
Akazi ko gukubura mu muhanda no gutoragura imyanda yajugunwe n’abagenda mu Mujyi wa Kigali, kari mu dufatwa nk’utwo ku rwego rwo hasi, twitwa uduciriritse.
Aka kazi ariko gafite ikindi gisobanuro, kuko kari mu tuzi dutuma ba mukerarugendo n’abanyamahanga bose basuye u Rwanda bataha bashima isuku n’ubwiza ntagereranywa bya Kigali.
Imvugo “The Cleanest City” bisobanuye “Umujyi usukuye kurusha indi” imaze kuba rimwe mu mazina avugwa hatangwa ishusho y’u Rwanda rw’ubu, kuko abenshi barusura ari ko kabyiniriro babona gakwiye umujyi w’amahumbezi n’isuku wa Kigali.
Abakora aka kazi, bahembwa ku kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri n’umunani (28,000Rwf) gusa.
Ku muntu uzi imibereho y’i Kigali, akumva uyu mushahara abakubura mu muhanda bahembwa, ni amafaranga make cyane.
Birengagije ubuke bw’ayo bahembwa, abagakora bagaragaza ko baterwa ishema n’uku gukora isuku mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kuba bibatunze binatuma u Rwanda ruhora rwamamara nk’igihugu gifite umijyi mwiza muri Afurika, unishimirwa na benshi ku Isi.
Uwimana Jacqueline, w’imyaka 26, ni umwe mu bakora aka kazi. Afite abana batatu. Buri gitondo Uwimana azinduka mu rugo saa kumi na mirongo ine n’itanu z’igitondo (4:45’), aturuka ahitwa Gashara, hirya gato ya Rwarutabura (Nyamirambo) akaza muri Nyarugenge, aho afata umweyo agakubura nk’akazi ahemberwa ku kwezi.
Uwimana arazinduka kuko ava kure, agatangira akazi ke saa kumi n’ebyiri (6am), agataha saa cyenda (3pm) z’amanywa.

Muri aka kazi, Uwimana avuga ko abasha kubona amafaranga yo gutunga abana be; haba mu kubahahira kubagurira imyambaro, inkweto n’utundi tuntu dukenerwa umunsi ku wundi mu buzima.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati “Iteka iyo hagize uvuga kuri iyo ngingo y’uko u Kigali ari umujyi mwiza urangwa n’isuku muri njye numva ngize ishema ry’akazi nkora, niho mvana utwambaro tw’abana, ibirayi mbagaburira n’ibindi ariko na none aka kazi ni ko gatuma ba mukerarugendo bashima umujyi wacu, ejo n’ejo bundi bakazagaruka.”

Umubyeyi witwa Mukandora Beatrice we, w’imyaka 58, avuga ko kera yaterwaga isoni n’aka kazi akigatangira. Twamusanze ari mu busitani buteye rwagati mu muhanda ugana ku rusengero rwa St Michael ari kurandura ibyatsi bibi, iruhande rwe harambitse umweyo akubuza mu muhanda agenda anatoragura ibibabi biba byaguye hasi iyo umuyaga uhushye ari mwinshi mu biti birebire bikikije uyu muhanda.
Mukandora avuga ko nyuma y’igihe akora aka kazi yasanze gusuzugura umurimo ari bibi. Avuga kuri aka kazi ke akora buri munsi, yagize ati “Nta muntu ugomba gusuzugura akazi, ni bibi. Njye nza muri ibi byo gukubura numvaga bizajya bintera ipfunwe kubonwa n’abantu nkubura mu muhanda, ariko naje gusanga ahubwo biri mu biduhesha ishema nk’Abanyarwanda, ubu ngakora ngakunze.”
Yongeraho ati “Iyo numvise hari abashima igihugu cyanjye ko ari cyiza, numva ari agaciro ku murimo dukora, na twe burya duhita twiha amanota.”
Abakora aka kazi benshi ni abagore bakubura, bagatoragura uducupa, ibipapuro n’indi myanda inyuranye iba yajugunywe ahatabugenewe, bagaharura, ibi byose bakabikora nk’akazi kabatunze.
Benshi mu bagore bakora aka kazi bagaragaza ko nubwo agashahara babona kakiri hasi kabafasha kubarihira ubukode bw’amazu babamo, kakabatungira abana dore ko abenshi muri bo baba barabyariye iwabo naho abandi bakaba bataragize amahirwe yo gukomeza amashuri.
Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.
