Mu bantu 320 basambanyijwe ku gahato kuva muri Mutarama-Ugushyingo 2017, harimo umugabo umwe kandi na we Polisi ivuga ko “yasambanyijwe n’abagabo bagenzi be.” 

Bisobanuye ko abagabo cyangwa abahungu bashobora kuba barasambanyijwe ku gahato n’umugore, nta n’umwe wagize ubutwari bwo kubimenyesha inzego zibishinzwe ngo zibikurikirane. 

Mu mezi 11 ya mbere y’uyu mwaka, imibare ya Polisi igaragaza ko hejuru ya 90% by’abahohotewe ari abagore. 

Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Lynder Nkuranga, nyuma yo kugaragaza ishusho y’uko ihohoterwa rihagaze mu gihugu, yasabye abagabo basambanywa kujya batanga amakuru. 

Yavuze ko muri rusange abanyarwanda batarimakaza umuco wo gutanga amakuru mu gihe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko byagera ku bagabo bikaba kure kubi. 

Yabwiye itangazamakuru ati “Barahohoterwa ntibabivuge, abagore akenshi ni bo barega, abagabo bakwiye kumenya ko Polisi itabereyeho abagore gusa, bajye batugana na bo.” 

Yavuze ko amabanga agirwa n’abahohotewe akomeza guteza ibibazo, uwahohotewe agakomeza kubana n’uwamuhohoteye muri sosiyete, ku buryo hari n’unanirwa kubyakira akaba yamwica. 

Ati “Nta kintu kibi nko kubona umuntu wakoze icyaha aba muri sosiyete abana n’uwo yagikoreye nta butabera bwabayeho.” 

“Ibanga ryo guhisha umuntu uri bwice undi ni irihe? Ibanga ryo guhisha uwabyaranye n’umwana we akanabyarana n’umwuzukuru ni irihe?” 

“Ngira ngo dukwiye kudaceceka, igihe cyo guceceka cyararenze, tugomba kudaceceka ibibi.” 

Yabivugiye mu mahugurwa yateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), yitabiriwe n’abagore bahagarariye abandi bo mu mirenge yose igize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu. 

Umwe mu bagore bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko nubwo amajwi y’abagore ari yo yumvikana cyane bagaragaza guhohoterwa, hari abagabo benshi bahohoterwa bakaryumaho. 

Yatanze urugero rw’umugabo w’umuyobozi wahohoterwaga n’umugore, uwo mugore akajya ahamagara mu nzego z’ubuyobozi abeshyera umugabo we ko amuhohotera.

Uwo mugore ngo bijya gutangira yanze konsa ngo amabere atagwa, umugabo biramubabaza, ubundi akajya yanga kugera mu gikoni, aza gushwa n’umugabo amukanda ‘ubugabo.”

 Ubuhamya bwe yabutanze muri aya magambo: “Uwo mugabo yari umuyobozi wiyubashye, yari yamuteye inda aramutwara, barasezerana mu mategeko birarangira. Uwo mugore abyaye yanga konsa ngo amabere atagwa, umugabo biramukomeretsa, umukobwa mushiki w’umugabo wabaga aho akaba ari we urera umwana, akajya amuheka akamukorera buri kintu cyose, umwana akura azi ko ari we nyina, rimwe na rimwe akanga ko nyina amufata, agakunda wa mukobwa,

 Umugabo yataha akaza akareba televiziyo n’umugore akaza akareba televiziyo, umukozi yateka ibiryo bigashirira, bakabizana ku meza byashiriye umugabo ati ‘harya ntiwagera mu gikoni?’, umugabo ariko kubera uwo mwana akavuga ati ‘sinzatandukana n’umugore’, ajya kwa nyirabukwe, aramubwira ati ‘ko umukobwa wawe ameze gutya na gutya’, nyirabukwe ati ‘ntabwo umwana wanjye yaje kuba umuboyi, yaje kuba umugore,” umugabo byaramukomerekeje cyane arahata, hamaze iminsi bashwanira mu buriri umugore afata ubugabo bw’umugabo (udusabo tw’intanga) arabukanda, yanga kuburekura, umugabo icyo yakoze na we yafashe ibere ry’umugore, arikanze umugore aramurekura. Bwarakeye bahamagaza imiryango…” 

Uyu mugore watangaga ubuhamya utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, yakomeje agira ati “Ndabyemera ko abagore duhohoterwa kurusha abagabo, ariko na bo bahohoterwa n’abagore ntibavuge kubera umuco.” 

Ngo byaje kugaragara ko hari n’ubwo uwo mugore yahamagaraga mu nzego zishinzwe gukurikirana abahohotera abandi akabeshyera umugabo, ariko umugabo akaba umuntu utagira amagambo menshi, aho ngo yangaga ko bijya hanze, cyane ko yari umuyobozi akabona byakwangiriza isura ye n’urugo rwe muri rubanda. 

Ati “Uwo mugabo hari igihe yagiye mu kazi umugore yamutesheje umutwe agenda yambaye ishati impindurize, yambaye ishati yipfunyaritse, umuntu araza aramwegera amubwira ko yambaye ishati impindurize, ajya mu bwiherero ayigira neza.” 

Polisi yasobanuye ko bibabaje kuba umugabo yarakorewe ihohoterwa bene ako kageni, ariko ivuga ko na we yabigizemo uruhare kuko ibyabaga byose atabivugaga ngo arenganurwe. 

Yavuze ko ibyo bintu biremereye ku buryo hari n’umugabo byabaho akica umugore, ivuga ko bigira ingaruka no ku mwana kuko kuvutsa uburenganzira bwo konka abyangirikiramo. 

Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Lynder Nkuranga, yibukije ko hari ishami rya Polisi ryakira abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi ko n’umugabo adasubizwa inyuma. 

Yavuze ko ibyaha byo gufata ku ngufu, guta urugo, ubushoreke n’ubwicanyi bugaragara mu muryango, usanga bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. 

Muri icyo gihe, hari abantu 687 barimo abagabo 109 bakorewe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu gihe abakorewe icyo guhozwa ku nkeke ari 687. 

Muri icyo gihe kandi Polisi ivuga ko icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe abantu 83 barimo abagore 59 n’abagabo 24. 

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Baingana Emmanuel, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kutajya bahishira abahohotera abandi. 

Yatanze urugero rw’umugabo wo mu Murenge wa gatenga mu Karere ka Kicukiro, wateye umukobwa we n’umwuzukuru we, akavuga ko amakuru yatinze kumenyekana. 

Ati “Ikibazo abantu barabiceceka kugeza ubwo umwana yagiye ati ‘ntwite inda ya sogokuru”. 

Abagore bitabiriye aya mahugurwa, bavuze ko bagiye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivuye inyuma, batanga amakuru ku gihe, bazirikana ko umuryango ari wo zingiro rya sosiyete nyarwanda.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY