Bugesera: Mu muryango wa Zigama Appollinaire bamaze iminsi bibasiwe n’urupfu rutunguranye, ibyabaye amayobora ku baturanyi be ni uko umwana wabanje gupfa na nyina wamukurikiye bapfiriye ku munsi umwe wo ku wa Gatanu, umugabo ndetse n’undi mwana we bararembye na bo.
Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha, mu Karere ka Bugesera, hashize igihe gito abaturanyi bawo bashyinguye abantu babiri bapfuye mu buryo benshi bavuga ko hari izindi mbaraga zitabonwa zaba zibyihishe inyuma.
Habanje gupfa umwana ku wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, nyina na we apfa ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020.
Zigama Appollinaire avuga ko habanje kurwara umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka 12, ajyanwa kwa Muganga. Hataramenyekana uburwayi afite yahise apfa.
Umugore we [Nyakwigendera] yagiye kuzana umurambo w’uwo mwana ngo ushyingurwe, mu nzira ataha na we aratsitara aragwa bituma ajyanwa mu Bitaro, apfa na we hataratahurwa uburwayi azize.
Abaturage bavuga ko ibyago byagwiririye uyu muryango byabateye ubwoba kuko ngo bwari ubwa mbere muri kariya gace hapfuye abantu bo mu muryango umwe mu gihe kimwe.
Mukarugema Venancie avuga ko urupfu rwa bariya bombi rwabaye amayobera, kuko bose bajyanwaga kwa Muganga bakarinda bapfa nta we uzi ikibahitanye.
Ati “Harabanje harwara umwana w’umuhungu baramuvuza kwa Muganga bamuburamo indwara yanga gukira. Umwana w’umukobwa wari wasigaranye na Se mu rugo, na we aba arafashwe, bajya kumuvuza na we bamuburamo indwara arapfa.”
Akomeza agira ati “Nyina yaje ahetse umurambo w’uwo mwana ageze mu nzira aratsikira aravunika. Tumaze gushyingura umwana na nyina bamujyana kumuvuza, ageze kwa Muganga i Nyamata agwayo, haba hapfuye umwana na nyina mu bihe bimwe.”
Hari imbaraga zitagaragara bivugwa ko zibyihishe inyuma
Zigama avuga ko mu rupfu rw’umugore we byavuzwe ko hari “abagore baryamana” (ibyo bita Ubutinganyi) hagapfa umuntu, gusa ngo nta bimenyetso bihari byagenderwaho babyemeza.
Amakuru atangazwa n’abaturanyi b’uyu mugabo avuga ko havuzwe byinshi nyuma y’izi mfu, harimo no kuba hari itsinda ry’abagore bakora butinganyi, ngo hagapfa umuntu wo mu muryango runaka.
Mukarugema na we avuga ko urupfu rwa bariya bantu bo mu muryango umwe rwabaye amayobera, gusa ngo mu majwi y’abaturage humvikanamo imbaraga z’imyuka itagaragara.
Ati “Ibyo bintu by’ubutinganyi twarabyumvise ko byabaye, ngo hari ishyirahamwe ry’abagore babikora hagapfa umuntu. Ni ibintu twumva ariko nta muntu uzi aho bikorerwa.”
Mukashyaka Anastasie na we avuga ko imfu z’abo mu muryango wa Zigama zatunguranye, ati “Si Corona (Covid-19), si Malaria,… bajya kwa Muganga bakababuramo indwara, byaratuyobeye.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Busasamana, avuga ko imfu za bariya bo mu muryango wa Zigama zabaye amayobera, ko iby’imbaraga zihishe inyuma yazo byavuzwe, ariko ko nta muntu wagaragaye abikora bityo ko nta n’uwabyemeza.
Avuga ko nk’abaturanyi bagomba kuba hafi uyu mugabo wasigaranye akana kamwe k’agahungu kugira ngo bamufashe kwakira ibyabaye.
Zigama Appollinaire kuri ubu na we aracyarwaye, aho ari kunywa imiti yakuye kwa Muganga ariko, avuga ko nta burwayi buzwi bamubwiye ko arwaye.
Avuga ko aterwa intimba no kuba yaragize ibyago bishoreranye ntihamenyekane imvano yabyo, ati “Niba hari ababyihishe inyuma bambabarira bakabireka kuko ntako batankomerekeje.”
Isooko: Umuseke