Niba hari abantu batishimye muri iyi minsi ni Abanyarwanda bagemura urusenda ku isoko ryo mu Bwongereza. Bagezayo umusaruro wabo ugakemangwa ubuziranenge, ugatwikwa.

Mu ndege yahagurutse i Kanombe kuwa 3 Nyakanga 2020, hari uwohereje amakarito 271, undi yohereza 246, undi 510, yose akaba 1027. Ikarito iba irimo ibiro bine.

Kuri ayo matoni asaga ane, ongeraho urusenda rwoherejwe nyuma y’iminsi 7, ni ukuvuga kuwa 10 Nyakanga 2020, rusaga amatoni abiri. Bene iyo mizigo barataka ibihombo.

Iyo uganiriye na bo, bakugaragariza impungenge basangiye zishobora kubageraho mu bihe biri imbere ndetse bikangiza isura y’igihugu hatagize igikorwa: kuba urusenda ruva mu Rwanda rwashyirwa mu kato ku isoko ry’i Burayi kandi gukurwa mu kato bisaba gutegereza imyaka myinshi.

Imiterere y’ikibazo

Ubundi mbere y’uko urusenda ruva mu Rwanda, kimwe n’undi musaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga, ubwiza bwarwo bubanza gusuzumwa na NAEB nk’urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi woherezwa hanze.

Abakozi ba NAEB basura n’ibihingwa bikiri mu murima, bagatanga n’inama z’uburyo haboneka umusaruro muzima, hirindwa ko wagera hanze ugakemangwa hakabaho ibihombo by’amafaranga ariko bikanahindanya isura y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Iyo umusaruro umaze kuboneka, mbere yo kuvanwa mu Rwanda uhabwa icyangombwa kizwi nka phytosanitary certificate gitangwa na RICA (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority) cyerekana ko uwo musaruro wujuje ubuziranenge.

Urusenda rwoherejwe mu Bwongereza kuwa 3 no kuwa 10 Nyakanga, rwageze ku kibuga cy’indege mu Bwongereza ntirwaharenga, bitewe n’uko rwaketsweho kubamo virusi.

Mpame Rodney ushinzwe kugenzura ubuziranenge muri kampani ya Sibo Natural Fresh Limited, avuga ko iki kibazo gisangiwe n’abanyarwanda (exporters) bose bohereje urusenda mu Bwongereza kuri ayo matariki.

Umusaruro wa Sibo Natural Fresh Limited ubusanzwe ugurwa n’uwitwa Philip Kagara ufite kampani yitwa 24-7 Logistics and Services UK Limited. Ni we wabamenyesheje ko urusenda bamwoherereje rutamugezeho kuko rwafashwe ku kibuga cy’indege.

Uyu Philip Kagara, agura urusenda ruvuye mu Rwanda akarugurisha abacuruzi batandukanye bo mu masoko yo mu Bwongereza. Icyamutangaje ngo ni uko yagiye mu isoko agasangamo amakarito y’urusenda rwa Sibo Natural Fresh Ltd kandi yari yabwiwe ko rwakumiriwe ku isoko.

Mpame ati, “Yagiye mu isoko agiye kwisegura ku bantu agemurira urusenda, ahageze abona ya makarito, yahise afotora.”

Bwana Kagara ngo yegereye Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza asaba ko icyo kibazo cyakurikiranwa, cyane ko iyo umusaruro ukumiriwe kenshi ku isoko, igihugu uturutsemo gishyirwa mu kato.

Mpame avuga ko bishobotse, NAEB yagira abakozi mu bihugu byoherezwamo umusaruro mwinshi, bakurikirana amakuru ajyanye n’ibikenewe ku isoko, ndetse bagakurikirana n’uburyo umusaruro upimwa.

Ati, “Ubundi ibizamini bikorwa nta muntu (Umunyarwanda) uhari. Twabwirwa n’iki ko batatubeshye ko umusaruro wacu ufite ikibazo kandi ntacyo ufite?

Twifuza ko NAEB yagirayo aba agents bagakurikirana iki kibazo, kuko impungenge zihari ni uko iyo bibaye kenshi baravuga bati umusaruro wo mu Rwanda tuwuhagaritse imyaka nk’icumi.”

Sibo Natural Fresh Ltd, umusaruro wayo wahuye n’iki kibazo ni amakarito 246, buri karito iba irimo ibiro bine ihagaze Amapaundi 18 ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi hafi 22.

Mpame ati, “Biragenda bikagaruka ku muhinzi kuko iyo umu exporter (uwohereza umusaruro mu mahanga) ahombye gatatu atangira kugurira abahinzi ku giciro gito, umuhinzi nabona amafaranga atavamo neza na we azahomba. Ni yo mpamvu twifuza ko inzego zose zifite aho zihurira n’ibyoherezwa mu mahanga zabyitaho zigakurikirana.”

Umva ikiganiro kirambuye twagiranye na Mpame Rodney

Hakenewe laboratwari ipima virusi

Sibomana Jean Pierre ‘Jonnie’ nyiri Sibo Natural Fresh Limited, asaba NAEB ko yakongera ubugenzuzi, hakabaho laboratwari ipima na virusi kuko uko bimeze uyu munsi umusaruro woherezwa mu mahanga udapimwa virusi.

Ati, “Ikintu cya mbere hano dufiteho ikibazo ni laboratwari, nk’ubu niba umuntu aje gukora ubugenzuzi akareba gusa niba nta gisimba kirimo adashobora kureba virusi, dukeneye labo hano mu Rwanda kugira ngo ibibazo byo gutwikirwa bigabanuke.

Tugize n’umuntu waduhagararira (mu Bwongereza), byaba byiza cyane hari umuntu udukurikiranira ibintu biba byageze hariya, nk’ubu niba habayeho ikibazo nk’iki tugatwikirwa nta muntu ubikurikirana ngo amenye ngo byagenze bite, biguma aho ngaho.”

Sibomana avuga ko mu nama iheruka, “NAEB yatubwiye ko hari urwandiko rwaturutse mu Bwongereza baduha warning (batwiyama) ko nitutita ku rusenda rwacu bazahagarika igihugu.”

Ku kibazo cy’umusaruro wabo woherejwe mu Bwongereza ugakumirwa ku isoko, Sibomana avuga ko nyuma y’ibyumweru hafi bibiri babwiwe ko umusaruro wabo byagaragaye ko nta kibazo ufite, basabwa kujya kuwufata ariko wamaze kwangirika kuko urusenda rutabikika igihe kirekire.

Ati, “Byari bimaze iminsi 13 batubwira ngo bari gukora ubugenzuzi kandi twari tuzi ko bitarenza n’iminsi itatu, ni ubwa mbere kino kibazo kibayeho ubugenzuzi bukamara igihe kinini tuzi ko byanarangiye bari bubitwike, bikarangira batubwiye ngo byaciyemo ngo ahubwo muze mufate imisaruro yanyu, kandi bakakwishyuza na storage (aho babibika).”

Abajijwe niba ari ubwa mbere umusaruro wabo uhuye n’ikibazo mu Bwongereza yasubije ati, “Ni ibintu bikunze kubaho, akenshi abantu baragenda bagatwikirwa ariko ntihagire umuntu ubikurikirana wenda avuge ati nkoze urugendoshuri mu Bwongereza ndebe iki kibazo ahantu kiva nze ngire aba exporters inama, aho utwara nka toni ebyiri wishyuye indege washyizemo nka miliyoni 7 wagerayo bakabitwika!”

Umva ikiganiro kirambuye twagiranye na Sibomana

Robert Rukundo uyobora ihuriro ry’abagemura imbuto n’imboga mu mahanga, yabwiye Popote.rw ko “ubundi amabwiriza” avuga ko ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’umusaruro bukorerwa ku kibuga cy’indege mu Bwongereza “butagomba kurenza iminsi itanu”

Ati, “Kubifatira nta kibazo kirimo, kubigenzura biremewe ni amabwiriza y’igihugu twoherezamo umusaruro, ikibazo ni iminsi byafashe kandi insenda ari perishables (umusaruro utabikwa igihe kirekire).

Yunzemo ati, “Ibi byaranadutunguye kuba byarafashe ibyumweru bibiri hanyuma bakabirekura bakavuga ngo nta kibazo bifite, ubundi barabifataga tugasezera, tuzi ko iyo yabaye interception bakakwandikira amafaranga yo gutwika ibintu.”

Abohereza umusaruro w’urusenda mu mahanga baganiriye n’iki kinyamakuru, bavuga ko bishoboka ko n’umusaruro wagiye woherezwa mu Bwongereza mbere bakabwirwa ko ufite ibibazo ushobora kuba nta n’ikibazo wari ufite ndetse ukaba waranacurujwe, nk’uko amwe mu makarito bohereje ejo bundi yasanzwe ku isoko kandi babwiwe ko yakumiriwe kubera gukekwaho virusi, ndetse agasangwa ku isoko beneyo bataramenyeshwa ibyavuye mu bizamini bya laboratwari.

Bavuga ko iki kibazo bakimenyesheje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), NAEB, RICA na PSF ku mbuga bahuriraho, ariko ubwo twavuganaga na Rukundo ubakuriye kuwa 22 Nyakanga 2020 yatubwiye ko igisigaye ari ukubibwira izo nzego mu nyandiko, ati “Bitarenze ejo (Kuwa 23 Nyakanga) amabaruwa azaba yabagezeho)”.

Umva ikiganiro kirambuye twagiranye na Rukundo

Eng. Beatrice Uwumukiza uyobora RICA, yabwiye Popote.rw ko aba bagemura urusenda mu mahanga yabonanye na bo mu gihe urusenda rwabo rwari rwafatiriwe rugisuzumwa n’abo mu Bwongereza, ko ibyo kuba urusenda rwabo rwararekuwe bakabwirwa ko nta kibazo cya virusi rufite byo atari abizi.

Gusa, Eng. Uwumukiza avuga ko ashingiye ku makuru y’ibanze yari yahawe, yandikiye DEFRA (Department for Environment, Food and Rural Affairs), uru rukaba ari urwego rugenzura ubuziranenge bw’insenda mbere y’uko zemererwa kujya ku isoko ry’u Bwongereza, asaba ibisobanuro ku kibazo cyabaye ku nsenda zo mu Rwanda, ariko ngo ntarasubizwa.

Ati, “Nabandikiye ngira ngo bampe amakuru y’imvaho kuri izo consignments (imizigo) zari zafashwe mu gihe gisaga ibyumweru bibiri, ariko ntibaransubiza. N’ayo makuru yo kuba ibyavuye mu bizamini bya laboratwari byarasohotse njye ntayo mfite.”

Umuyobozi wa RICA avuga ko “ubusanzwe EU (Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi) batwoherereza raporo ya buri kwezi ijyanye na interceptions ziba zabaye ariko amakuru y’uku kwezi ntayo njyewe ndabona, nk’ubu turi tariki 24 raporo y’uku kwezi tuzayibona ku matariki ane cyangwa atanu y’ukwa munani.”

Akato

Ku bijyanye no kuba urusenda rwo mu Rwanda rwashyirwa mu kato ku isoko ryo mu Bwongereza rukomeje kohereza umusaruro ugatwikwa, Eng Uwumukiza ati, “Ntabwo igihugu bapfa kugishyira mu kato gutyo gusa hatari impamvu iri scientifically justifiable (yumvikana kandi ifitiwe ibimenyetso), ariko niba koko baragize igihombo kandi ibintu byabo ari bizima ubwo mwabaza NAEB”

Abajijwe niba bishoboka ko u Rwanda rwagira mu Bwongereza umukozi ukurikirana ibikenewe ku isoko n’ibibazo bya hato na hato bivuka ku boherezayo urusenda, Eng. Uwumukiza yasubije ati, “Njyewe ntanga amakuru ajyanye n’umusaruro wagiye ku isoko mpuzamahanga  kandi wasuzumwe ubuziranenge, ndeba ubuziranenge bwawo, ibijyanye no guhuza abacuruzi ba hano n’aba hariya numva ayo makuru yakabajijwe NAEB.”

Mu gushaka aya makuru muri NAEB, uru rwego rwabwiye Popote.rw ko icyo rwavuga kuri ibi bibazo byose ari uko rwabimenyeshejwe kandi rukaba ruri kubivugutira umuti rufatanyije n’izindi nzego bireba, bityo ko imyanzuro izafatwa izamenyeshwa itangazamakuru nyuma.

Umva ikiganiro kirambuye twagiranye na Eng. Uwumukiza

Yanditswe na Janvier Popote.

LEAVE A REPLY