Abanyeshuri biga ubukanishi mu Ishuri ry’imyuga rya EMVTC Remera mu Mujyi wa Kigali baherutse guterateranya imodoka mu byuma bishaje, baremeza ko hari n’icyizere cy’uko bazagera aho bakora iyabo.
Ibi kandi babihuriraho n’Umuyobozi wabo, Nshimiye Jacques, washinze iri shuri, uvuga ko ajya kuritangiza yabonaga byazashoboka ko u Rwanda rwazakora imodoka yarwo 100%.
Mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Uganda ni cyo gihugu cyakoze 100% imodoka yiswe ‘Kiira EV’ ikaba yarakozwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Makerere.
Aba banyeshuri ba EMVTV Remera bavuga ko bishoboka ko na bo bazabigeraho nubwo ngo hakiri byinshi byo gukorwa kuko ngo mu Rwanda bakibura ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru ku buryo bashongesha ibyuma bakabikoramo ishusho bashaka.
Hakizimana Eric avuga ko urwego bagezeho bashobora gufata moteri y’imodoka yashaje itagikora bakayisubiramo ikongera igakora neza, dore ko baherutse kumurika imodoka bateranyije.
Yagize ati “Twagiye dufata ibyuma bishaje hirya no hino aho biba byajugunywe maze tugenda tubihuza dukoramo iyi modoka kandi iragenda neza nta kibazo. Kuba ibi twabishobora rero n’imodoka twayikora ni uko gusa nta bushobozi twari twagira bugaragara, ariko uko abaterankunga biyongera tuzanakora imodoka yacu mu Rwanda.”
Hakizimana avuga ko bagirwa inama n’inzobere mu bukanishi bari mu Rwanda ndetse no hanze ku buryo babavunguriraho ku bumenyi bafite, aho n’abize mu mashuri y’ubukanishi akomeye mu Burayi no mu Karere.
Usibye kuba aba banyeshuri bashobora guterateranya ibyuma bishaje bagakora imodoka, ngo bashobora kandi no gusana imodoka ishaje bakayiha ishusho nshya bitewe n’uko nyirayo ayifuza.
Nshimiye Jacques wize ibya tekiniki akaba amaze imyaka 16 muri uyu mwuga, avuga ko bafite intego itoroshye biyemeje ariko ngo byose bigenda buhoro buhoro kandi bakaba hari ibyo bagezeho mu gihe gito byerekana ko hari n’ibindi birengeje bashobora kugera kuko bafite ubushake.
Yagize ati “Nkururikije urwego tugezeho, gukora imodoka yacu bwite byakabaye bitanashoboka ahanini ugendeye ku mateka, aho abantu bumvaga ko ibya tekinike byigwa n’abantu bananiwe ishuri.”
Nshimiye avuga ko icyo yakoze ari ugukundisha tekinike abakiri bato kuko ngo inararibonye zo mu Rwanda ziba zibereye mu magaraji aho zinjiza amafaranga menshi, ariko ngo ntibita ku rubyiruko.
Akomeza agira ati “Dufite umushinga wo gukora imodoka yacu ikorewe 100% hano mu Rwanda. Biriya twakoze twifashishije ibyuma bishaje tugakora imodoka ni nk’imfashanyigisho ari yo ivamo guhanga kuko nkunda kwereka abanyeshuri ko gukora imodoka bidakomeye.”
Uyu mugabo w’imyaka 34 avuga ko ubu abanyeshuri be bagenda bavumbura byinshi birimo nko kuba imodoka bateranyije bashobora kuyatsa batayirimo, ndetse ngo bari kunoza neza uburyo imodoka ishobora kugenda nta mushoferi uyirimo.
Nshimiye avuga ko agenda yegera abahanga batandukanye barimo abakoze mu nganda zikomeye nka Prof. Silas Lwakabamba wakoze muri Mercedes Benz n’izindi nararibonye zo mu Budage ku buryo abona ko hari icyizere cya tekenike mu Rwanda.
Nubwo bafite ubushake ariko ngo imbogamizi zikomeye bahura na zo zirimo amakoko akiri make kubera ko ibikoresho bihenze, ndetse ngo no gudaha agaciro uyu mwuga bivamo kuba n’abatekinisiye bahari mu gihugu badafite ubushake bwo guhanga ibishya.
Ishuri ry’imyuga rya EMVTC Remera rimaze gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 200 barimo bamwe bakora mu magaraji atandukanye hirya no hino mu Rwanda, ndetse hari n’abo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda baza kwihugurira muri iri shuri.
Yanditswe na Elisée Mpirwa, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.