- Icugutu ni igikoresho gakondo cyitabazwa ahanini mu gutwara imizigo mu buzima bw’abatuye mu cyaro
- Biragoranye cyane muri iyi minsi guca iryera kiriya gikoresho, n’aho kigaragara, ubu ni ‘imali ikomeye cyane’ ku bagifite
- Hari abemeza ko bagizwe abagabo n’icugutu
- Udafite hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 n’ibihumbi 50 nta cuguti wabona
- Polisi yemeza ko ibicugutu nta kibazo na kimwe biteza
Mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’u Rwanda ni hamwe mu hakigaragara ibicugutu, abaturage bavuga ko bibafatiye runini mu iterambere ryabo rya buri munsi iwabo mu cyaro.
Icugutu riba ryubatswe kuri 98% n’ibiti, 2% ni imisumari n’utundi twuma duhuza ibyo biti nk’uko bisobanurwa n’abarikoresha.
Iki gikoresho ukirebeye kure ushobora kucyitiranya na moto gusa cyo nta moteri kigira, mu kugenda kwacyo hitabazwa imbaraga z’umubiri za nyirikugitwara.
Icyo gikoresho mu giturage cyitabazwa mu bwikorezi bw’ibintu bitandukanye birimo imyaka nk’amasaka, ibigori, ibirayi, amashu n’indi myaka, gikoreshwa kandi ahanini mu mirimo y’ubwubatsi aho usanga gipakirwaho amatafari.
Abagikoresha icugutu bavuga ko rifite ubushobozi bwo kwikorera imizigo iri hagati y’ibilo (Kg) 200 na 350.
Bijyanye n’iterambere igihugu kirimo kuva mu myaka 21 ishize, ibicugutu byigeze kuza ku isonga mu koroshya ubuhahirane bw’abaturage by’umwihariko abatuye mu cyaro, ubu ahenshi byasimbuye n’amagare gusa hari abaturage bakibikoresha n’ubwo bumvikanisha ko na bo bafite ubushobozi bwo kugura ayo magare.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyanyarukiye mu bice by’icyaro by’Uturere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu; ahakoreshwa cyane ibicugutu maze abaturage mu ngeri zinyuranye bahamya bunganirwa cyane n’icyo gikoresho mu mirimo itandukanye bakora bityo bikabasha kwihuta mu iterambere ryabo.
Mulindangabo Innocent afite imyaka 33, atuye mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze, ni umugabo wubatse; afite umugore n’umwana akaba by’umwihariko amaze imyaka 7 atwara buri munsi icugutu aho ngo aba aharanira iterambere ry’umuryango we, uyu mugabo agaragaza impamvu yatumye ahitamo gukoresha icugutu muri aya magambo.
“Nari ngamije kumvira ubuyobozi bwacu; nkiri umusore bahoraga batubwira ngo ‘muvane amaboko mu mifuka mukore ntimukibe’ ubwo rero nanjye nahise mbyaza umusaruro amahirwe nari mfite yo kuba nzi gukora igicutu maze mpita ndikanika ngira ngo rijye rimfasha mu buzima mfite, rimpe imibereho mbese!”
Mulindangabo akomeza avuga ko kugira ngo abashe gukora igicugutu cye byamugoye kubera ko ngo byamusabaga amafaranga ibihumbi 18 mu gihe nyamara ngo ntayo yari afite.
Agira ati “Nabonaga amafaranga make nkayabika bwacya nkagura ipine, ejo bundi nkagura urubaho gutyo gutyo! Nyuma y’amezi make naracyujuje (igicugutu) maze amafaranga cyantwaye ngihanga nyinjiza mu kiraka cy’umunsi umwe nahise mbona.”
Imbarutso y’iterambere rya benshi
Mu buhamya butangwa n’abaturage bacye bagikoresha ibicugutu mu bice batuyemo, iyo muganira bakwereka ibikorwa byinshi bitandukanye by’iterambere bavuga ko bagejejweho no gukoresha ibicugutu.
Mulindangabo avuga ko yabashije kubaka anazana umugore kubera icugutu. Yatembereje umunyamakuru muri imwe mu mirima yaguze maze anerekana amatungo magufi amaze kwigurira kubera gukoresha igicugutu.
“Mbona ntacyo ntazageraho kubera iyi mali [icugutu] yanjye; ubu intumbero mfite ni ukugura inka mu minsi mike, ikindi kandi numva nzashirwa ari uko nguze imodoka, rwose mbona icugutu ryanjye rizangeza kure kuko aho ndi ubu ni ryo rimaze kuhangeza.” Uko ni ko Mulindangabo avuga.
Niyonsaba utuye mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze yahamirije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mu myaka atibuka neza yamaze atwara icugutu ryamufashije kwizigama miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda none magingo aya aza ku ruhembe rw’abakire bo mu gace atuyemo.
Aragira ati “Sinkubeshya pe! Icugutu ryansigiye miliyoni; narikoreshaga ibiraka by’ubwikorezi bakampa amafaranga nkagenda nyazigama gahoro gahoro maze amaze kuba miliyoni ndavuga nti ‘uwareba icyo nkora’, nahise nyoboka iy’ubucuruzi nuko nyuma ndarongora ubu nta kibazo mfite.”
Byukusenge Andereya, umuturage utwara icugutu mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, agira ati “Benshi ntibashobora kubyumva ariko twe dutwara ibicugutu ni twe ba mbere bari muri ya gahunda yo kwigira; tubona amafaranga kandi ntituyapfusha ubusa, niba mbonye ibihumbi 15 ndahita nyajyana mu ishyirahamye kugira ngo azangoboke nimpura n’akabazo.”
Hagabimana Eugene, utwara icugutu mu gasantere ka Mahoko mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, we avuga ko “ubu ntabwo nshobora gusabiriza cyangwa nkiba iby’abandi, ntibishoboka! Mfite akazi, icugutu ryanjye rimfatiye runini, icyo nkeneye cyose ribasha kukimpa ubundi ubuziama bugakomeza.”
Imbogamizi
Abatwara ibicugutu babwiye iki kinyamakuru ko ‘akenshi’ imbogamizi bahura na zo zishingiye ku miterere y’ibicugutu byabo nk’iyo ngo bihuye n’ikibazo bikeneye gusanwa cyangwa iyo bifuza guhanga ibindi bishya.
Umwe agira ati “Birahenze kandi biragoranye kubona igiti kigondamye twita ‘ifarasi’ ari na cyo gituma tubasha gupakira bintu ku cugutu, kubera ko ari cyo tuzirikaho imizigo.”
“Ubundi bisaba kugihiga mu biti bigenda bigondama mu ishyamba; ushobora kuzenguruka ishyamba ry’umurenge wose utarabona kiriya giti bigatuma icugutu iyo ripfuye uhitamo kuribika kuko ntacyo warikoresha ridafite ifarasi.”
Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi wa polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye Izuba Rirashe ko ibicuguti ntakibazo biteza mu muhanda aho bikoreshwa.
Ati “Kugeza ubu ntabwo byari byagaragara ko ibicuguti biteza impanuka.”
Spt Ndushabandi asobanura ko umuntu utwaye igicugutu ari mu muhanda abarwa nk’umunyamaguru bityo ko ngo aba akwiye kugurikiza amategeko yose agenga ikoreshwa ry’umuhanda, asaba abakoresha ibicugutu kwambara imyambaro iriho ‘utugarurarumuri’ ndetse ntabyo bakabishyiraho utwo tugarurarumuri tugira ngo birinde impanuka zishobora kubaho nijoro.