Dj Marnaud ni umwe mu bavanga imiziki b'abahanga kandi bagezweho mu Rwanda. Ubu yinjiye mu muziki

Mugisha Gatera Arnaud umaze kwamamara cyane nka Dj Marnaud yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ari wenyine, iri kuri album ari gutunganya mu rugendo rwe rushya nk’umuhanzi.

Iyi ndirimbo y’uyu musore iri mu njyana ya Hip hop yayise Intro (Atchatchatcha), mu buryo bw’amajwi yakozwe na Davy Denko naho amashusho yayo atunganywa na Serge Girishya. Irimo ubutumwa bwo kwitaka.

Yabwiye IGIHE ko iyi ari indirimbo ya mbere akoze mu ziri kuri album ateganya gushyira hanze izaba iriho indirimbo nyinshi. Yavuze ko yayikoze ashaka kwereka abamupinze ko atazi kuririmba ko yabishobora kandi cyane.

Ati “Natangiye urugendo nk’umuhanzi. Iyi ni indirimbo ya mbere ku ziri kuri album yanjye ya mbere ndi gukora. Mu myaka irindwi ishize nigeze gukorana indirimbo na Dany Beats, nyuma nibwo nagiye kwa Davydenko arambwira ati ariko uziko washobora kuririmba.”

Yakomeje agira ati “Nsohora ‘Reka Turye Show’ hari umukobwa wanditse kuri Twitter ambwira ko nkwiriye kujya nceceka kuko ntazi kuririmba, nanjye bintera ishyaka ryo kwereka abantu ko nabishobora. Naravuze nti reka nkore njyenyine mbibereke. Iyi ni itangiriro izindi zigiye kujya hanze abantu baziyahura. Ubu naje muri Rap hari n’izindi zo kuririmba mfite.”

Yavuze ko mu minsi iri imbere abakunzi be bagiye kubona ibindi bihangano byinshi bye kandi abizeza ko bizaba binogeye amatwi nk’uko n’ibindi yagiye akora byari bimeze.

Dj Marnaud yagiye akora izindi ndirimbo ariko azihuriyemo n’abandi we ntagire uruhare runini mu kuririmba. Yakoze ‘Bape’ na ’Active’ yakunzwe cyane, ‘Boku’ yakoranye na King James, ‘Ribuyu’ na Dj Pius na ‘Reka Turye Show’ yakoranye na Malaika.

Dj Marnaud abarizwa mu itsinda ryishyize hamwe ry’abavanga imiziki rya Dream Team DJs ahuriyemo na DJ Toxxyk na DJ Jullz.

Indirimbo nshya y’uyu musore yise ‘Atchatchatcha’ itangira agaragazamo kunamira Dj Miller bakoranaga witabye Imana.

Isooko: Igihe

LEAVE A REPLY