Alexander Lukashenko uyobora Belarus kuva mu 1994, aremeza ko ari we watsinze amatora aheruka yo muri Kanama 2020 nubwo abatavuga rumwe na we batabikozwa.
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa CNN, Lukashenko yahakanye kuyoboza inkoni y’icyuma, avuga ko ibintu bimeze nabi muri Amerika no mu Bwongereza kurusha muri Balarus.
Abajijwe niba koko Belarus ijugunya impunzi ku mupaka wa Poland kubera ibihano yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yasubije ati “Ubwo ni ubusazi”.
Indege hafi ya zose zakoreshaga ikirere cya Belarus zarabihagaritse, nyuma y’aho Leta ya Belarus imanuye indege ya sosiyete ya Ryanair yarimo ufatwa nk’umwanzi w’igihugu.
Byabaye muri Gicurasi 2021, ubwo iyo ndege yo mu gihugu cya Ireland yavaga i Athens mu Bugereki ijya Vilnius muri Lithuania, yategekwaga kumanuka igeze mu kirere cya Belarus.
Abashinzwe kuyobora indege muri Belarus babwiye abatwaye iyo ndege ko harimo igisasu, igeze hasi abashinzwe umutekano binjiramo bakuramo umunyamakuru wari warahunze.
Roman Potasevich yari amaze imyaka ibiri ahungiye muri Poland. We n’umukunzi we bari kumwe mu ndege bahise batabwa muri yombi ku itegeko rya Perezida Lukashenko.
Ubutegetsi bwa Balarus bwatangaje ko umutwe wa Hamas wo muri Palestine ari wo wabumenyesheje ko muri iyo ndege harimo igisasu, ariko Hamas irabihakana.
Abajijwe niba koko muri iyo ndege harimo igisasu cyangwa niba yari amayeri yo gufata umunyamakuru urwanya ubutegetsi bwe, Lukashenko yavuze ko nta tegeko yishe.
“Niba ushaka gukoresha ikirere cyacu nakwizeza umutekano, umutekano wa sosiyete yawe n’uw’igihugu cyawe nk’uko byahoze mbere.” Ni uku yabwiye CNN.
“Udahisemo gukoresha ikirere cyacu kandi, ntacyo bitwaye, ni uburenganzira bwawe, sinkomeye nk’Amerika cyangwa u Bwongereza ngo ngire ibyo nguhatira gukora.”
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ufata Lukashenko nk’Umunyagitugu wa nyuma u Burayi busigaranye, nubwo Belarus itaba muri uyu muryango.
Kuva atangiye kuyobora Belarus mu 1994, Lukashenko ashinjwa kutihanganira abamuvuga nabi, ariko kuri we, ayobora igihugu uko bikwiye kandi ntacyo afite cyo gusabira imbabazi.
Imiryango ya Human Rights Watch na Amnesty International yatangaje ko hari imfungwa zo muri Belarus yavunwe amagufa n’abashinzwe umutekano.
Lukashenko ariko ntabikozwa. Ati, “Ntabwo dufite Gereza nka Guantanamo cyangwa zimwe Amerika yafunguye mu Burayi bw’u Burasirazuba.”
“Naho aho twe dufungira abantu, ntabwo ari habi kurusha aho Amerika cyangwa u Bwongereza bifungira. Ibyo ndabikwijeje.”
Ku bijyanye no kuba yarigeze kuvuga ko Covid-19 yakizwa na sauna n’inzoga ya vodka, ibi byo ngo si ukuri yarikiniraga.
Uko agenda yiyegereza u Burusiya mu bya gisirikari, mu bukungu no muri politiki, bituma bamwe bavuga ko yaba ashaka guhuza Belarus n’u Burusiya bikaba igihugu kimwe.
Ibi yabihakanye ariko avuga ko we na Vladmir Putin uyobora u Burusiya ari abagabo b’abahanga bashobora gushyira hamwe ingufu bidasabye ko biba igihugu kimwe.
Hanyuma ariko mu kiganiro, yaje kwemerera umunyamakuru ko no guhuza u Burusiya na Belarus bishobora kubaho mu gihe haba habayeho gusagarirwa.
Belarus yari kimwe mu bihugu bigize Ubumwe bw’Abasoviet (URSS) kugeza busenyutse ku ngoma ya Michael Gorbatchev.
Yahise ibona Perezida wayo wa mbere Alexander Lukashenko, ni we ukiri ku butegetsi kuko abamurwanya bananiwe kumushyigura, akemeza ko ari we mahitamo ya rubanda.