Abantu 7 bakekwaho kuba abo mu mutwe wa FDLR baraye bishwe n’Ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rubavu.
Abo barwanyi bishwe n’igisirikari ubwo bagabaga igitero mu Murenge wa Busasamana, ku mupaka wa Congo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye Imvaho Nshya ko abasirikari babarashe bari barinze umupaka.
Ati, “Ni abantu bakekwaho kuba ari FDLR baturutse muri Congo bashaka kwinjira mu gihugu cyacu, ku mupaka rero bahahuriye nyine n’ingabo habaho kubatangira.”
Yunzemo ati, “Muri abo bateye hapfuyemo 7, noneho ku ruhande rwacu mu by’ukuri ni umuturage wahuye n’isasu yibereye mu nzu, ryafashe ku rutugu, ubu yajyanwe ku kigo nderabuzima.”
Ibyo byabaye mu ma saa sita z’ijoro ryakeye, mu gitondo inzego z’ubuyobozi zibyuka zijya guhumuriza abaturage.
Habyarimana avuga ariko ko abaturage bitanabahungabanyije cyane kuko bamaze kumenyera iby’abarwanyi ba FDLR baza bagafatirwa mu Rwanda.
Ati, “Barabimenyereye, ntabwo byabahungabanyije kubera ko bahise bikomereza n’imirimo yabo.”
Usibye guhumuriza abakanzwe n’amasasu, uyu muyobozi avuga ko muri iyo nama ya mu gitondo banakanguriye abaturage kurushaho gukorana n’ingabo mu kubungabunga umutekano w’igihugu.
Ati, “Twabasabye gutangira amakuru ku gihe, ariko bakanagira uruhare mu marondo y’umwuga akora neza kuko ntabwo abasirikari bajya kuri buri rugo rw’umuturage.”
Twashatse kumenya ingano y’abagabye igitero n’andi makuru yashoboraga gutangwa n’igisirikari, umuvugizi wacyo ntitwamubona.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko umubare w’abo barwanyi atawuzi, ko ikizwi ari uko hapfuyemo barindwi.
Ahamya ariko ko ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda nta warashwe ngo apfe cyangwa akomereke.
Abaturage basabwe gukangurira ababo bashobora kuba bakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka.
Mu kwezi gushize u Rwanda rwakiriye abasaga 700 barimo abahoze ari abarwanyi ba FDLR, abo bashakanye n’abana babo.
Habyarimana ati, “Tubasaba gutaha banyuze mu nzira zizwi, aho kujya baza biyahura ku mipaka, imipaka y’igihugu cyacu irarinzwe neza, igihugu cyacu gihagaze neza mu mutekano.”
Abatahuka bakirirwa mu Kigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kiri mu Karere ka Musanze.
Muri icyo kigo bahabwa ibikoresho bibafasha gutangira ubuzima bagiyemo, bakanakorerwa isuzuma ry’uko ubuzima bwabo buhagaze.
Abana barakingirwa mu gihe abagore batwite bahabwa serivisi zose z’ubuvuzi umugore utwite akenera mbere y’uko abyara.