Abatuye mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru baravuga ko batewe impungenge n’imitwe y’abagizi ba nabi ikomeje kwiyongera.
Muri iyo mitwe harimo n’abitwaza intwaro gakondo, badatinya gukora ibikorwa by’urugomo bitandukanye hirya no hino muri iyo Ntara.
Iyo mitwe ikora urugomo n’ubujura ku manywa y’ihangu, icuruza ibiyobyabwenge ikanarwanya ushatse kuyikoma mu nkokora mu bikorwa ikora.
Abaturage bavuga ko iyo mitwe ibarirwa cyane mu turere twa Musanze, Burera, Rulindo, Gakenke na Gicumbi, ikubita igakomeretsa ndetse ikanica abantu.
Bamwe mu baturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu duce iyo mitwe ikoreramo, bagaragaza ko yose yadutse nyuma gato y’intambara y’abacengezi yabaye mu Majyaruguru n’Uburengerazuba hagati y’imyaka ya 1997 na 2000.
Bihimbye amazina
Iyo mitwe abayigize bagiye bihimba amazina bitewe n’uduce bakoreramo gusa bikaba bigoranye kumenya igisobanuro cy’ayo mazina. Kugeza ubu imitwe y’abagizi ba nabi yazengereje abatuye Intara y’Amajyaruguru imaze kumenyekana ni itatu.
- Abanyarirenga
Abazi aka gatsiko bavuga ko kagizwe n’abantu ijana (100) biganjemo ahanini abasore batagira icyo bakora, birirwa banywa ibiyobyabwenge ubundi ku mugoroba akaba ari bwo batangira guhungabanya umutekano, bambura abaturage by’umwihariko abagore n’abakobwa.
Abanyarirenga bazwi cyane mu Turere twa Musanze n’igice cy’Akarere ka Burera. Mukandori Chantal, umubyeyi utuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, aragira ati “Mu byukuri twe ababyeyi iyo bigeze ku mugoroba imitima ntiba iri mu gitereko, ubu uko undeba sinshobora gusohoka mu gipangu kubera Abanyarirenga.
Ubwa mbere bantwaye agakapu karimo telefone n’amafaranga nari mvanye kuri Banki nuko mvugije induru baranigagura nsigara ndi intere! Nagiye kwa muganga mara mu bitaro icyumweru.”
Abaturage bo mu bice Abanyarirenga bakoreramo, bavuga ko nyuma ya saa moya z’umugoroba hari insisiro nyinshi badashobora gutemberamo kubera ko ngo bahafite ibirindiro.
- Abarembetsi
Ni itsinda rizwiho gutunda no gucuruza amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe n’amategeko y’u Rwanda bavana Uganda banyuze mu nzira zitemewe.
Ubuhamya bw’uwigeze aba Umurembetsi
Abarembetsi mu byo bakora byose bagenda bitwaje intwaro gakondo harimo imihoro, amacumu, ibisongo, imbwa ndetse n’izindi ntwaro aho baba biteguye kurwanya ubahagarika wese.
Uwigeza aba umurembetsi akaza kubivamo, yabwiye Izuba Rirashe ko itsinda ry’Abarembetsi ribarizwa mu turere dukora ku mupaka w’u rwanda na Uganda: Gicumbi na Burera ndetse n’uturere duturanye n’utwo nka Gakenke, Rulindo ndetse na Musanze.
Abaturage bavuga iki kuri iyi mitwe?
Dusingizumukiza Philimini, atuye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, agira ati “Abarembetsi aho bahera baba abagome ni uko uwo bahuye na we wese bamugirira nabi, bagendera mu gikundi ari nka mirongo itanu (50) ubundi bamenya ko wabibwiye ubuyobozi bagashakisha uburyo bwose bakugirira nabi.”
Inshuro nyinshi Abarembetsi bagiye bumvikana bahanganye n’inzego zishinzwe umutekano, urugero ruheruka ni urw’aho baherutse gutema inkeragutabara mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi.
Mu mwaka wa 2012 Abarembetsi bivuganye umwe mu bari bagize urwego rwacungaga umutekano rwa ‘Local Defence’ ku mupaka wa Cyanika ubwo yageragezaga kubabuza kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, muri uwo mwaka kandi bakubitiye umunyarwanda muri Uganda kugeza ubwo apfuye.
- Abahizi
Iri ni itsinda bivugwa n’abaturage ko rigizwe n’insoresore zitagira akazi zo mu bice by’icyaro cy’Akarere ka Musanze, rifite icyicaro ahitwa ‘Gacuri’ mu Murenge wa Muhoza.
Abaturage bo mu bice bitandukanye iri tsinda rikoreramo, bavuze ko abarigize bibasira cyane abagore n’abakobwa kuko babambura ibyo bafite ku manywa y’ihangu .
Cyusa Emile atuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Aragira ati “Abahizi ni abantu baduhangayikishije cyane; baterana ibyuma, bibasira abagore n’abakobwa kandi bakoresha ibiyobyabwenge.”
Iyo mitwe ntawe itinya
Mu Karere ka Musanze ‘Abanyarirenga’ baherutse kwambura telefoni igendanwa umwe mu bayobozi, banakatisha ushinzwe umutekano, muri Gashyantare uyu mwaka.
Kutagira akazi
Iki kinyamakuru kiganira na bamwe mu bahoze muri iyi mitwe ariko bakaza kwitandukanya n’ibikorwa byayo, bagiye bahuriza ku bushomeri nk’impamvu nyamakuru ibatera kuyoboka inzira z’ubugizi bwa nabi.
Mugiraneza Edouard, umusore wo mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera witandukanije n’abarembetsi nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, aherutse avuga ko yayobotse inzira yo gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge kubera ko nta kandi kazi yari afite.
Uwo musore nyamara bigaragara ko afite imbaraga nyinshi yagize ati “Ubushomeri ni bwo bwari bwaranteye kuba Umurembetsi, abasore b’inshuti zanjye b’Abarembetsi bamfatiranye n’icyo kibazo nuko nisanga nanjye ndi gukorana na bo.”
Icyo ubuyobozi bubivuga
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyo Ntara, avuga ko abiyise Abanyarirenga bo “bamaze gutsindwa burundu” mu gihe ngo indi mitwe na yo iri mu nzira zo gutsinsurwa.
CIP Hakizimana Andre avuga ko abishora mu bugizi bwa nabi babiterwa ahanini no gukoresha ibiyobyabwenge, akaba avuga ko ku bufatanye bw’abamaze gutabwa muri yombi, polisi yabashije gufata ingamba zihamye zo guhangana n’icyo kibazo.
Ati “Ubu inzira zose zirafunze nubwo ntavuga ko ibiyobyabwenge ubu bitinjira mu baturage ariko ibyo ari byo byose amayira biturukamo yamaze kumenyekana.”
Polisi igaragaza ko hagendewe bamwe mu bagizi ba nabi by’umwihariko abo mu mutwe w’Abarembetsi kuva mu mpera z’umwaka ushize, batangiye gutabwa muri yombi bakajyanwa mu kigo ngororamuco cya Rugarama kiri mu Karere ka Burera maze bagatozwa imyuga itandukanye.
Abari Abarembetsi 163 ngo ni bo bamaze kunyura muri icyo kigo nyuma yo gutabwa muri yombi bagahitamo kwitandukanya n’uwo mutwe.
CIP Hakizimanana avuga kandi ko muri Gicurasi gusa (uyu mwaka) Polisi yakoze amadosiye 78 yashyikirijwe ubushinjacyaha y’abibumbiye muri ya mitwe bagiye bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abana n’ibindi byaha.
Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’Intara y’Amajyarugu avuga ko mu mitwe y’abagizi ba nabi ivugwaho gukorera mu Ntara ye azi gusa uw’Abarembetsi.
Ku bijyanye n’uko babikora kubera kubura akazi, Bosenibamwe ntiyemeranya nabo mu buryo bweruye, gusa uyu muyobozi avuga ko kutagira akazi mu rubyiruko ari ikibazo gihangayikishije.
Ati “Turacyafite gap (icyuho) nini y’urubyiruko rudafite akazi ariko ntabwo tuzemera ko abantu bahitamo kujya mu bikorwa by’uburembetsi. Urubyiruko rudafite akazi ni ikibazo kiri Serious (gikomeye) tugomba gukemura.”
Yanditswe na Regis Umurengezi, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.