Sosiyete Sivile yashimye amatora y’abasenateri yabaye tariki 16-18 Nzeri 2019, ihamya ko yabaye mu mucyo no mu bwisanzure ariko inenga abarimu ba kaminuza batoye imfabusa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango wa Sosiyete Sivile (RCSP), Nyemazi Jean Bosco avuga ko mu ndorerezi 293 harimo 45 za sosiyete sivile.
Yabwiye Imvaho Nshya ko bakurikiranye amatora kuva ingengabihe y’amatora yajya hanze n’amabwiriza agenga amatora, bakurikirana n’ibikorwa byo kwiyamamaza byose.
Ati, “Icyo twavuga ni uko gahunda zo kwiyamamaza zagenze neza ndetse ubona y’uko nta kibazo cyigeze kibamo, ikindi usibye gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza nk’indorerezi twabashije kujya mu matora turayakurikirana.”
Mu isesengura rya RCSP, Nyemazi avuga ko ubwitabire bw’amatora y’abasenateri 12 bahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali yabaye kuwa 16 Nzeri 2019 “bwari bumeze neza ndetse wabonaga ko ubwitabire mu bagize inteko itora bwari hejuru ya 90%”.
Amatora y’abazahagararira abarimu bo mu mashuri makuru na za kaminuza bya Leta n’ibyigenga ndetse n’abashakashatsi, yo sosiyete sivile yayabonyemo inenge zikomeye.
Nyemazi ati, “Dutanze nk’urugero, nka site y’Umujyi wa Kigali ahatorerwaga abarimu, abagera kuri 6% yari amajwi y’imfabusa, ukibaza rero ayo majwi y’imfabusa kandi ari abantu b’abanyabwenge, ugasanga hari hakwiye kongerwa imbaraga nyinshi mu bijyanye n’uburere mboneragihugu.”
Uyu mugabo avuga ko hakenewe imbaraga mu “kwigisha abantu mbere y’uko bajya mu matora kuko 6%, dufatiye urugero kuri site y’Umujyi wa Kigali, ni imfabusa nyinshi, abatoye kuri iyo site n’ubundi bagera kuri 79%, ukabona wenda y’uko haba harimo ikibazo twasaba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gushyiramo imbaraga ubutaha abantu bakajya bigishwa bagasobanukirwa.”
Abajijwe niba gutora imfabusa ari ikimenyetso cy’uko umuntu adasobanukiwe uko batora cyangwa se wenda niba bitaterwa no kuba ntawe afitiye icyizere mu biyamamaza, Nyemazi yasubije ati, “Ibyo ngibyo nanone nk’umuntu ugiye mu matora warakurikiranye kwiyamamaza kw’abakandida, wakabashije kuba ubona uwo watora cyangwa uwo utatora, ariko ntabwo byatuma uhaguruka ukaza mu cyumba cy’itora kugira ngo utore ijwi ry’imfabusa.”
Usibye gutora imfabusa, sosiyete sivili inenga amatora y’abakandida babiri bahagararira amashuri makuru ko ubwitabire bwari hasi cyane, akabijyanisha no kuba ngo “hari abazaga gahunda yo gutora irangiye hatangiye igikorwa cyo kubarura amajwi.”
Ati, “Ibyo na byo ukabona y’uko mu by’ukuri dukwiye gukaza inyigisho, ku baturage cyangwa ku nteko itora kugira ngo bajye bagira ibyo bitondera, hatagaragaramo amakosa kuko abaje bamaze gutora ni ukuvuga ko iyo nteko itora itatoye, nk’uko nari natanze urugero nko mu Mujyi wa Kigali, mu bantu 372 bagombaga gutora hatoye 293 kandi abo batoye n’izo mfabusa zirimo.”
Ikindi Nyemazi avuga kitagenze neza, ni ukuba mu basenateri 14 batowe ngo bahagararire intara uko ari enye n’Umujyi wa Kigali ndetse na babiri bahagararira amashuri makuru, harimo abagore ku ijanisha rya 28, ati, “Urumva y’uko bitagera kuri 30% nk’uko biri mu Itegeko Nshinga.”
Sosiyete sivili ivuga ko muri rusange amatora y’abasenateri yagenze neza cyane ndetse indorerezi zikemerwa kuyakurikira uko bikwiye, ariko ikitsitsa ku kuba bitari bikwiye na gato ko inenge nyinshi ziboneka mu bahagararira amashuri makuru na za kaminuza kandi ari ahantu hazwi kugira umubare munini w’abantu bajijutse.
Ati, “Umwanzuro ni uko aya matora yagenze neza, aba mu mucyo no mu bwisanzure kandi ubona y’uko harimo demokarasi, kuko uburyo amatora yabaye twahabwaga uburyo bwo kuyakurikirana mu byumba by’itora, bakabara amajwi duhari ndetse n’abaturage babyifuje bakaza kubikurikirana barabibonye.
Gusa mu mashuri makuru na za kaminuza, zaba izigenga n’iza Leta hakwiye kongerwa imbaraga mu kubigisha, amakosa menshi bigaragara ko yakorewe muri za kaminuza kandi mu by’ukuri ari bantu baba basobanukiwe, bajijutse ibyo bidakwiye kongera kubaho.”
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.