Umuyobozi wa AFD, Rémy Rioux (ibumoso) n'Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN< Dr Uwera Claudine, baganira n'itangazamakuru nyuma y'ibiganiro bagiranye mu muhezo

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bufaransa gitera inkunga ibihugu bikennye (Agence Française de Development: AFD), Rémy Rioux, yaje mu Rwanda kureba imishinga bashyigikira.

U Bufaransa ngo bufite imishinga myinshi buzafatanyamo n’u Rwanda mu gihe kiri imbere, ndetse Rémy yavuze ko abikorera bo mu Bufaransa bashishikarizwa gushora imari mu Rwanda.

Rémy yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu gitondo cyo kuwa 20 Kamena 2019, barebera hamwe imishinga ikeneye inkunga yabo.

Abajijwe ingero z’ibintu bifatika umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ugiye kubakiraho, yavuze inguzanyo bemereye Banki ya Kigali (BK) ndetse n’imikoranire na Smart Africa.

Ati, “Mu kanya ku gicamunsi ndasinyira inguzanyo ya Miliyoni 20 z’Amayero (Asaga Miliyari 20 z’Amanyarwanda) agenewe Banki ya Kigali kugira ngo hafashwe ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse twibanda ku ikoranabuhanga.”

“Nagira ngo mbabwire ko ejo tuzasinya n’amasezerano y’imikoranire hagati ya AFD na Smart Africa nk’umushinga ugamije imibereho myiza y’Afurika binyuze mu iterambere ry’ikoranabuhanga.”

Umuyobozi wa AFD, Rémy Rioux (ibumoso) n’Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Dr Uwera Claudine, baganira n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro bagiranye mu muhezo

Yibukije ko inguzanyo bagiye guha Banki ya Kigali atari yo ya mbere kuko ngo hari indi yayibanjirije, ati, “Twateye inkunga na Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) na I&M Bank, kandi turacyari mu banyamigabane ba Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD).”

Nyuma yo kuganira na MINECOFIN, Rémy yabwiye abanyamakuru ko agiye kuganira na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’iy’Ibikorwaremezo, ngo barebere hamwe uburyo bw’imikoranire.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Dr Uwera Claudine, yavuze ko u Rwanda rwiteze byinshi ku mubano warwo n’u Bufaransa mu gihe kiri imbere.

Ati, “Mu by’ukuri uyu mubano tuwutezemo byinshi cyane nk’uko mwabyumvise babisobanura, mu bijyanye n’iterambere hari byinshi bazaduteramo inkunga ariko natwe tugafatanya, hari ibijyanye n’uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi, hari imishinga myinshi dufite aha ngaha duhereye no ku yo twari dusanzwe dukoranamo, ni umubano twese dufitemo inyungu, ni yo mpamvu twese twumva ugomba gukomeza.”

Agence Française de Development (AFD) ni ikigo cy’u Bufaransa gitera inkunga ibihugu bikennye byiganjemo ibyo muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati n’Amerika y’Amajyepfo.

Umuyobozi wacyo Rémy Rioux ati, “Uyu mwaka tuzatanga inkunga ya Miliyari enye z’Amayero (Asaga Miliyari ibihumbi 4 z’Amanyarwanda), muri gahunza z’iterambere mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.” Yongeyeho ko kimwe cya kabiri cy’izo nkunga cyagenewe ibihugu byo muri Afurika.

Udushya tw’u Rwanda

Rémy ni we muyobozi wa AFD wa mbere usuye u Rwanda kuva mu mwaka wa 1992. Avuga ko yishimiye kuza mu Rwanda muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Yasobanuye ko we n’itsinda yaje ayoboye, bashishikajwe no kureba uko u Bufaransa bwashyigikira iterambere ry’u Rwanda ariko ko ku rundi ruhande hari n’udushya twinshi babona bakwigira ku Rwanda.

Yavuze ko Intego z’Iterambere Rirambye (SDGS) zashyizweho mu mwaka wa 2015 n’Umuryango w’Abibumbye mu cyerekezo cyawo cya 2030, zisaba ko ibihugu bikura amasomo ku bindi.

Ati, “U Bufaransa burashaka no kugira amasomo bukura ku iterambere ry’u Rwanda kuko tubona rifite udushya twinshi, hari gahunda zitanga umusaruro mwiza mu bijyanye na serivisi zihabwa abaturage.”

Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa rya SDGs risaba ko ibihugu byigira ku bindi mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’izindi gahunda zigamije iterambere rya rubanda.

Ati, “Hakenewe ikoranabuhanga na politiki byafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, guteza imbere imibereho y’abaturage bacu, kandi ibisubizo bivuka mu Bufaransa, bikavuka mu Rwanda…”

Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Imishinga AFD igiye gufatanyamo n’u Rwanda irashyigikira iterambere ry’ibihugu byarebanaga nabi mu myaka yashize, kubera uruhare u Bufaransa bushinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuwa 5 Mata 2019, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho Komisiyo y’abanyamateka n’abashakashatsi 8, abaha inshingano yo kugenzura iby’uruhare igihugu cye gikekwaho muri Jenoside.

Iyo komisiyo izasuzuma inyandiko zari zaragizwe amabanga z’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuva mu 1990-1994, Perezida Kagame akaba aherutse kuvuga ko abantu bakwiye gutegereza ibizavamo.

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gutangiza umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, Perezida Kagame yavuze ko iyi komisiyo ayirebera mu ishusho yagutse y’umubano mwiza urimo kwiyubaka hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa muri iki gihe cy’ubuyobozi bwa Macron.

Yagize ati, “Komisiyo yashyizweho na Perezida Macron, ni bya bindi by’intambwe igaragara mu buyobozi bw’u Bufaransa mu gukemura iki kibazo. Navuga ko ari intambwe nziza, niba barateye iyo ntambwe ni ukugira ngo n’ibindi bizagende neza, ubwo umuntu yategereza tukazareba uko bizagenda.”

Perezida Kagame afata Perezida Macron nka Perezida mushya waje mu gihe gishya, ufite imikorere itandukanye n’iy’abamubanjirije.

Uruzinduko rw’Umuyobozi Mukuru wa AFD mu Rwanda rwabanjirijwe n’urw’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, mu ntangiriro z’uku kwezi, i Kigali.

Hidalgo yashimiwe icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Umujyi ayoboye, cyo gushyiraho ahantu ho kwibukira Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, i Paris, buri mwaka.

Muri urwo ruzinduko Hidalgo yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asinya n’amasezerano y’ubufatanye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal.

Ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Hidalgo yashimye imirimo ihakorerwa, ahanini igamije kubungabunga amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kugaragaza amateka n’ukuri kwayo ni bwo buryo nyabwo bwo kwishakamo imbaraga zo kwiyubaka no kudacika intege nk’uko bigaragara ku Rwanda.”

Hidalgo kandi yaganiriye na Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatile, bavuga ko ibiganiro bagiranye bitanga icyizere cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi mu bihe biri imbere.

Mukabalisa abajijwe ku mikoranire isanzwe hagati y’Inteko y’u Bufaransa n’iy’u Rwanda, yavuze ko hari itsinda ry’ubucuti ryashyizweho mu guteza imbere imikoranire y’inteko zombi.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aherutse gutangaza ko barimo kurambagiza ahakwimurirwa ibikorwa byakorerwaga mu Nzu Ndangamuco y’u Bufaransa, nyuma y’aho iyo byakorerwagamo yari iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali isenywe muri Nyakanga 2014.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY