Bamwe mu babyeyi bafite abana b’abakobwa bageze mu kigero cy’ubwangavu, basigaye babajyana kubahesha imiti iboneza urubyaro kugira ngo birinde inda zitateguwe.

Mukakimenyi (si ryo zina rye) umwe muri aba babyeyi utashatse ko izina rye
rimenyekana, afite abakobwa babiri biga mu mashuri yisumbuye.

Mu buhamya bwe yagize ati “Mfite abana babiri b’abakobwa, bose biga mu mashuri
yisumbuye, kandi biga babayo. Iyo ndebye imyitwarire yabo bari mu biruhuko na bagenzi
babo bagendana, bimpa ishusho y’uko ku ishuri bitwara. Si n’ibyo gusa kandi, kuko isi
tugezemo yuzuyemo ibishuko byinshi. Abagabo basigaye bashuka abana b’abakobwa
batoya, ubwo wenda abasore mbakuyemo.

Iterambere n’ikoranabuhanga byaragutse, ku buryo utavuga ngo urabasha gukurikirana
umwana byuzuye umurinde ibishuko n’abamwangiririza ubuzima cyane cyane nk’abari
ku mashuri iyo. Njyewe rero nafashe icyemezo cyo kubanza kujyana abana
banjye kubateza agashinge k’amezi 3, mbere yo kujya ku ishuri. Mbikora buri gihe iyo bagiye kugenda, ndetse n’iyo bari hano mu rugo. Aho kugira ngo ejo bazagaruke batwite bananirwe no kurangiza kwiga maze usange ejo habo harapfuye, nahisemo kubafasha guhitamo icyabagirira akamaro. Usibye n’agashinge, abakobwa banjye mbapfunyikira
udukingirizo nkanabakangurira kudukoresha igihe cyose kugira ngo batazandura indwara
zandurira mu mibonano mpuzabitsina ugasanga ejo hazaza habo harapfuye.

Iyo abandi babyeyi bagenzi banjye babimenye baranseka. Ariko ntacyo bimbwiye kuko ibyago nahura na byo nta n’umwe muri bo wabimfashamo, kandi nzi neza ko na bo baba bashaka kubikora ariko isoni zikabatangira.”

Dr Uwiragiye Norbert, umuganga w’abagore mu bitaro bya La croix du Sud, bizwi nko Kwa Nyirinkwaya, avuga ko abangavu n’abakobwa bafata imiti yo kuboneza urubyaro bahura n’ingaruka zibishamikiyeho nk’izo abagore bahura na zo.

Bishatse kuvuga ko nta ngaruka zihariye z’ubuzima abangavu n’abakobwa batarashaka bahura na zo.

Dr Uwiringiye avuga ko bamwe mu bagore bakoresha uburyo bw’imisemburo harimo ibinini n’urushinge n’ubundi butandukanye ari bo bahura cyane n’ingaruka zibishamikiyeho (effets
secondaires).

Ngo zimwe muri izi ngaruka harimo ihindagurika ry’ukwezi k’umugore, kuva cyane
bidasanzwe, kubura imihango, umubyibuho ukabije, kunanuka bikabije n’ibindi.

Muganga avuga ko muri ibi bitaro badakunze kwakira abangavu n’abakobwa benshi bakeneye serivisi zo kuboneza urubyaro, ngo ariko hari bakeya bakira, cyane cyane abakobwa biga muri za kaminuza.

Gusa umwe mu bacuruza imiti muri za farumasi avuga ko abakobwa benshi n’abangavu
batajya gufata imiti yo kuboneza urubyaro mu mavuriro azwi, ngo ahubwo bahitamo kujya
kuyigura mu mafarumasi.

Yemeza ko yakira abangavu n’abakobwa bakuru batari bakeya baza kugura imiti yo kuboneza urubyaro, ndetse n’ibarinda gusama mu masaha 72 nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko imibare y’ubushakashatsi bwa RDHS bwakozwe muri 2010 ibigaragaza, mu Rwanda
6% by’abangavu bo mu byaro bari hagati y’imyaka 15 na 19 batangiye kubyara.

Mu mwaka wa 2012 kandi abangavu basaga 30 mu mashuri yisumbuye n’ay’uburezi bw’ibanze batwaye inda zitateganyijwe.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, inzego za Leta n’imiryango itandukanye ifite aho ihuriye
n’ubuzima n’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa bagiye impaka ku kibazo cyo gushyira udukingirizo mu mashuri yisumbuye.

Ibi bamwe babibonaga nk’igisubizo ku gufasha abangavu n’ingimbi kwirinda SIDA, ndetse no gutwara inda zitateguwe.

N’ubwo impande zitandukanye zitabivugagaho rumwe, Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburezi zahuriye ku gitekerezo cy’uko gushyira udukingirizo mu mashuri atari byo byihutirwa.

Izi minisiteri zombi zashyigikiye ko amasomo y’ubuzima bw’imyororokere yigishwa mu mashuri yisumbuye ndetse urubyiruko rukarushaho gufashwa kwitwara neza.

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, guhera muri Gashyantare kugeza mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2015 yakoze ubukangurambaga bwiswe “Nanze Gutwita” .

Ubu bukangurambaga bwari bugamije gukangurira abangavu n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda inda zitateganyijwe, bukaba bwaribanze mu mashuri yisumbuye.

Icyo abantu babivugaho…

Mugiraneza Léon w’imyaka 30: Mu Rwanda mu mwaka wa 2036 abaturage bazaba
benda kwikuba 2…Umugabo n’umugore bari kumwe bo bashobora kumvikana
ku bana bazabyara ariko abakobwa bo ntibabitekerezaho kandi bakora imibonano
mpuzabitsina idakingiye. Ibyo bituma babyara abana batateguye mu buryo butunguranye…Njyewe mbona bajya babaha iyo miti mu buryo bworoshye..Umuco waracitse ni yo mpamvu tugomba kureba ibiduteza imbere.

Donatien Niyonzima w’imyaka 28: Umuntu wese ukora imibonano mpuzabitsina
kandi akaba adafashwe n’idini cyangwa indi myemerere agomba kuringaniza imbyaro.
Umugore ufite umugabo se niba atinya kubyara mu buryo bumutunguye, udafite umugabo ni we wemerewe gutungura kandi akora ibyatuma atungurwa nk’uwashatse? Keretse umukobwa cyangwa umwangavu utajya akora imibonano mpuzabitsina. We ntibimureba ni nk’uko ma masera bitamureba.

Mukamanzi Léonille w’imyaka 41: Njyewe mfite abakobwa biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abarangije. Nta n’umwe wigeze abyara, kandi nta bwoba mfite ko bizababaho. Impamvu ni uko nizeye uburere bwabo…nabareze neza, mbatoza umuco no kunyurwa.
Njyewe sinshyigikiye ibintu byo kujya muri ONAPO ku bakobwa batarashaka, ese
ubundi umuntu aboneza urubyaro atazi ko anabyara? Reka ibyo ni amahano.

Murekatete Aliane w’imyaka 21: Byose biterwa n’umutima w’umuntu. Nkanjye sinafata
iriya miti, nta bwoba bwo gusama mfite kuko sinishora mu mibonano mpuzabitsina
idakingiye. Ariko ku mukobwa uhura na yo buri gihe, aho kwangiriza ubuzima bwe
yabifata da.

Yanditswe na Marie Anne Dushimimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY