Ubuyobozi bwa CIMERWA bwahamirije abanyamakuru ko uru ruganda rwongereye ingano ya sima rukora ndetse rubona n'inyungu ishimishije mu mwaka warangiye muri Nzeri 2019

Ubuyobozi bw’uruganda rumwe rukumbi rutunganya sima mu Rwanda ‘CIMERWA Ltd’ buravuga ko kuba Leta y’u Rwanda yagurisha imigabane irufitemo bitazabangamira imikorere yarwo.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabereye i Gabiro muri Werurwe 2019, Perezida Kagame yasabye Leta kugurisha imigabane ifite mu mishinga itunguka irimo CIMERWA.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uru ruganda rwananiwe guhaza isoko, ndetse bikaba bigaragara ko rwungukira abashoramari bo muri Afurika y’Epfo bafitemo imigabane 51%.

Nyuma y’amezi atatu Guverinoma ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Agaciro Sovereign Wealth Fund yashyize ku isoko imigabane yayo 49% ariko ntiragurwa.

Ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’uru ruganda rukorera mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane i Kigali.

John Bugunya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri CIMERWA, avuga ko nta mpungenge CIMERWA itewe n’igurishwa ry’iyo migabane ya Leta.

Ati, “Si kera cyane Leta igurisha imigabane muri BK no muri I&M Bank, hari henshi Leta ifata icyemezo cyo kugurisha imigabane kugira ngo ayo mafaranga ibe yayashora mu bindi, nta ngaruka bizatugiraho, umushoramari wese ashobora kugurisha imigabane ye.”

Yunzemo ati, “Sima ya CIMERWA, hari isesengura rikorwa n’ibigo bibifitiye ububasha nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB), rigaragaza ko sima yacu irenze iziva hanze.”

Bugunya yizera ko ubucuruzi bwa CIMERWA buzakomeza gutera imbere ashingiye ku kuba CIMERWA igenda yongera ingano ya sima ikora, ndetse bakaba bafite n’imishinga itandukanye ya Leta bagiramo uruhare.

Ati, “Imishinga dufatanya na Leta nka Kigali Convention Centre, Kigali Arena yubatswe mu mezi atandatu, amashuri, imidugudu y’icyitegererezo, ubwo bufatanye rero turizera ko buzagumaho kuko sima yacu ari nziza kandi iri mu rwego rwa Made in Rwanda, kuba rero Leta yagurisha imigabane yayo nta cyuho byagateje uruganda rwacu.”

Abajijwe aho ibyo kugurisha iyo migabane ya Leta bigeze, uyu muyobozi yagize ati, “Umushoramari iyo afashe icyemezo cyo kugurisha hari uko bikorwa bitewe n’amasezerano y’abashoramari, ese ngiye kuvamo hari uwakwifuza ko imigabane yanjye yayigura mu bashoramari barimo? Ibiganiro biracyakomeza hagati y’abashoramari bo mu Rwanda n’abo hanze, bikaba biyobowe na RDB, icyo twizera ni uko biri mu murongo mwiza.”

Imibare y’icungamari y’uru ruganda irerekana ko rwateye imbere mu buryo bugaragara mu mwaka ushize watangiye kuwa 30 Nzeri 2018 ukagera kuwa 30 Nzeri 2019.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri CIMERWA, John Bugunya, avuga ko muri icyo gihe, ingano ya sima yacurujwe yiyongereyeho 20%, iva kuri toni 357.736 igera kuri toni 429.730.

Inyungu (sales revenue) uruganda rwakuye mu bucuruzi bw’iyo sima muri icyo gihe na zo ziyongereye ku ijanisha rya 24%, ziva ku Mafaranga Miliyoni 50,5 zigera kuri Miliyoni 62,2%.

Iri terambere ryagezweho nyuma y’aho uru ruganda ruhagaritse imirimo mu mezi abiri umwaka ushize, kugira ngo rubashe kongera ubushobozi bwarwo, ibintu byatumye sima ibura ku isoko.

Bugunya ati, “Twahagaritse uruganda kugira ngo ubushobozi bwarwo bwiyongere, murabona ko byatanze umusaruro, sima yariyongereye ku isoko, n’amafaranga yavuyemo murabona ko yazamutse.”

Gross profits (agaciro k’ibyacurujwe ukuyemo ikiguzi cyo gutunganya sima no kuyigeza ku isoko) na zo zarazamutse, ziva ku Mafaranga Miliyari 10.8 zigera kuri Miliyari 16,6 bisobanuye ko habayeho kwiyongera ku ijanisha rya 55%.

Uru ruganda rwubatswe mu 1984 rukora sima ikoreshwa mu bwubatsi mu Rwanda rukagira n’iyo rugurisha mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Rwatangiranye ubushobozi bwo gukora toni ijana za sima ku mwaka, ariko uko imyaka yagiye yiyongera rwagiye rugaragaza intege nke zo kutabasha guhaza isoko, ari byo Perezida Kagame yanenze.

Kuwa 9 Werurwe 2019, Perezida Kagame atangiza Umwiherero w’Abayobozi Bakuru mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro, yasobanuye ko CIMERWA iba yifuza kwiharira isoko ryo mu Rwanda kandi ntinarihaze, avuga ko bibabaje kuba Leta igifite imigabane muri sosiyete idafitiye umumaro Abanyarwanda.

Ati, “Abanyarwanda ntacyo bakuramo, kuko Guverinoma ifitemo uruhare, ngo tugomba kubuza sima iva Uganda, Tanzania n’ahandi ihenze kugira ngo turinde CIMERWA! Narababwiye ngo ntituzabarinda.”

Abayobora uru ruganda ariko baravuga ko magingo aya bashishikajwe no kongera ubushobozi bwarwo ku buryo ruhaza isoko ryo mu Rwanda, kuri ubu ngo rufite ubushobozi bwo gukora toni 600 ku mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Bheki Mthembu ati, “Sima ikenewe ku isoko yariyongereye, umwaka ushize hari hakenewe toni 600. Tugomba gukora iyo bwabaga kugira ngo tubashe kuzitunganya kuko dufite ubushobozi bwo gutunganya toni 600 kuri ubu.”

CIMERWA ivuga ko izanakomeza guteza imbere abaturage baturiye aho ikorera mu Bugarama, aho ikaba imaze kuhashyira ibikorwa bitandukanye birimo ivuriro (clinic) rifasha abaturage n’abakozi ba CIMERWA, ishuri ribanza rifasha abaturage n’abana b’abakozi ba CIMERWA, isoko ry’imboga n’imbuto, ndetse banashyiraho koperative y’abatayeri badoda imyenda irimo n’iy’abanyeshuri biga muri iryo shuri.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY