Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyatangaje inkuru y’urupfu rw’umuyobozi wacyo, Bosenibamwe Aimé.
Bosenibamwe yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi azize uburwayi, nk’uko NRS yabihamije kuri Twitter.
*INKURU IBABAJE*
N'Umubabaro mwinshi, turabamenyesha ko kuri uyu wa Gatandatu, 23 Gicurasi, Uwari Umuyibozi Mukuru wa @nrs_rwanda Aimé BOSENIBAMWE yitabye Imana. Abakozi, Inshuti n'umuryango dufatanye muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira. pic.twitter.com/OP7oNiYNDS— NATIONAL REHABILITATION SERVICE (@nrs_rwanda) May 23, 2020
Imirimo yagiye akora
1999-2000: Umwarimu muri EAV Kibuye
2000-2001: Umwarimu muri EAV Kibungo
2001-2002: Minagri- ashinzwe iyamamaza buhinzi
2003-2005: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo
02/2006-03/2009: Meya Burera
04/03/2016- Kugeza ubu: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
7/2017: Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco
Ikigo cy’Igororamuco yayoboraga gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Iyi minisiteri yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwe, yihanganisha umuryango we.
Tubabajwe no kumenyesha urupfu rwa nyakwigendera BOSENIBAMWE Aimé wari Umuyobozi Mukuru wa @nrs_rwanda.
Twihanganishije umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira. pic.twitter.com/bYrZUAVnGE— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) May 23, 2020
Bosenibamwe mu buzima busanzwe; yari Umukristo usengera mu itorero ry’Ababatista (Baptist church), yavugaga ko akunda gusenga cyane iyo abonye akanya ariko gushimira Imana byo ngo bihoraho ku buryo atabura iminota buri munsi.
Yanditswe na Janvier Popote.