Umunyamakuru Nsengiyumva Martin Hubert, umuyobozi w'urubuga rw'amakuru ya gikirisitu ibyishimo.com

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rumaranye iminsi itatu umunyamakuru Nsengiyumva René Hubert.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste amaze kubwira Imvaho Nshya ko Nsengiyumva akurikiranweho ibyaha by’ivangura n’amacakubiri.

Mbabazi yirinze gusobanura aho ibyo byaha byakorewe n’uko byakozwe, avuga ko ntacyo yabivugaho kuko bikiri mu iperereza.

Ati, “Arafunzwe, ariko biri mu iperereza, ni yo mpamvu nta byinshi nshaka kuvugaho.”

Nsengiyumva René Hubert yakoreye Radio Isango Star na Sana Radio mu biganiro by’iyobokamana mbere yo gushinga urubuga rw’amakuru rwitwa ibyishimo.com

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iherutse kwamagana ababiba ivangura n’amacakubiri babinyujije mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Umujyanama mu by’Amategeko wa CNLG, Dr Diogene Bideri yasobanuye ko CNLG irimo gukorana n’inzego zirimo iz’ubutabera kugira ngo abakwirakwiza ubwo butumwa bafatwe.

Ni nyuma y’aho hacicikanye ubutumwa bushyigikira n’uburwanya umwe mu bahataniraga iryo kamba witwa Mwiseneza Josiane, bagendeye ku moko.

Abajijwe niba ibyo Nsengiyumva akurikiranweho byaba bifitanye isano n’ibyo CNLG yamagana, Mbabazi uvugira RIB yasubije ko ntacyo yabivugaho kuri ubu mu gihe bigikorwaho iperereza.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya

LEAVE A REPLY