Niba hari ibitaro byo mu Rwanda bikomeje guhabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga ni Baho International Hospital.
Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yanenze bikomeye imyiregurire y’ibi bitaro biherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali bivugwamo kwakira nabi ababigana.
Uti byifashe bite!
Uwitwa Ori (@oruzibiza) agire atya avuge ko mu gihe cy’iminsi irindwi gusa ibi bitaro byakoze misdiagnosis eshatu, ni ukuvuga kugupima bakakubwira ko urwaye indwara runaka kandi atari yo urwaye.
Nk’aho ibyo bidahagije, Ori ashize amanga yongeyeho ko ibi bitaro byugarijwe n’umwanda muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus, aho isuku ikwiye kwimakazwa.
Ubwo ariko kunenga ibi bitaro bikaba byatangijwe na Lucy Nshuti Mbabazi, abandi baza bamwunganira bagaragaza akababaro kabo.
Nta kurya umunwa, Lucy Mbabazi yagize ati, “Baho Hospital is such a trifling place!”, bishatse kuvuga ngo Ibitaro bya Baho biraciriritse cyane.”
Baho Hospital is such a trifling place!
— Lucy Nshuti Mbabazi (@LucyMbabazi) July 10, 2021
Lucy yakoze hasi yibutsa benshi ibuye. Muri bo hakabamo uwitwa Miche Byus wavuze ko ibi bitaro bifata nabi abarwayi; uhawe serivisi yamara no kwivuza agasanga ibijyanye no kwishyura na byo ari ibintu birimo inzira ivunanye.
I totally agree with you Lucy. Especially when it comes to receiving patients. Their billing process is ridiculous and lengthy- the basics….their doctors- maybe one that I trust. Often, I leave confused, seeking a second opinion. @RwandaHealth @BahoIntHospital @RwandaMedicalAs
— Miche Byus (@michebyus) July 10, 2021
Uwitwa Ndahiro Derick yunzemo, avuga ko we mu minsi ishize hari umurwayi bahajyanye ariko baza kuhamukura kubera kwakirwa nabi; aza kwandikira ibi bitaro kuri email abimenyesha ko serivisi zabyo zitanoze ariko ‘bimurya seen’.
It’s not even a month ago, when my relative got admitted there but we decided to walk away from there due to poor services they provided as a matter of a fact , I emailed their staff , I guess they left me to respond to myself
— Ndahiro Derrick Alter (@EarlNdahiro) July 11, 2021
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije abonye ubu butumwa bucicikana kuri Twitter bwamagana ibi bitaro, ntiyaburengeje ingohe. Yashushe nk’uhumuriza benebwo.
Yabamenyesheje ko Minisiteri ayoboye yabonye impungenge zabo; abizeza ko igiye gucukumbura ibibazo bagaragaje mu gihe cy’amasaha atarenze 48.
#Rwanda MoH, complaints well noted .Quick assessment will be conducted in 24-48 hours by MOH Quality assurance team.Full support to patient centered care approach ! https://t.co/aIHMf91IQp
— Dr. Ngamije Daniel (@DrDanielNgamije) July 10, 2021
Janvier Munyaneza ushinzwe Itumanaho mu Bitaro bya Baho International Hospital, nta kuzuyaza yahise atangaza amagambo yarakaje Clare Akamanzi uyobora RDB.
Mu nkuru ya The New Times kuri iki kibazo, Janvier yasobanuye ko nka Baho batunguwe no kunengwa kw’ibitaro byabo ku mbuga nkoranyambaga mu gihe bazi ko batanga serivisi zinoze.
Janvier kandi yahakanye ko nta murwayi wagannye ibi bitaro ngo abwirwe ko arwaye indwara atarwaye (misdiagnosis), nk’uko byari byagarutsweho kuri Twitter.
Uyu yongeyeho ko nyuma yo kubona ibyo ku mbuga nkoranyambaga, Baho yaganiriye n’abaganga bayo ngo yumve niba icyo kibazo cyarigeze kibaho, ariko abaganga bose n’abandi babajijwe bakavuga ko bitabayeho.
Yunzemo ko nta kibazo cy’umwanda kirangwa muri ibi bitaro kuko ngo byakira cyane abarwayi b’abanyamahanga, bityo isuku ikagirwa nyambere.
Ibi byabaye nko gukoza akati mu ntozi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yahise yandika kuri Twitter ko ababajwe cyane n’ibisobanuro bya Baho, ngo kwihagararaho mu mafuti ntibiteza imbere umuco wo kwakira neza abakugana.
Akamanzi yavuze ko ibi bitaro bitakabaye byihagararaho ngo bihakane amakosa yagaragajwe, ahubwo byakabaye biharanira gukosora ibitagenda.
I am very disappointed by the defensiveness of Baho hospital in this article. How will you change if you can’t even be humble enough to take feedback or comment after thoroughly investigating the complaints. This false confidence isn’t good for service delivery. https://t.co/LtDndehDeg
— Clare Akamanzi (@cakamanzi) July 12, 2021
Yongeyeho ko abatanga serivisi badakwiye kumva ko ari bo biha amanota, ko bakwiye gutega amatwi ibivugwa n’ababagana kabone n’iyo yaba ari umurwayi umwe utanyuzwe.
Service providers should always remember that it doesn’t matter what you think of yourself; what matters is what customers think of you. Even one complaint is one too many and should be taken very seriously. Let’s all strive for excellence in service delivery. https://t.co/9hxDiOTzmE
— Clare Akamanzi (@cakamanzi) July 12, 2021
Ibitekerezo bya Akamanzi byakiriwe neza n’abamukurikira kuri Twitter barimo Karangwa Sewase wavuze ko RDB n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) bakwiye gukomeza kuvugutira umuti ibibazo bikigaragara by’imitangire mibi ya serivisi.
Hari abandi buririye kuri ubu butumwa bya Akamanzi, batangira gutunga intoki ibigo nka MTN bavuga ko na byo bitita ku bitekerezo by’abakiliya babyo banenga serivisi bahabwa.
Yanditswe na Janvier Popote