Yabuze aho yakura uwamuciye ubugabo bwe, ngo na we akurikiranwe n’ubutabera anamusabe indishyi (Ifoto/Irakoze R.)

Niyomukiza Ramadhan avuga ko yaciwe igitsina, kandi ko umugore w’imyaka 38 wamukoreye ayo mahano acyidegembya we ashirira mu bitaro aho arembeye.

Gukatwa igitsina kw’uyu musore w’umwisilamu, w’imyaka 30, ubu byamuviriyemo ubundi burwayi bukomeye bwa kanseri yo mu maraso (Leukemia).

Niyomukiza avuga ko kugira ngo ibi bijye kuba yagiye gukiza mugenzi we wari wambuwe amafaranga n’umugore nawe w’umusilamukazi ni uko nyamugore afata amacupa afatanyije n’undi mugore bamuhuriraho bamukorera ibya mfura mbi, kugeza aho bamuciye igitsina.

Mu mwaka wa 2014, Niyomukiza yaburanye n’uyu mugore arega ko yamushahuye, nuko umugore akatirwa gufungwa imyaka itandatu, nk’uko impapuro yerekana zibigaragaza.

Gusa nyuma uyu mugore yaje kuburirwa irengero, Niyomukiza akavuga ko ubu yakomeje gusiragira yarabuze uwo baburanaga, we akemeza ko yatanze ruswa kugira ngo atorokeshwe.

Agira ati, “uyu mugore yari afunze ariko aza gutoroka abifashijwemo n’umugabo we kuko ari umuntu ukomeye. Ni ikibazo cya ruswa, yabaye umuntu undusha amafaranga.”

Niyomukiza avugana agahinda kenshi aka kababaro ke, ku buryo kuvuga ngo arangize interuro bimogora.

Avurirwa mu bitaro bya CHUK, muri Kigali, aho aba ategeye amaboko abahisi n’abagenzi ngo arebe ko yaramuka kabiri. Niyomukiza arya gusa ari uko hari abafasha abatishobora bamusuye, kuko imitungo yose yari afite yayimariye mu kwivuza.

Ku nkunga y’umugiraneza, Niyomukiza yajyanywe kuvuzwa hanze, muri Canada, ariko n’ubu agenda ajojoba kuko kugira ngo yihagarike bisaba kwifashisha imipira yashyizwemo n’abaganga kabuhariwe.

Umwaka ushize, ubwo ikibazo cye cyavugwaga mu itangazamakuru, Niyomukiza yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yandikira Umuvunyi n’izindi nzego zirimo umujyi wa Kigali, bose abasaba ko yahabwa ubufasha akavuzwa ndetse n’uwamukoreye ibyo akabihanirwa n’amategeko.

Muri uku gusaba ubufasha, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwaje kwandikira ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwezamenyo busaba ko yagenerwa inkunga mu buryo bwihuse.

Niyomukiza acigatiye amata yashyize mu gicupa cy’amazi, avuga ko arya ari uko hari umugiraneza yeretse iby’uburwayi bwe akamugirira impuhwe (Ifoto Irakoze R.)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’Umurenge yagize ati,  “Kubera ko uyu muturage avuga ko umuryango we ubarizwa mu Karere ka Gicumbi ariko hakaba hataraboneka amakuru ahagije yashingirwaho mu kumufasha kwegera uwo muryango, ndasaba ko Umurenge uba umufashije ku buryo bwihutirwa muri ibyo bibazo by’imibereho afite cyane cyane ubwishingizi mu kwivuza no kumufasha kubona aho yaba acumbitse.”

Iri cumbi Mukasonga yavugaga ariko, ntaryo Niyomukiza yigeze ahabwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwezamenyo bwabwiye Izuba Rirashe ko hataraboneka ubushobozi bwo kubakira uyu muturage, nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabisabye, ariko ko nibikunda bazamwubakira.

Gusa buvuga ko bwageneye amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000Rwf ) uyu Niyomukiza ngo ashake agashinga yiteze imbere, ariko Niyomukiza we yabwiye Izuba Rirashe ko nta buzima afite, icyo akeneye mbere ya byose ari aho kuba. 

Anagaragaza impungenge z’uko aramutse ahawe aya mafaranga nta yindi nkunga yazongera kugenerwa, bityo ko yahisemo kuyanga, agakomeza gusaba inkunga avuga ko yamufasha kongera kuba umuntu.

Asoza agira ati, “Nifuza ko hashakwa uyu mugizi wa nabi ngo ahanwe imbere y’Abanyarwanda bose nanjye mpabwe ubutabera kuko yanyishe ku manywa anyica urw’agashinyaguro, anyica urw’imbwa abantu bose babireba.”

Mu madosiye uyu Niyomukiza afite, inkiko nazo zigaragaza ko zashakishije uyu muntu ariko zikamuburira irengero (Ifoto Irakoze R.)

Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY