
Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi abarwayi babwo 19 bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda kuwa 29 Nzeri mu mwaka ushize wa 2020.
U Rwanda rusobanura ko bafashwe binjira ku ruhande rw’ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Ruheru ho mu Karere ka Nyaruguru.
U Rwanda rwabimenyesheje inzobere mu bya gisirikari z’Inama y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) mbere yo kubafunga.
Izi nzobere zanitabiriye umuhango wo gushyikiriza u Burundi abo barwanyi, umuhango wanitabiriwe n’Intumwa idasanzwe ya Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Uwo muhango wabereye ku mupaka wa Nemba, ibihugu byombi byari bihagarariwe n’abashinzwe ubutasi bwa gisirikari, Brig Gen Nyakarundi na Col Musaba.
Umuyobozi wa ziriya nzobere za ICGLR zishinzwe guperereza ibibazo by’umutekano (EJVM), Col Miranda yashimiye imyitwarire y’u Rwanda n’u Burundi muri iki kibazo.
Yavuze ko kuba u Rwanda rwashyikirije u Burundi bariya barwanyi ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza igamije kubaka amahoro n’umutekano mu Karere.
Isooko: MOD
