Umuhanzi Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, arateganya gusohora indirimbo zivugira ku buzima busanzwe bw’imbere mu gihugu.
Bosebabireba avuga ko imishinga yo gukora izi ndirmbo ayigeze kure, ko ubu amaze kurangiza kwandika ebyiri muri zo, kandi ko azazisohora mu gihe yita icya “vuba cyane”.
Bisa nk’ibitangaje, muri izi ndirimbo harimo iyitwa “Icyo Ni Iki Cyabonetse” ivuga uko indaya zo mu Rwanda zifite amahoro n’umutekano, bitari ibyo Yesu atanga.
Bosebabireba uhora mu ntonganya za hato na hato n’idini asengeramo rya ADEPR, najya gusohora izi ndirimbo, avuga ko kuri iyi nshuro nta muntu n’umwe azabigishaho inama cyangwa ngo babijyeho impaka.
Uyu muhanzi yemeza ko yamaze gufata iki cyemezo cyo kuzazishyira hanze, ngo yumva umutimanama we ubimuhatira nta rubanza umuciriye.
Yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko iri ari ibanga akimeneye mu buryo atari yateguye, ko nta wundi yigeze abiganirizaho.
Yagize ati, “Hari ibindi bintu numva naririmba atari iby’Imana. Narabitangiye kandi byo ntawe tuzabijyaho impaka, nk’ubu mfite indirimbo yitwa “Rwanda Rwiza” ndanayifite itavuga Imana ivuga u Rwanda, ndimo ndenda no gukora indi ivuga ku mahoro ariko ntavuga amahoro atangwa n’Imana kuko yo turayafite abantu bamenye Imana barayagira, njye noneho ndashaka kuvuga ku mahoro mahoro asanzwe atungwa n’abantu, n’abasinzi bayafite, n’indaya ziyafite.”
Bosebabireba muri politiki
Bosebabireba aca amarenga ko nyuma yo kubona ko ari umwe mu bahanzi bavuga bikagera kure noneho ko agiye kuririmba indirimbo zinakomoza kuri Politiki.
Avuga ko muri izi ndirimbo ze nshya azaba avugamo amagambo ngo “Ni Iki Cyamamaye”, aho azaba akomoza ku buryo igihugu cy’u Rwanda cyamamaye mu mahanga rubikesha ubuyobozi bwiza rufite.
Ati “Mba numva naririmba indirimbo z’Amahoro, z’umuco, mfite indirimbo numva nenda kuzaririmba ivuga ku gihugu n’ubwiza bwacyo. Byo birampata nagiye mbona ko iterambere rimwe na rimwe no kuvuga ngo twateye imbere tubona umugisha, ntabwo tubishyira ku Mana gusa, yakoresheje n’abantu.
Kuba uri mu gihugu gifite amahoro, gifite umutekano, ni byo biguha kubona uko ugenda ukagenda uzi ko abo usize ari amahoro, ukajya aho ugiye ufite umutuzo, ugakora umuziki uziko nta wuri bukurare hejuru, ibyo bintu ni byiza numva ko hari impinduka ngomba kuvuga. Ibyo na byo ngiye kubiririmba nka Theo njye mba numva uwo ari nk’umutwaro.”
Muri iki kiganiro twagiranye, Bosebabireba avuga ko ubushobozi bukimubereye imbogamizi, agaragaza ko uwabimufashamo yaba amuvunnye amaguru izi ndirimbo zigasohoka vuba.
Nyinshi mu ndirimbo za Theo zigaruka ku buzima bubi avuga ko yanyuzemo, aho aririmba ahumuriza abantu ababwira ko ibigerageze banyuramo bizashira.
Ubu ari gukora alubum ye ya cyenda, ari gukorera amashusho. Imwe mu ndirimbo ze aheruka gusohora harimo iyitwa “Bazaruhira Ubusa”.
Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.