Compaoré (ibumoso) na Sankara

Blaise Compaoré uherutse gukatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose yasabye imbabazi abagiriwe nabi ku butegetsi bwe bose.

By’umwihariko yavuze ko asaba imbabazi abikuye ku mutima umuryango wa Thomas Isidore Noël Sankara yahiritse ku butegetsi, nk’uko tubikesha Al Jazeera.

Ati, “Ndasaba imbabazi abaturage ba Burkina Faso kubera ibikorwa byabaye ku butegetsi bwanjye, by’umwihariko umuryango w’umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti yanjye Thomas Sankara.”

Ubu butumwa busaba imbabazi bwa Compaoré, bwasomwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso Lionel Bilgo.

Compaoré yayoboye Burkina Faso kuva mu 1987 kugera muri 2014 ubwo yakurwagaho n’imyigaragambyo y’abaturage.

Muri Mata 2022, urukiko rwamukatiye gufungwa burundu adahari, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare mu rupfu rw’uwamubanjirije ku butegetsi Thomas Sankara.

Uwahoze ari umuyobozi w’umutekano wa Compaore Hyacinthe Kafando, na we yahamijwe icyaha akatirwa na we igifungo cya burundu.

Bombi mbere bari bahakanye kugira uruhare mu rupfu rwa Sankara.

Compaoré kuri ubu ati, “Ndemera amakosa kandi ndicuza mbikuye ku mutima imibabaro n’ibihe bibi abantu batandukanye bahuye na byo ndi ku butegetsi, ndasaba imiryango yabo kumbabarira.”

Compaoré w’imyaka 71 yahungiye muri Côte d’Ivoire aho aba kuva ahiritswe ku butegetsi muri 2014.

Muri uku kwezi yasubiye muri Burkina Faso ku butumire bwa Lieutent-Colonel Paul Henri Sandaogo Damiba uyobora iki gihugu, ntiyatabwa muri yombi.

Damiba yamutumiye mu byo yise ubwiyunge bw’igihugu, ariko imiryango ya sosiyete sivile ibyamagana ivuga ko ubwiyunge budasobanuye kwimakaza umuco wo kudahana.

Sankara yishwe arashwe mu 1987 amaze ku butegetsi imyaka ine gusa, araswa n’umukomando wari wahawe iyo misiyo.

Sankara yari amaze iyo myaka ine yamagana gahunda zitandukanye z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, avuga ko abanya-Burkina Faso bagomba kwihitiramo ahazaza.

Yari yakuye Burkina Faso mu bihugu bikorana na Banki y’Isi, avuga ko inguzanyo zitangwa n’iyi banki zigumisha abazifata mu bukene.

Yanasabye ibihugu by’Afurika kutishyura amadeni bibereyemo ibihugu bikomeye avuga ko abahawe ayo madeni ari abashyizwe ku butegetsi n’ibyo bihugu.

Compaoré yahiritse Sankara, yongera gutsura umubano n’ibyo bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari FMI.

Ubutegetsi bwa Sankara

Ababyeyi ba Sankara bifuzaga ko aba umupadiri, ariko arabyanga ahitamo igisirikari.

Agahuza igisirikari no guhirimbanira uburenganzira bw’Abanyafurika yamagana ubukoloni.

Mbere yo kuba Umukuru w’Igihugu yabanje kuba Minisitiri w’Intebe, umwanya yashyizweho na Perezida Jean-Baptiste Ouédraogo muri MUtarama 1983.

Byamufunguriye amarembo amuhuza n’izindi mpirimbanyi z’uburenganzira harimo Fidel Castro wamamaye muri Cuba ndetse na Samora Machel wo muri Mozambique.

Umubano yashakaga gutsura n’abo bagabo ntiwashimishije Perezida Ouédraogo.

Byaviriyemo Sankara kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, afungirwa iwe mu rugo.

Yagejejwe ku butegetsi na kudeta yahiritse ubutegetsi bwa Ouédraogo, kudeta yari iyobowe na Blaise Compaoré, ari na we waje kumuhirika.

Akigera ku butegetsi Sankara yatangaje gahunda yo kurwanya ruswa, kurengera ibidukikije arwanya ubutayu.

Igihugu cyitwaga Haute Volta, nta kuzuyaza yagihinduriye izina acyita Burkina Faso, bisobanuye igihugu cy’abantu b’inyangamugayo.

Yashyizeho politiki yo kwishakamo ibisubizo, kongera umusaruro w’imbere mu gihugu, arwanya cyane amadeni y’amahanga.

Nyuma yo kumuhirika, Compaoré yatangaje ko Sankara yari amaze kuzambya dipolomasi atakibana neza n’u Bufaransa na Côte d’Ivoire.

Batatu mu bagize uruhare mu rupfu rwa Sankara bakatiwe gufungwa badahari, abandi umunani bakatirwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 3 na 20, abandi 3 bagirwa abere.

Muri 2015 umwe mu bavoka ba Mariam, umupfakazi wa Sankara, yatangaje ko Sankara yarashwe amasasu asaga 12.

LEAVE A REPLY