Muri iki kiganiro turibanda ku buzima bwihariye bwa Nduhungirehe, tuvuge ku nshingano ze Nshya, n’inzira ye mu bya politiki.
Olivier Nduhungirehe ni umugabo w’imyaka 40, ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi, afite umugore umwe Ingabire Virginie, n’abana babiri, umwe w’umukobwa w’imyaka 8, undi w’umuhungu ufite imyaka 7.
Amashuri abanza yayize mu Rwanda muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri Ecole Belge i Kigali. Kaminuza yize ibijyanye n’amategeko mu Bubiligi muri Université Catholique de Louvain, ari naho yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ishami ry’icungamutungo rijyanye n’imisoro muri Univerisité Libre de Bruxelles.
Nduhungirehe azwi cyane nk’umwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu kanama k’umutekano ku isi (UNSC) mu mwaka wa 2014, akaba ari na Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka rya PSD.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Izuba Rirashe, Ambasaderi Nduhungirehe avuga ku buzima bwe bwa politiki, ibyo azibandaho ubwo azaba atangiye imirimo yo kuba Ambasaderi mu Bubiligi, imibereho ye mu buzima busanzwe, akagira n’imana atanga ku rubyiruko rumufata nk’icyitegerezo.
Umunyamakuru: Mwatangiye ryari urugendo rw’ubuyobozi?
Muri 2004 naratashye mvuye kwiga mu Bubiligi, nahise njya kwigisha muri Kaminuza
ya INILAK, namaze ukwezi kumwe gusa, kuko nahise njya gukora muri Minisiteri
y’ubucuruzi n’inganda, aho nari umujyanama wihariye wa minisitiri ushinzwe guteza
imbere imari n’ishoramari [icyo gihe Minisiteri yari iyobowe na Prof Nshuti Manasseh]. Muri 2005 nagizwe Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri Murekezi wari uw’ubuhinzi, muri uwo mwaka nabaye umwe mu bagize akana gashinzwe kuvugurura amategeko y’ubucuruzi, ari
nako kashyizeho amategeko anyuranye nk’ashyiraho inkiko z’ubucuruzi, n’amategeko agenga ubukemurampaka mu by’ubucuruzi. Nyuma yaho gato ni bwo Inama y’Abaminisitiri yo mu kwa gatatu 2007 yansabiye kujya kuba umujyanama wa mbere muri Ambasade
y’u Rwanda muri Ethiopie, aha nahamaze imyaka itatu. Mu kwezi kwa gatanu 2010, Inama y’Abaminisitiri yansabiye kuba umujyanama wa mbere mu Muryango w’Abibumbye, i New
York, aho nakoranaga na Ambasaderi Eugene Gasana Richard. Mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwatorewe kuyobora akanama k’umutekano ku Isi, icyo gihe bangira Minisitiri mujyanama (niyo garade ya nyuma, mbere yo kuba Ambasaderi) nyuma rero mu mwaka wa 2015, inama y’abaministiri yangize umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imiryango
mpuzamahanga, nkorera muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Ubu rero ejo bundi mu mezi abiri ashize, Perezida wa Repubulika yansabiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu
Bubiligi, nzaba mpagararaiye kandi u Rwanda mu muryango w’ibihugu by’u Burayi (EU).
Ni ryari mwinjiye mu bikorwa bya politiki?
Nabitangiye kera; kera nkiri umwana mfite imyaka 16 niga mu mashuri yisumbuye, natangiye kwinjira mu mashyaka kuko papa wanjye ari umwe mu bashinze
ishyaka rya PSD. Kubera ko nakundaga politiki, nanjye najyaga mu myigaragambyo,
nkanakurikirana ibiganiro ba papa bagiranaga hagati yabo, biganisha ku mashyaka.
Dusobanurire neza; wajyaga muri mitingi z’amashyaka, wabikurikiranaga gute?
Icyo gihe inama nyinshi z’amashyaka zaberaga iwacu, kuko atari yemewe gukorera
mu Rwanda, bigatuma rero numva ibiganiro bagiraga byose. Na za mitingi ntangira
kuzitabira. Ndetse nanjye nari ndi mu myigaragambyo ikomeye cyane yabaye mu
kwezi kwa munani 1992 yo kwamagana guverinoma ya Nsanzimana Sylvestre.
Niyo myigaragambyo mu mateka y’u Rwanda yahuje abantu benshi. Iyo myigaragambyo twayikoreye ku Kimihurura, ahari ibiro by’umunyamabangawa MNRD (ubu hakorera
PRIMATURE). Narakomeje mu ishyaka, kugeza aho ejo bundi bantoreye kuba Visi perezida
wa mbere w’Ishyaka PSD.
Wigeze utekereza ko waba Ambasaderi?
Kera sinabitekerezaga, ariko uko nagendaga ninjira muri politiki na dipolomasi, byanyerekaga ko bishoboka. Gusa kera nkiga mu mashuri yisumbuye bigeze kutubaza icyo twifuza kuzaba cyo; [aseka] njyewe icyo gihe navuze ko nzaba Perezida.
Ni iki wagezeho ukumva ugeze ku nzozi zawe?
Aahaha (araseka) icyo kibazo kirakomeye; ariko kuba nkora akazi ka politiki kandi ari ikintu nakundaga, nibyo bintu numva nagezeho.
Mu rugendo rwawe ni iki wakoze ukumva kiguteye ishema?
Ni ibintu nka bibiri; icya mbere ni ibyo twakoze turi mu kanama k’umutekano ka LONI muri 2014, twabashije gutora umwanzuro tunemeza amahanga ko inyito ikoreshwa ari Jenoside
yakorewe Abatutsi. Murabizi ko ibihugu byinshi na Loni bavugaga ko ari Jenoside nyarwanda, ariko icyo gihe twabashije gutora imyanzuro tunakoresha iyo nyito ya
Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi biremerwa. Ni ikintu cyari kibaye ku nshuro ya mbere mu Muryango w’Abibumbye, kandi ubona ko cyari gikenewe cyane.
Icya kabiri ni uko twateguye inama ku gukumira amakimbirane, tureba inkomoko yayo muri Afurika, icyo gihe twasanze UNSC ishishikajwe no kohereza abagarura amahoro, no
kureba uko intambara yateye no kugarura amahoro, ariko twebwe tukumva icy’ingenzi
kiruta ibindi ari ukubanza gukumira inkomoko cyangwa imvano y’aho makimbirane.
Umuntu akurikije uko wagiye uzamuka mu buyobozi, ukaba ugeze ku rwego rwo kuba Ambasaderi, yakwibaza; ni irihe banga ukoresha?
Nta banga rindi, keretse gukora neza akazi ushinzwe no gukorana n’abandi.
Mukimara kumenya ko mwagizwe Ambasaderi, mwabyakiriye gute?
Narabyishimiye kubera ko nari nzamuwe mu ntera. Ariko ikindi nishimiye ni ukungira Ambasaderi muri Ambasade yo mu Bubiligi kuko ari imwe mu zikomeye, no kuba nzahagararira u Rwanda mu Muryango w’ibihugu by’Uburayi.
Ese ni gute wamenye ko wagizwe Ambasaderi?
Ni Minisitiri Mushikiwabo wabimbwiye. Reka tunavuge ku bijyanye n’inshingano nshya zo
guhagararira u Rwanda mu Bubiligi
Umuntu yakwibaza niba hari icyo uzi ku gihugu cy’u Bubiligi?
Mu bubiligi narahabaye, narahize. Nahamaze imyaka myinshi nka 11, ndahazi cyane. Ndi no mu Rwanda nigaga mu ishuri ry’Ababiligi. Usibye kuhaba, nanize imitegekere yaho
kuko nize amategeko. Hari Abanyarwanda benshi tuziranye.
Ubu muri ibi bihe ugizwe Ambasaderi mu Bubiligi, umuntu ni gute yasobanura
umubano w’u Rwanda n’ububiligi?
Umubano wateye imbere mu myaka ishize, hari ba visi minisitiri b’intebe babiri baje hano mu kwa mbere, Perezida wacu Kagame na we yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi
bahuriye i New York. Muri uku kwezi k’Ugushyingo hari abashoramari barenga 43 b’Ababiligi bari hano mu Rwanda, bashaka kuhashora imari. Ni igihugu gikorana byinshi n’u Rwanda, ubu rero umubano umaze imyaka myinshi umeze neza. U Bubiligi ni umufatanyabikorwa wa
gatatu wa Leta y’u Rwanda.
Igihe uzaba utangiye akazi hariya i Bruxelles, ni ibiki uzibandaho kurusha ibindi?
Nzakomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi urusheho kuba mwiza. Hari abana bavukiye hariya, abandi barahakurira batavuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda;
tuzashyira imbaraga mu kukibigisha, banitabire amatsinda ateza imbere umuco w’u Rwanda nko kubyina, n’ibindi. Tuzateza imbere ubucuruzi; nzahashyira ingufu nyinshi
kugira ngo Ababiligiri barusheho gushora imari mu Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda babashe gushora imari mu Bubiligi.
Mu bubiligi hari Abanyarwanda benshi; ni irihe jambo rya mbere uzababwira nuhagera?
Ubu biragoye kurivuga nonaha, ariko nzabanza mbabwire ubutumwa bwa Perezida Kagame azampa, ubundi njyewe numva tuzaganira ibyo gukunda igihugu.
Tuzi ko haba n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bo uzabasuhuza ubabwira ngo iki?
Nzababwira ko ari Abanyarwanda nk’abandi, hari mu nzu ya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi hitwa inzu y’u Rwanda. Nzababwira ko ari iyabo, batugane, tuganire. Hari abadafite
amakuru bafashwe bugwate n’amateka, nk’uko tuvuga ko hari Abanyarwanda bafashwe
bugwate na FDRL muri Kongo, na hariya barahaba. Ariko njyewe nzabegera rwose, tuganire kuko hari abadafite amakuru ahagije ku bibera mu Rwanda.
Ambasador nduhungirehe, haba hari umuntu ufataho icyitererezo mu buzima bwawe?
Uwa mbere ni Perezida Kagame, mufataho icyitegerezo muri byinshi mu miyoborere na politiki; urebye ibintu amaze gukora nyuma ya 94, nta muntu numwe utamufataho icyitegererezo. Ku rwego mpuzamahanga Martin Luther King nawe
mufataho icyitegererezo kubera ko yaharaniye impinduka no kuvanaho irondamoko, kandi
akabigeraho adakoresheje intwaro ahubwo akoresheje inzira y’amahoro…
Mu bice by’ubuzima busanzwe ni iki kigufasha kuruhuka?
Kubana n’umuryango wanjye; abana banjye batangiye kubaza ibibazo nkabasobanurira, gusohokana n’inshuti, nkunda kureba umupira w’amaguru, mfana ikipe ya Mukura FC [ubu
ndishimira kuba ihagaze neza cyane] hanze mfana ikipe ya Olympic de Marseille, mu
Bwongereza mfana Arsenal. Nkunda umuziki wo mu bwoko bwa Country (country
music) nkanakunda Reggae. Nakinnye umupira w’amaguru mu ikipe ya Jaguar icyo gihe nakinanye na Desire Mbonabucya na Ntare, njye nakigana kuri kane cyangwa gatandatu.
Nkunda umuziki w’u Rwanda cyane, nkunda umuhanzi King James, Teta Diana kubera ko anyibutsa ijwi rya Kamaliza. Aba Kera nkunda Masabo kubera ukuntu acuranga gitari, na Kamaliza, ariko abaririmba gakondo ubu nkunda Masamba na Sentore. Na Meddy ndamukunda.
Ni ryari wumva wambaye neza?
Akenshi nambara ikoti na karavati, kubera ko ndi umudipolomate, ntabwo njya mbona umwanya wo gutsapa [aseka cyane] nk’uko kera twabyitaga, ariko nko muri weekend nkunda kwiyambarira ikoboyi n’ishati y’amaboko magufi.
Ni ibihe biryo ukunda kurusha ibindi?
Kuva na kera, n’abantu barabizi, nkunda amashu cyane. Cyane cyane ibishyimbo birimo amashu, byajyana n’ubugari buri kumwe n’isosi bikaba byiza cyane. Mbikunda kuva kera
nkiri umwana.
Tugana ku musozo, muduhe ishusho y’umunsi wanyu wo ku cyumweru…
Akenshi tujyana n’abana koga, kujya gusura abantu, kujya ahantu hari imikino y’abana, ibintu byose nkora ku cyumweru byibanda ku muryango. Dusengera muri Kiliziya Gaturika.
Ni iyihe nama mwagira urubyiruko rubafataho icyitegererezo?
“Inama ya mbere ni ukwiga cyane, kandi bakiga amashuri menshi, kaminuza, Masters na dogitora. Icya kabiri bagomba kumenya ibibera ku isi, bagasoma ibinyamakuru bagasoma ibitabo, icya gatatu ni ukunoza akazi umuntu akora. Kandi ugakorana n’abandi.”
Ambasaderi Nduhungirehe avuga indimi eshatu; Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza. Yanagerageje kwiga Igifurama (gikoreshwa mu Bubiligi) avuga ko afite inyota yo kumenya Igiswahili.
Yageze mu bihugu byinshi; USA, u Bwongereza, u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholande, u Budage, u Buyapani (yagezeyo afite imyaka 4 kuko papa we
yari Ambasaderi), Afurika y’Epfo, Kenya, RDC, Uganda, Ethiopie, Israel, Misiri, Ghana, Algerie, Zambia, Turkie, Yemen, Koreya y’Epfo, Canada…
Yanditswe na Richard Dan Iraguha, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.