Mwiseneza Josiane hari abakoresha izina rye mu gutambutsa ubutumwa buhembera amacakubiri

Umujyanama mu by’Amategeko wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bideri Diogene, ntiyiyumvisha ukuntu umuntu afata “igikorwa cyiza” nka Miss Rwanda akakizanamo amoko.

Mwiseneza Josiane hari abandika ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari we ukwiye ikamba rya Miss Rwanda 2019, abandi bakavuga ko atarikwiye, bakabivuga bishingikirije ubwoko bwe.

Dr Bideri amaze kubwira Imvaho Nshya ati “CNLG iramagana ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri, bigenda bigaragara ku bantu bamwe” babicishije muri Miss Rwanda.

Umva ikiganiro Dr Bideri yagiranye n’Imvaho Nshya mu kanya gato gashize.

Dr Bideri avuga ko abo bantu bakwirakwiza ibitekerezo bibiba amacakubiri n’ingengabitekerezo “bagendeye cyane cyane muri iki gikorwa cyiza, gifite gahunda nziza yo gutora Nyampinga.”

Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa 15 bagomba gutorwamo uba Miss Rwanda 2019 mu muhango uzaba kuri uyu wa 26 Mutarama 2019 muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Dr Bideri avuga ko Josiane kimwe n’abakobwa ahanganye na bo, nta wukwiye kubitwikira ngo atambutse ubutuma bucamo ibice Abanyarwanda, agasaba ko ababikora kubihagarika.

Avuga ko ataniyumvisha ukuntu umuntu yifata akavuga ko kanaka ari uwo mu bwoko ubu n’ubu ntacyo ashingiyeho, akabikoresha akwirakwiza ubutumwa bwahungabanya ituze rya rubanda.

Ati,”Hari ubutumwa bakwirakwiza bushingiye ku moko ku bahatana, ariko bakabivuga ntacyo bashingiyeho kuko nta wuzi ubwoko bw’abari muri Miss Rwanda, kujya muri Miss Rwanda ntibisaba kumenya ubwoko bw’umuntu, ariko ugasanga hari abantu babikwirakwiza ku mbuga, kuri Facebook, Whatsapp na Twitter.”

“Ntabwo ushobora gukora irushanwa rigendera ku moko, Miss Rwanda igira ibyo ishingiraho, icyo kintu cy’amoko ni ikintu Abanyarwanda barenze, cyane ko tuzi neza ko iyo ngengabitekerezo ari yo yatumye na Jenoside yakorewe Abatutsi iba.”

Dr Bideri asaba abakwirakwiza ubwo butumwa kumenya ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko uhereye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika ryo muri 2013 nk’uko ryavuguruwe muri 2015.

Ati, “Uwaba rero abivuga ni ukumwaganira kure ariko tukareba amategeko dushingiraho, hari Itegeko Nshinga…, ababikora bamenye ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Amategeko

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu gika cya 7 cy’Irangashingiro, riragira riti, “TWIYEMEJE gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose.”

Ibi bishimangirwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga ivuga ku mahame remero Itegeko Nshinga rishingiyeho, aho ihame remezo rya mbere ari “gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose”, mu gihe ihame remezo rya kabiri ari “kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Umujyanama wa CNLG mu by’amategeko, Dr Bideri Diogene yibutsa kandi ko “Itegeko ryo kuwa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingebitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, gupfobya no guhakana Jenoside, rigenera igifungo hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni” umuntu ukoze ibyo byaha.

Hari kandi n’Itegeko ryo kuri 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 163 ivuga ku cyaha cy’ivangura n’ingingo ya 164 ivuga ku cyaha cyo gukurura amacakubiri.

Iyo ngingo ya 163 iragira iti “Umuntu wese ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira:

1 º igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi cyangwa gitandukanya umuntu cyangwa abantu benshi hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri;

2 º igikorwa kigamije kuvutsa umuntu umwe cyangwa benshi uburenganzira bwabo buteganywa mu mategeko y’u Rwanda cyangwa mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri;

3 º igikorwa cyose gishishikariza umuntu kuvutsa undi muntu cyangwa abantu benshi uburenganzira bwabo buteganywa mu mategeko y’u Rwanda cyangwa mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa indi miterere y’umubiri,

aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Ingingo ya 164 yo ivuga ku cyaha cyo gukurura amacakubiri. Iragira iti, “Umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Dr Bideri ati, “Ayo mategeko impamvu nyakubwiye, ni ngombwa ko Abanyarwanda babimenya, mu byo bakinisha bamenye ko gukwirakwiza amagambo arimo ingengabitekerezo cyangwa ivangura ku mbuga nkoranyambaga ari ibyaha.”

Avuga ko CNLG ikorana n’izindi nzego cyane cyane iz’ubutabera mu gushaka uburyo abakwirakwiza ubutumwa bubiba amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo babiryozwa.

Avuga ariko ko kugeza ubu nta n’umwe urafatwa kubera gukwirakwiza bene ubwo butumwa yitwikiriye Miss Rwanda 2019, akavuga ko amaperereza akomeje.

Abajijwe niba hari urafatwa, yasubije atya, “Ibyo ngibyo biri mu iperereza, biba birimo amabanga, nta cyo nabikubwiraho, iperereza rikorwa mu ibanga ariko ikintu cyose kibangamiye umutekano w’abanyarwanda inzego zose zirafatanya.”

Mwiseneza Josiane bamwe bitwikira ubwamamare bwe bagahembera amacakubiri, ni umukobwa ukunzwe cyane n’abaturage. Ahora ku isonga mu gutorwa n’abantu benshi kuri SMS.

Benshi bamukundiye ukuntu yitinyutse akava mu cyaro cya Rubengera mu Karere ka Karongi, akaza guhatana n’abakobwa biganjemo abanyamujyi, akanasitara agenda n’amaguru ubwo yajyaga kwiyamamaza.

Usibye ibyo, hari n’abamukundiye umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu bana, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mukabaramba Alvera.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY