Kuva kuwa 7 Ukuboza 2021, imitungo yose ya Maj. Gen. Abel Kandiho ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikari muri Uganda iri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yafatiriwe.
Mu byo ashinjwa, harimo kuba we ubwe yaragize uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo byakorewe abanenga Yoweli Kaguta Museveni umaze imyaka 35 ategeka Uganda.
Itangazo rya OFAC – Ishami rishinzwe gucunga imitungo y’abanyamahanga muri Amerika – rivuga ko n’imitungo Kandiho afitemo imigabane nibura 50% ifatiriwe.
Amerika yafatiye ibihano nk’ibyo abayobozi 15 bo mu bihugu bitatu ari byo Uganda, Iran na Syria bashinjwa guhonyora amahame ya demokarasi mu buryo bukomeye.
Ivuga ko Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisikari muri Uganda (CMI), Maj. Gen. Abel Kandiho n’izindi ntasi akuriye bataye muri yombi banica urubozo abantu benshi.
Abakorewe ayo mabi ngo hashingiwe ku bwenegihugu bwabo, ibitekerezo byabo bya politiki cyangwa kunenga ubutegetsi bwa Yoweli Museveni, bafungwa hadakurikijwe amategeko.
Muri kasho za CMI, ngo bakorewe amarorerwa arimo gukubitwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubitishwa umuriro, ibi bibatera ibikomere by’igihe kirekire ndetse n’urupfu.
Muri uko gufungwa, abakorewe amahano ngo bafungiwe ahantu ha bonyine aho batemererwa kubonana n’imiryango yabo, inshuti n’abakabunganiye mu mategeko.
Itangazo rya Leta zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko Kandiho we ubwe hari aho yagize uruhare muri ibyo bikorwa bya kinyamaswa, ahata ibibazo izo mfungwa.
Uyu Kandiho asanzwe ashyirwa mu majwi n’u Rwanda mu guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda, aho benshi bavuze ko bakorewe iyicarubozo muri kasho za CMI.
Deparitoma ya Leta y’Amerika yavuze ko abo bayobozi babangamiye demokarasi mu matora Perezida Museveni yegukanyemo amajwi 58% muri Mutarama 2021.
Bobi Wine bari bahanganye mu matora, yagiye atabwa muri yombi we n’abayoboke be, ndetse mu Gushyingo 2020 abagera kuri 54 bishwe n’abasirikari n’abapolisi.
Bobi Wine wanze ibyavuye mu matora, yavuze ko abayoboke be bakomeje guhohoterwa na nyuma y’amatora, bamwe bagafungurwa barakorewe iyicarubozo.