umushahara 100%. Niba umwarimu akwiye kwigisha modules 12 ku mwaka ugasanga arigisha 3 kandi agahembwa 100%!”
Ikindi ahamya ko cyitaweho, ni ukureba niba abarimu bakora ubushakashatsi, ndetse no kureba niba bagira uruhare mu bikora biteza imbere abaturage (community involvement), kuko ibyo na byo ngo biri mu byo bahemberwa.
Ati, “Niba mwarimu amasaha 30% cyangwa 40% agomba kuyakora muri ibyo bintu (community involvement), hari abari muri njyanama z’uturere, muri nyobozi, ibyo ngibyo tubiha amanota, ugasanga umuntu hano afite zeru!”
“Bakakubwira bati dufite amasaha 500 ya research (ubushakashatsi) tubahembera, tugasubira inyuma nk’imyaka itanu ugasanga mwarimu muzima nta bushakashatsi na bumwe yakoze!”
Mu basezerewe ngo harimo abaforoderi
Dr Karuranga avuga ko mu bakozi 32 Kaminuza ya UNIK iherutse gusezerera harimo batatu bagaragayeho ko impamyabumenyi zabo ari impimbano.
Ati, “Umuntu akaza ngo njye mfite PhD (Impamyabumenyi y’Ikirenga) nakuye muri Kaminuza ya Rockville yo muri Amerika! Njye nabaye muri Amerika imyaka 18 nigisha muri kaminuza zitandukanye, iyo ka minuza nta yibaho, akakubwira kaminuza runaka y’i New York, ukajya no ku rutonde rwa kaminuza rwa UNESCO ukayibura, wajya no kuri interineti washyiramo iryo zina ugasanga ni abantu b’aba escroc (abatekamutwe) bashakisha.”
Kuki abakozi basabwa kuguriza kaminuza?
Umuyobozi wa Kaminuza ya UNIK asobanura ko gufasha kaminuza kuva mu bibazo bikwiye kutaba inshingano y’ubuyobozi gusa, ahubwo n’abakozi bakwiye kwitanga niba koko bayikunda.
Avuga ko abakozi bakunda kaminuza bemeye kuyiguriza 25% y’imishahara yabo mu gihe cy’umwaka, bakazishyurwa nyuma hiyongereyeho n’ibirarane by’amezi ashize badahembwa.
Asaba abataraza gusinya amasezerano yo kuguriza kaminuza kuza kubikora, kuko kutayasinya bizafatwa nko kudakunda kaminuza kandi kaminuza ikeneye abakozi bayikunda banayitangira.
Ku bijyanye n’igihe abakozi bazongera guhembwa, avuga ko muri uku kwezi gutaha kwa Gatandatu bazahembwa, utazemera guhembwa 75% ariko ngo azaba ahisemo gusezererwa.
Ati, “Bakwiye kutuguriza tukazabishyura ibi bibazo turimo nibimara gushira, udashaka gusinya ayo masezerano ntashaka kugumana natwe, akwiye kugenda, ariko twe nta muntu watubuza kurokora iyi kaminuza kuko twe turayikunda.”
Abakozi baganiriye n’Imvaho Nshya batishimiye uyu mwanzuro, bavuga ko kubategeka kuguriza kaminuza bisa no kubaryoza ibihombo kaminuza ifite nk’aho ari bo babiteje.
Ishoramari rigamije gukemura ikibazo cy’imbuto
Muri Mutarama 2019 twabagejejeho inkuru ijyanye n’ishoramari iyi kaminuza ikora mu buhinzi, aho ubuyobozi bwa kaminuza bwahamyaga ko binyujijwe mu ishami ryigisha ubuhinzi riri muri iyo kaminuza bahawe n’Akarere ka Ngoma ubutaka bungana na hegitare 40 na kaminuza yiyongereraho izindi 40 kugira ngo zibashe gutuburirwaho imbuto z’ibigori.
Icyo gihe Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi (Planning) muri iyi kaminuza, Mukarugwiza Joyce, yabwiye Imvaho Nshya ati, “Dufite hegitare zisaga 80 kaminuza yacu ituburiraho imbuto z’ibigori duhabwa na RAB, nyuma umusaruro ubonetse kuri izo hegitare utwarwa n’icyo kigo kikazifashisha mu kuzaziha abaturage hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gutanga imbuto”.
Dr Karuranga avuga ko gushora mu buhinzi atari ugupfusha amafaranga ubusa nk’uko bamwe babibona, kuko imbuto zikenewe cyane mu gihugu ndetse hakaba hari n’ikibazo kigomba guhagarara cyo gutumiza imbuto muri Kenya no muri Zambia.
Avuga ko bakorana bya hafi n’ibigo by’igihugu bishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’umusaruro wabwo woherezwa mu mahanga (RAB na NAEB), aho bafitanye imikoranire ituma kaminuza yoroherwa no kubona inguzanyo muri banki.
Ati, “Abavuga ko dushora amafaranga ahadakwiye baduhe amahoro, twafashe amazi ya Mugesera tuyageza imusozi, twereka abantu ko ibigori dushobora kubihinga mu mpeshyi bikera, turubaka imiyoboro y’amazi izaramba, ejo bundi twahaye NAEB ibiti ibihumbi 72, ikindi nakubwira ni uko dufitanye amasezerano na RAB na NAEB, ayo masezerano tuyajyana mu mabanki abyumva akaduha amafaranga, ntabwo dukora kuri minerivari z’abana.”
None minerivali z’abana zijya he?
Nubwo Dr Karuranga avuga ko amafaranga abanyeshuri bishyura adashyirwa mu ishoramari ry’ubuhinzi kaminuza ikora, Raporo y’Ubugenzuzi bw’Imikoreshereze y’Imari (External Audit) ya UNIK y’umwaka wa 2018 yerekana ko iyi kaminuza yafashe inguzanyo muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), kaminuza yemeranya na banki ko amafaranga abanyeshuri bishyura (school fees) azajya ashyirwa kuri konti iri muri BPR kugira ngo banki ibashe kwiyishyura.
Mu mwaka wa 2018 UNIK yafashe inguzanyo yishyurwa mu gihe kirekire (loan) ingana na 251.896.530Rwf ndetse n’inguzanyo yishyurwa mu gihe gito (overdraft) ya miliyoni 123.017.104Rwf, izo nguzanyo uziteranyije zingana na 374.913.634Rwf; zaje ziyongera ku yindi nguzanyo ya 104.984.484Rwf yafashwe mu mwaka wabanje wa 2017.
Abajijwe aho amafaranga abanyeshuri bishyura ajya niba adakoreshwa mu kwishyura inguzanyo z’ubuhinzi kaminuza yafashe muri banki, Dr Karuranga yabwiye Imvaho Nshya ko amafaranga abanyeshuri bishyura ari make ugereranyije n’imishahara y’abakozi.
Abajijwe impamvu ayo make aboneka abakozi batayahabwa, yasubije ko icyo kaminuza ishyize imbere ari ugushaka amikoro aturuka hanze y’amafaranga abanyeshuri bishyura, hashyirwa imbaraga mu ishoramari ry’ubuhinzi rihari.
Intara y’Iburasirazuba yizeye ko ibibazo bihari bizakemurwa
Guverineri Fred Mufulukye uyobora Intara y’Iburasirazuba iyi kaminuza ikoreramo, avuga ko ikibazo cy’ibihombo iyi kaminuza ikimaranye imyaka myinshi, ariko yizera ko kiri mu nzira zo gukemuka agendeye ku byo yijejwe n’Inama y’Ubutegetsi nshya ya kaminuza.
Mufulukye ahuza n’izindi mpande zivuga ko ibibazo kaminuza irimo bishingiye ku nguzanyo zifatwa hakabura ubwishyu, ndetse no kugira abakozi benshi kaminuza itabasha kwitaho.
Yabwiye Imvaho Nshya ati, “Bafite ibibazo by’amadeni, akenshi wasangaga depenses (amafaranga basohora) zabo ni nyinshi cyane kuruta amafaranga binjiza.”
“Ubu bafite board (Inama y’ubutegetsi) nshya, twarahuye tubiganiraho batwereka ko ikibazo bakibona, batubwira ko bakeneye kugabanya abakozi.”
Abajijwe niba abona ishoramari kaminuza ikora mu buhinzi riri mu nyungu za kaminuza, Guverineri Mufulukye yasubije ko ibyo bikeneye gukorwaho ubucukumbuzi bwihariye.
Kaminuza ya UNIK yashinzwe muri Werurwe 2013 yitwa INATEK, ishingwa n’abaturage bifuzaga ko icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo kigira ishuri rikuru, bibumbiye mu cyitwa Association for the Promotion of Higher Education in Kibungo (APESK) cyaje guhindura izina cyitwa INATEK Association muri 2009.
[…] Inkuru yabanje: Abakozi ba Kaminuza ya UNIK bamaze amezi 8 badahembwa […]