Mu Karere ka Ngororero hari abagore bane bavuga ko babyaranye abana bane n’abahinde bakoraga ku Rugomero rwa Nyabarongo, barabata.
Aba bana bagizwe n’abahungu babiri n’abakobwa babiri, bavutse kuri iyi miryango yasaga nk’iyashakanye mu buryo butemewe n’amategeko, aho abahinde bakodeshereza inzu aba bagore, bakabasura buri cyumweru.
Bose bakomerewe n’ubuzima babayemo, kuko bavuka mu miryango ikennye bigaragarira amaso.
Izuba Rirashe ryasuye imiryango ibiri yavutsemo aba bana, aho batuye mu Mudugudu wa Jimbo, mu Kagari ka Ruhanga ho mu Murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, baganira kuri byinshi ku bibazo bahuye na byo.
Mu misozi miremire yo mu karere ka Ngororero ni ho iyi miryango ituye, bataka ubuzima bubi burimo kubura ibiryo ndetse n’ubwishingizi bwo kwivuriza.
Mukandayisenga Solange, yari yagiye guhingira amafaranga mu kiraka ataherukaga kubona aho ahembwa amafaranga 700 y’umubyizi.
Nyuma yo kumuhamagara aho yahingaga ku musozi yaje mu rugo aho abanamo na nyina uvuga ko utishoboye.
Yari kumwe n’umwana we ugiye kuzuza imyaka ibiri avuga ko yabyaranye n’umugabo w’Umuhinde witwa Dan Bahadur. Uyu mwana atinya abantu, bikagaragazwa n’uko usanga arira kandi abahunga.
Uyu mubyeyi avuga ko abayeho nabi, kuko umwana we atarya ibiribwa bashoboye kubona birimo ibijumba, ibishyimbo n’imyumbati.
Mukandayisenga avuga ko bimusaba ko amugaburira amafunguro ahenze arimo umuceri, ifiriti n’ibindi kuko ari byo abona akunda, kandi ngo nta bushobozi.
Yagize ati “Reba nk’uku nari nagiye guca inshuro, ayo bampa se byavamo gute? Rimwe araburara nyine, akaba yanabwirirwa, natwe nta biryo dufite.”
Ikindi kibazo uyu mwana agira ngo ni ukumubonera imyambaro ndetse na mituweli, kuko kugeza ubu ntayo agira kandi ngo akunda kurwara.
Mu byifuzo bye , ngo leta y’u Rwanda yagakwiye kumufasha uyu mwana akaba yakwitabwaho nk’abandi bose, cyane imufasha kumukurikiranira se wamubyaye, unamwemera, akaba yajya amuha indezo.
Yagize ati “Ndasaba ubufasha ko leta yadufasha ikankorera ubuvugizi cyangwa ikampuza na ambasade y’u Buhinde, nkasaba ko umwana yabona ikimubeshaho.
Abana batatu bafite ibindi bibazo bikomeye
Umwana wa Mukandayisenga atandukanye n’uwa Nyirahabimana Ernestine , na we wabyaranye n’Abahinde ndetse na bagenzi babo babiri na bo babyaranye na bo.
Nyirahabimana wavutse mu mwaka wa 1989 afite ikibazo cy’uko umwana we atigeze amwandikisha kuri se kimwe na bagenzi be batatu.
Ibi ngo bikomeza gutuma bibaza ejo hazaza h’imiryango yabo, dore ko ngo bavuka mu miryango itifashije, idafite n’amasambu.
Mu gihe yashakaganaga n’umugabo we Omes Johana ngo yari afite ubuzima bwiza, amuha amafaranga yamubeshagaho aho yazaga kumusura buri cyumweru.
Ibyo byatumye amutera inda abyara umwana ugiye kuzuza imyaka itatu, ariko ufite ibibazo bitandukanye birimo kutagira mituweli ndetse n’amafaranga yamufasha kumuheshaho no kumujyana mu mashuri y’ikiburamwaka.
Nyirahabimana avuga ko yabanye n’uyu mugabo nyuma akaza kumucika akajya iwabo atabizi, mu gihe yari ategereje ko azamufasha kurera uyu mwana kugeza akuze, akagira icyo yimarira.
Indi miryango na yo iratakamba
Uretse Mukandayisenga ubana n’iwabo ubona batishoboye, Nyirahabimana we yicumbikiye hakurya y’iwabo nyuma yo kutumvikana n’umuryango we, mu gihe ngo n’abandi bagore babyaranye n’aba Bahinde na bo ngo bakennye, ndetse hakaba harimo umuryango wasuhutse.
Hibazwa iherezo ry’iki kibazo
Ababyeyi b’abagore n’abana babo babayeho nabi, Mukandayisenga wavuga ko hari icyo arusha abandi kuko umugabo babyaranye yandikishije umwana we, na we ntazi icyo urwo rwandiko azarukoresha n’uko azamubeshaho, kuko ataka ubukene.
Abadafite iki cyangombwa na bo usanga bahangayitse uko ejo bazifata, n’uko bazabatunga, ugasanga bahanze amaso u Buhinde, nyamara ngo ubukene bubabuza kujya i Kigali ngo bagaragaze ikibazo cyabo.
Abaturanyi nabo bavuga ko ba se b’aba bana bagombye gushaka uburyo babitaho byananirana, abyaobozi batandukanye bakaba babafasha biciye mu nzira zishoboka zose.
Akarere ka Ngororero ntikazi iki ikibazo
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyiraneza Clotilde, yavuze ko atazi umubare w’abana bavutse muri aka karere bavutse ku Bahinde.
Yavuze ko mu bagize icyo kibazo nta n’umwe uramugeraho ngo akimubwireho niba ari n’inama ashaka ngo azihabwe cyangwa se ubundi bufasha nk’uko buhabwa undi wese ufite ikibazo.
Yasoje agira ati “Njyewe ntabwo icyo kibazo nkizi ku giti cyanjye, umuntu yabagira inama yamaze kumenya icyo kibazo.”
Aba bagore bakoze igihe kuri uru rugomero mu mirimo itandukanye irimo kumena amabuye mu gihe ababateye inda bakoraga imirimo itandukanye irimo guteka , gusudira n’ibindi.
Bamwe muri bo bahamagara aba Bahinde bakababwira ko ngo bazagaruka mu Rwanda, ariko abagore nta cyizere bafite; barahebye burundu, ukurikije imvugo yabo.
Yanditswe na Deus Ntakirutimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.