Oswakim yakoreye City Radio mu gihe cy'imyaka umunani imwambura amezi 12
  • “Umuntu utarwaye mu mutwe ntabwo yagombye kwambura umukozi amafaranga yakoreye”
  • “Nari mfitiye icyizere ubutabera bwacu nubwo ruriya rubanza rwari urucabana”
  • “Imyaka 8 yose nakoreye City Radio sinazigamiwe, habe na zeru”
  • “Umuntu ashaka yanabyina”

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi cyane nka Oswakim ukorera TV10 na Radio 10, we na bagenzi be batsinze City Radio bakoreye bakayivaho mu buryo batishimiye.

Bayitsinze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Oswakim asanga gutsindwa kw’iyi radiyo ikorera rwagati mu Mujyi wa Kigali gukwiye kuba isomo ku bandi bakoresha.

Avuga ko abashinze City Radio bo muri Uganda bashobora kuba baraje gushora imari i Kigali bibwira ko Abanyarwanda ari abantu b’ibihwinini, bakabafata nk’icyo imbwa ihaze.

Iyi radiyo yirukanye Oswakim n’abandi banyamakuru barimo Ndahiro Valens Papy, Rurangwa Gaston ‘Skizzy’ na Juventine Muragijemariya mu mwaka wa 2018.

Barisuganyije bayijyana mu Rukiko bayirega kubirukana mu buryo butemewe n’amategeko, kutabatangira imisanzu y’ubwiteganyirize ndetse no kutabishyura ibirarane by’imishahara.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Oswakim avuga ko uyu munsi rwasomye umwanzuro w’urubanza rwari rumaze imyaka ibiri, aho rwategetse ko batsinze.

Urukiko ngo rwanzuye ko City Radio yishyura aba banyamakuru ibirarane by’imishahara ndetse rukanabatangira imisanzu y’ubwiteganyirize nk’uko biteganywa n’amategeko.

Mu kiganiro yahaye Popote.rw, Oswakim asobanura ko intsinzi yabo ari isomo ku bashoramari b’abanyamahanga bakoresha abanyamakuru nk’abakozi bo mu rugo.

Yongeraho ko ahubwo abakozi bo mu rugo bafatwa neza kurusha abanyamakuru ba City Radio, agahamya ko kuba City Radio itsinzwe bituma abashoramari bo hanze bikosora.

Yatangiye atubwira ko “umucamanza yavuze ko ibirego twareze City Radio hari bimwe bifite ishingiro n’ibindi bitarifite ariko ntiturabona inyandiko ncarubanza irambuye ngo tumenye ngo ni ibiki bidafite ishingiro.”

Isomwa ry’urubanza ryakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abarega bari muri Guma mu Rugo, ariko babasha kumva incamake y’urubanza.

Oswakim akomaza agira ati, “Urukiko rwemeje ko City Radio yatwirukanye nta mpamvu, icyo ni cyo nyamukuru, ariko ikindi cyemejwe ni ibirarane bari badufitiye ariko byo usibye no kuburanwa umuntu ushyira mu gaciro utarwaye mu mutwe ntabwo yagombye kwambura umukozi amafaranga yakoreye kuko umushahara ni ikintu kidakorwaho, twishimye mu by’ukuri. Nari mfitiye icyizere ubutabera bwacu nubwo ruriya rubanza rwari urucabana.”

“Ndishimye cyane ariko bidakabije kuko ibyo twaregeye, ibiburanwa byari bifite agaciro ka miliyoni 30, ariko byagabanutseho kabiri, icyiza ni uko ibyo taregeye byahawe ishingiro ariko akanyamuneza kagabanyutseho kubera ko ikiburanwa cyagabanutse agaciro hafi kimwe cya kabiri, twaburanaga miliyoni 30, tutsindira miliyoni zisagaho gato 16, ntiturasoma umwanzuro w’urukiko turacyafite amatsiko menshi nka kumwe umusifuzi ajya kureba kuri VAR.”

Umunyamakuru: Ayo mafaranga abariyemo imisanzu y’ubwiziteganyirize ya RSSB?

Oswakim: Ikintu cyatumye nishima cyane ni ukuba Urukiko rwategetse City Radio gutanga imisanzu ya RSSB batatwishyuriye kuva twagera hariya nta na zeru n’igice bigeze badutangira.

Umunyamakuru: Harya wowe watangiye gukorera City Radio ryari?

Oswakim: Ni kinini cyane kuko njye nahageze mu mpera za 2009, bigeze muri 2014 ndahava ariko nyuma y’amezi umunani ndagaruka, ubwo nawe teranya, nongera kuhava muri 2018, nibura igiteranyo cy’imyaka 8 nta n’atanu bakwishyuriye muri RSSB, n’iyo banyishyurira ayo ngayo ya RSSB wenda ibindi bakajyana byaba ari ubutabera bukomeye cyane, mu by’ukuri umuntu ashatse yanabyina kuva Urukiko rwemeje ko dutangirwa iriya misanzu, ntabwo abantu bazaza ngo bibe abakozi nibarangiza bibe na Leta.

Umunyamakuru: Hari abakozi bakora ariko ntibagenzure ko abakoresha babazigamira, wowe wamenye ryari ko batakuzigamira?

Oswakim: “Yewe reka noye kwirarira, namenye ko imisanzu y’ubwizigane batayitanze navuye mu kazi ariko nari nanabizi ko batanayitanga. Nonese igihe igihe Rwanda Revenue yazaga kuyifunga, icyo gihe Rwanda Revenue yayishyuzaga miliyoni 640, kandi urabizi ko umusoro mwinshi uva ku mushahara w’umukozi, hakaba na za TVA, nonese niba batatanze umusoro muri RRA icannye ku maso kurusha RSSB, singiye kwirarira nari nzi ko batayitanga, twagiye kureba dusanga habe na zeru.”

Oswald Mutuyeyezu ‘Oswakim’ we ubwe, yaregeye Urukiko avuga ko usibye ubwiziteganyrize muri RSSB, City Radio itamwishyuye ibirarane by’amezi 12, ariko si amezi akurikiranye, ati “Bashoboraga kukwishyura abiri bagasimbuka ugukurikiyeho. Ikindi twasabaga imperekeza, yose wayateranya akagera muri miliyoni 30.”

Umunyamakuru: Hanze aha hari abandi banyamakuru basezererwa batarazigamiwe, abandi bagatandukana n’abakoresha batabishyuye ibirarane by’imishahara, urubanza rwanyu hari isomo wumva ko rutanga ku bakozi n’abakoresha?

Oswakim: “Icya mbere naheraho ni ubutumwa bukomeye ku masosiyete y’abanyamahanga yibwira y’uko Abanyarwanda batazi uburenganzira bwabo. Buriya Umunyakenya ntushobora kumwambura amezi abiri akurikiranye n’iyo waba umwereka ko hari ikibazo cyabaye, umwishyura ku ngufu. Aaba ba nyiri City Radio sinzi agace baturukamo mu gihugu cyo mu Majyaruguru (Uganda) ariko bashobore kuba barinjiye mu Rwanda bagafata ko Abanyarwanda ari ibihwinini ariko nta n’umugayo, nonese ko abambere bagiye batabishyuye, aba kabiri bakagenda gutyo, mbere yacu hakaba haragiye abanyamakuru barenga nka 60 bagiye bamburwa ntibarege usibye ko hari abajyaga ku mugenzuzi w’umurimo. Ikindi wamenya ni uko njya kuhava muri 2014 bari banyambuye.”

Umunyamakuru: Ndibuka uva kuri City Radio ukajya ku Isango Star wanditse kuri Facebook uti “Bye bye Nshuti YABONSE” kandi City Radio yari izwi ko yitwa Inshuti YA BOSE, konkwa wavugaga ni uko kwamburwa?

Oswakim: Ariko uribuka kweli, gusa nabyanditse kuko nari nzi benshi yagiye yonka harimo abari bafite amazina akomeye, bamwe bagiye bashinga ibyabo bitangazamakuru, nta n’umwe wavuye hariya atambuwe. Kuba naranditse ngo Inshuti YABONSE ntabwo nabeshyaga kuko nanjye nagiye bandimo amezi atanu, abakoresha b’abanyamahanga bumva ko Abanyarwanda batazi guharanira ubirenganzira bwabo, hakaba n’abanyamakuru bamburwa bakagenda bakicecekera. Bajye bagenda bashake abunganizi mu mategeko. Gukora hariya uba urutwa n’umukozi wo mu rugo.

Umunyamakuru: Kuvuga ko abakozi bo mu rugo babayeho neza kurusha abakozi ba City Radio ubwo ntukabije koko?

Oswakim: Ni ko bimeze uzajya kubindegera azabindegere usibye ko abakozi bo mu rugo atari bo twagombaga gufataho urugero kuko na bo ni abantu tugomba gufata neza, ariko ndavugisha ukuri bariya banyamahanga bafata abantu nabi, Umunyarwanda bamureba nk’icyo imbwa ihaze. Njye ubundi nahatinze kubera ko nari n’umuyobozi mvuganira abakozi bagenzi banjye, urebye amabaruwa nagiye mpabwa wamenya ko nari umuntu w’intwari.

Umunyamakuru: Hanyuma se ko mutsindiye ariya mafaranga, mufite icyizere cyo kuyahabwa? Hari abo nabonye bibaza niba City Radio ifite ubushobozi bwo gutanga ayo mafaranga Urukiko rwategetse.

Oswakim: Ikintu abantu batazi, nyir’iriya radiyo ni umuntu ufite izina rikomeye muri Uganda, kutwishyura azatwishyura kuko amafaranga si ikibuze, usibye ko dushobora no kujurira kuko Urukiko rwemeje make, ariko icyo turakiganiraho n’umwavoka wacu nk’uko na bo bajurira.”

Yanditswe na Janvier Popote

 

LEAVE A REPLY