Bamwe mu bagenagaciro bitabiriye amatora y'Inama y'Ubutegetsi y'urugaga rwabo yabaye kuwa 15 Werurwe 2019.

Abagenagaciro 40 b’imitungo yimukanwa n’itimukanwa bandikiye Minisitiri w’Ibidukikije bamusaba gusesa ibyavuye mu matora y’abagize Inama y’Ubutegetsi y’urugaga rwabo yabaye kuwa 15 Werurwe 2019.

Mu ibaruwa banditse kuwa 20 Werurwe 2019 igashyikirizwa ibiro bya Minisitiri nyuma y’iminsi itandatu, bahamya ko amatora y’urugaga rwabo ruzwi nka IRPVR (Institute of Real Property Valuers in Rwanda) yatekinitswe.

Twagira George ni umwe mu batishimiye ibyavuye muri ayo matora. Umva ikiganiro yahaye Imvaho Nshya.

Ishimwe Patrick watowe ku mwanya w’Umunyamabanga w’Urugaga, na we ari ku rutonde rw’abatakambiye Minisitiri w’Ibidukikije bamumenyesha ko amatora yabo atakozwe mu mucyo.

Amatora yitabiriwe n’abagenagaciro 92 mu bagenagaciro 142 bagize urugaga, abatemera ibyayavuyemo bakavuga ko yakoreshejwe anayoborwa n’abantu batabifitiye uburenganzira.

Amatora ngo yayobowe n’itsinda ry’abantu batatu baje bavuga ko boherejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ariko NEC yabwiye Imvaho Nshya ko atari yo yabohereje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, ati, “Ayo matora twebwe ntabwo tuyazi, nta bakozi twigeze twoherezayo nka Komisiyo y’Amatora.”

Munyaneza avuga ko iby’ayo matora NEC yabimenyeye mu ibaruwa yandikiwe Minisitiri w’Ibidukikije kuko NEC yahawe kopi, hanyuma iza gukurikirana isanga koko hari abakozi ba NEC bagiyeyo ku giti cyabo.

Abo bakozi ba NEC bayoboye amatora, Munyaneza avuga ko basabwe ibisobanuro, bavuga ko batagiye mu izina rya NEC ahubwo ngo bagiye ku giti cyabo, bityo ibyo bakoze ntibikwiye kwitirirwa NEC.

Ubusanzwe NEC ifasha Urugaga rw’Abikorera mu matora yarwo kuva ku nzego zo hasi kugera ku zo hejuru, ariko Munyaneza avuga ko amatora y’abagenagaciro nta ruhare rwa NEC rurimo.

Ati, “Ubundi baratwandikira bakadusaba n’abakozi bajya kuyobora amatora tukabitegura, ariko ayo matora y’abagenagaciro yo ntitwayamenyeshejwe, nta mukozi twoherejeyo.”

Umva ikiganiro Munyaneza yahaye Imvaho Nshya mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Mata 2019.

Abakozi batatu bayoboye amatora, ni abasanzwe bakora muri Komisiyo y’Amatora ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. Bari bayobowe na Madame Irambona Liberata, ari na we wabaze amajwi.

Ntiturabasha kuvugana birambuye na Irambona ariko yatwoherereje ubutumwa bugufi (SMS) avuga ko NEC isanzwe ifasha abikorera kuyobora amatora, akaba ari rwo rwego bagiyemo.

Twamubajije niba we n’itsinda yagiye ayoboye baroherejwe na NEC, dore ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC avuga ko bagiye ku giti cyabo, ariko ubwo butumwa ntarabusubiza.

Mutagoma Felix uyobora Ishami rishinzwe Abakozi muri PSF, ni we wamurikiye inteko itora abo bakozi ba NEC, ababwira ko boherejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Mutagoma yabwiye Imvaho Nshya ko Minisiteri y’Ibidukikije ari yo yasabye PSF gufasha abagenagaciro mu matora, na yo yiyambaza NEC ibaha abakozi bo kubibafashamo.

Mutagoma ati, “Twasabye NEC ubufasha, itwoherereza bariya bayoboye amatora, niba Munyaneza avuga ko tutabasabye abadufasha kuyobora amatora ubwo yaba yarabyibagiwe.”

Abajijwe niba amatora yarakurikije amategeko ya NEC cyangwa ay’abanyamuryango b’urugaga bishyiriyeho, yavuze ko hakurikijwe amategeko y’urugaga nk’uko bisanzwe bigenda mu matora y’ingaga NEC itangamo ubufasha.

Ibyo abandikiye Minisitiri binubira

Amatora basaba ko yaseswa, bavuga ko yaranzwe no kutubahiriza amategeko y’urugaga rw’abagenagaciro agenga amatora (Electoral Code) yashyizweho n’Inteko Rusange y’Urugaga (General Assembly) umwaka ushize, hagendewe ku biteganywa n’Amategeko agenga Imikorere y’Urugaga (Internal Rules and Regulations).

Ayo mategeko agenga imikorere y’urugaga yashyizweho hisunzwe Itegeko nimero 17/2017 ryo kuwa 12/10/2018 rigenga umwuga w’abagenagaciro mu Rwanda, nk’uko babibwiye Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent, mu ibaruwa dufitiye kopi.

Iyo baruwa ikomeza igira iti, “Ingingo ya 16 y’amategeko agenga Imikorere y’urugaga rwacu ivuga ko abagize Inama y’Ubutegetsi batarenza manda ebyiri, ariko babiri mu icyenda bari bagize komite icyuye igihe batorewe manda ya gatatu.”

“Igikorwa cy’amatora cyose kigomba kuyoborwa kikanarebererwa na Komite ishinzwe Amatora (Electoral Committee) yatowe n’Inteko Rusange nk’uko biteganywa n’amategeko agenga imikorere y’urugaga. Gusa mu gihe cyo gutora abagize Inama y’Ubutegetsi, amatora yayobowe n’abantu batatu bavuze ko ari abayobozi baturutse muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), bicaza Komite ishinzwe Amatora twitoreye, ibyo bikaba bihabanye n’ibiteganywa n’ingingo ya 15, 16 n’iya 18 zivuga ko Komite ishinzwe Amatora ari yo yonyine yemerewe kuyobora no kureberera igikorwa cy’amatora nta kuvangirwa n’undi muntu uwo ari we wese kugira ngo habeho amatora anyuze mu mucyo kandi aboneye.”

Bakomeza bavuga ko Inteko Rusange itari izi ko amatora azakoreshwa n’abo bakozi ba NEC, bakavuga kandi ko n’uburyo abayoboye amatora babaraga amajwi batabwizera kuko nta muntu berekaga ko izina basomye ari ryo riri ku gapapuro katoreweho.

Basoza ibaruwa yabo babwira Minisitiri w’Ibidukikije ko ari ibintu byiza kuba haza abahagarariye inzego zitandukanye bakareba uko amatora agenda, ariko ko bidakwiye ko baza gukoresha amatora kandi amategeko agenga imikorere y’urugaga avuga ko amatora ayoborwa na komite yatowe n’abanyamuryango b’urugaga, bityo bagasaba Minisitiri ko yakoresha ububasha ahabwa n’amategeko agatesha agaciro ibyavuye mu matora.

“Ibyo bavuga nta shingiro bifite”

Gatsirombo Egide ni Perezida ucyuye igihe w’Urugaga Nyarwanda rw’Abagenagaciro. Kuri we, ibivugwa n’abandikiye Minisitiri “nta shingiro bifite.”

We na Mutagoma ushinzwe abakozi muri PSF, bahuriza ku kuvuga ko amatora yakozwe mu mucyo, bakavuga ko batiyumvisha impamvu nta wamanitse urutoki ngo agaragaze impungenge ze mu gihe cy’amatora none ubu bakaba basaba minisitiri kuyasesa.

Gatsirombo yabwiye Imvaho Nshya ati, “Nta shingiro bifite kuko ibyakozwe byose ni ibyakozwe bihereye ku bwumvikane hagati y’ubuyobozi bw’urugaga kandi rwari ruhagarariye abagenagaciro muri rusange, uretse ko nabonye no kuri lisite y’abantu banditse ibaruwa harimo n’abasanzwe mu buyobozi bw’urugaga batigeze bagira icyo bavuga mu gihe cyose habagaho inama zo gutegura amatora ariko bakaza guhinduka amatora arangiye, urumva ni utuntu turimo uruvangavange ariko amatora yakurikije uburyo bwose bwagombaga gukurikizwa.”

Avuga ko ubundi aya matora yakabaye yarabaye umwaka ushize, ariko akaba yarasubitswe habura umunsi umwe kuko na bwo havutse “utuntu nk’utu ngutu twavutse ubu ngubu”, nk’uko akomeza abisobanura.

Tubajije Gatsirombo impamvu amatora aheruka, yo kuwa 15 Werurwe 2019, atagendeye ku mategeko y’urugaga agenga amatora, asubiza ko yagendeye ku mategeko, ariko abajijwe niba hari ingingo z’amategeko zivuga ko amatora ashobora no kuyoborwa n’abandi batari Komite y’Amatora yatowe n’abanyamuryango, avuga ko atibuka neza icyo amategeko ateganya, ariko ko iyo Komite y’Amatora itashoboraga kwemererwa kuyayobora kuko na yo itari yizewe.

Ati, “Ntabwo mfite electoral code (agatabo k’amategeko agenga amatora) aha ngaha, iyo unteguza nari kureba nkamenya icyo nakubwira, gusa kuva ijonjora ry’abakandida ribaho abo basakuza bamwe muri bo baranasakuje y’uko ngo komite y’amatora ibyo iri gukora atari byo. Ni ukuvuga ko komite y’amatora yatangiye gukemangwa na mbere hose, ni ukuvuga ko iyo amatora ayoborwa na komite y’amatora hari kuvukamo n’imvururu kuko bamwe bari biteguye ko byanga bikunda bagomba gutsinda.”

Ku bijyanye no kuba ababaze amajwi nta muntu uhagarariye Inteko Rusange berekaga niba koko izina basomye ari ryo ryanditse ku gapapuro katoreweho, Gatsirombo yirinze kuvuga impamvu nta muntu uhagarariye inteko rusange wari uhari, avuga ariko ko atumva impamvu hari abinubira ibyabaye kandi icyo gihe batarakigaragaje nk’ikibazo.

Ati, “Urumva komisiyo, niba nibuka neza uko yatangiye, yasobanuye uko amatora agenda hanyuma irabaza iti hari umuntu ufite ikibazo, nta wabajije n’umwe, amatora araba nta wabajije, amajwi arabarwa nta wabajijwe, abatsinda baratsinda nta wabajijwe, yewe habayeho na cocktail (ubusabane bwo kurya no kunywa) nta wabajije, ibyakurikiyeho nyuma ni bwo hatangiye kuza ibi ngibi.”

Gatsirombo avuga ko abandikiye minisitiri basaba ko ibyavuye mu matora bisubikwa “bacagaguye” ubumwe bw’abanyamuryango, ku buryo ubuyobozi bushya bw’uru rugaga bufite akazi gakomeye ko kongera kubaka ubumwe no guharanira ko abanyamuryango bose babwibonamo.

Ati, “Iyo group (itsinda) yanditse ibaruwa yacagaguye ubumwe kandi ni cyo bagamije, ni ukuvuga ko badatowe ntabwo bakwemera ko urugaga rukomeza kubaho.”

Iyo group ishaka gusenya urugaga igizwe n’abantu bahuriye ku ki? Abajijwe iki kibazo, Gatsirombo yasubije atya, “Aho sinamenya ikibahuza kuko ntabwo nzi uko babana mu buzima bwa buri munsi.”

Umva ikiganiro Gatsirombo yahaye Imvaho Nshya kuwa 2 Mata 2019.

Minisiteri y’Ibidukikije irabivugaho iki?

Umubyeyi Marie Josée ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Ibidukikije (MoE) ireberera umwuga w’abagenagaciro, yabwiye Imvaho Nshya ko ibaruwa isaba gusesa ibyavuye mu matora yashyikirijwe minisiteri, ikaba irimo gusuzumwa.

Ati “Iyo baruwa hari ibyo abanyamategeko ba minisiteri barimo bayirebaho ngo barebe ibivugwamo, bakurikirane muri ruriya rugaga rw’abagenagaciro, bababaze bamenye uko byagenze, basome n’icyo amategeko yateganyaga, ubwo rero minisitiri iki cyumweru ntahari, ari hanze y’igihugu, ngira ngo ubwo igisubizo nikiboneka uwasigariyeho minisitiri aragisinya abasubize.”

Komiye Nyobozi y’Urugaga rw’Abagenagaciro yatowe igizwe n’abantu 7 bayobowe na Perezida Dushimimana David, ikaba ifite manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa rimwe gusa. Ihererekanyabubasha ntiriraba.

Komite icyuye igihe yo yari igizwe n’abantu icyenda, aho imiterere y’inzego zigize urugaga (structure) yahindutse, imyanya imwe ikavamo ndetse hakiyongeramo imishya.

Abavugwaho kuba bagiye kuyobora muri manda ya gatatu kandi amategeko agenga imikorere y’urugaga atabyemera ni Munyabugingo Bonaventure na Ndabirorere Annick.

Munyabugingo yatorewe kuyobora ibijyanye n’ibiciro by’ubutaka ndetse n’ubushakashatsi (Land Reference Prices and Research), umwanya mushya, akaba yari asanzwe muri Nama y’Ubutegetsi (board member).

Naho Ndabirorere we yari asanzwe ari Umubitsi w’Urugaga (Treasurer), kuri iyi nshuro akaba yatowe ku mwanya wa Visi-Perezida.

Aya matora akemangwa ni yo ya mbere abaye kuva hashyizweho amategeko agenga amatora y’urugaga (Electoral Code) umwaka ushize, uru rugaga rukaba ruriho kuva mu mwaka wa 2010.

Madamu Irambona Liberata na mugenzi we mu gikorwa cyo kubara amajwi

Itsinda ry’abantu batatu bayoboye amatora

LEAVE A REPLY