Jean Bedel Bokassa, umutegetsi wanditse amateka akomeye, y’ubutwari n’ubugwari, ubuhanga n’ubugoryi nka Perezida n’Umwami w’Abami wa Santarafurika, wafashe ubutegetsi ahiritse mubyara we, agasangira abagore na Perezida w’u Bufaransa Valerie Giscard d’Estaing, akavugwaho kurya abantu, umugabo wakoresheje ibirori byo kwiyimika nk’umwami w’abami wa Santarafurika bigatwara amafaranga akubye kabiri ingengo y’imari y’igihugu, mu muhango yatumiyemo abayobozi batandukanye ku Isi bose bakanga kumwitaba, kuko yagaragazaga amashagaga nk’ay’umwana w’ingimbi.

Jean Bedel Bokassa washeshe Inteko Ishinga Amategeko avuga ko abadepite ari abantu b’imburamukoro, agasesa Guverinoma, agahagarika Itegeko Nshinga, buri uko yabyukaga yumva ashaka guhindura ibintu yarabihinduraga, yitwaje ahanini ubuhangange yari yarakuye mu gisirikari cy’u Bufaransa.

Jean Bedel Bokassa wasezeye muri Gatulika agahinduka Umusilamu bitamuvuye ku mutima ahubwo agambiriye kubona inkunga za Col Muammar Gaddafi wayoboraga Libiya, akaza kongera kuba Umukilisitu nyuma y’aho Gaddafi atamuhaye ubufasha yari yamwijeje.

Jean Bedel Bokassa wishe abo batabyumva kimwe barimo Alexandre Banza wamufashije gufata ubutegetsi, akabangukirwa cyane no kwica ibiganza bye bijejeta amaraso imyaka myinshi, ariko nta kitagira iherezo.

Abanyeshuri 100 yishe baramuhagamye ubutegetsi bwe babugeza mu manga,  yambarira incabari aho yambariye inkanda, abangavu n’inkumi bamutunga intoki mu rukiko bamwibutsa uko yishe bagenzi babo n’amaboko ye we ubwe.

Mbere yo gupfa yiyimika nk’intumwa ya 13 ya Yesu. Iyi ni inshamake y’iyi nkuru mugiye kugezwaho nanjye Janvier Popote.

LEAVE A REPLY