Iki ni igice cya kabiri cy’ikiganiro Tom Ndahiro, Umushakashatsi kuri Jenoside, yahaye Popote TV. Arahakana ko ari we ukoresha konti ya Peter Mahirwe yo kuri Facebook igaragara cyane mu guterana amagambo n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, akavuga ariko ko uyikoresha bashobora kuba bahuje imyumvire.

Tom Ndahiro aranenga kandi mu buryo bukomeye abavuga ko abiba amacakubiri mu bitekerezo atanga, bakamugereranya na Ngeze Hassan washinze Ikinyamakuru Kangura kigarukwaho cyane mu bitangazamakuru byakongeje ivanguramoko ryavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba RIB na CNLG gukurikirana mu maguru mashya abari mu Rwanda bamugereranya na Ngeze Hassan wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Ngeze Hassan yatawe muri yombi i Mombasa muri Kenya mu 1997, afungiye muri Mali aho yakatiwe gufungwa imyaka 35.

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE

Reba ikiganiro cyabanje: Rusesabagina na Hotel Rwanda mu mboni za Tom Ndahiro: Nyakibi ntirara bushyitsi!

——-

Niba ufite amakuru y’ingirakamaro wifuza gusangiza abasomyi ba Popote.rw n’abakurikira ibiganiro bya Popote Tv watwandikira kuri nshimjanvier@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri 0785756423. 

LEAVE A REPLY